00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abayobozi mureke kuba akazuyazi - Perezida Kagame

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 23 Ukwakira 2022 saa 10:25
Yasuwe :

Umukuru w’Igihugu akaba na Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi,Paul Kagame yavuze ko kuba umuyobozi mwiza birenze kujya mu ishuri kubyiga ahubwo ari imyitwarire, ibikorwa ndetse no guharanira impinduka z’abo ushinzwe kuyobora.

Ni ubutumwa yatanze ku wa Gatandatu, ubwo yasozaga Inama y’iminsi ibiri [tariki 20-21 Ukwakira 2022] ya Biro Politiki ya FPR Inkotanyi yari yitabiriwe n’abarimo abanyamuryango n’abandi batumire nk’abayobozi b’imitwe ya politiki mu Rwanda n’abayobozi b’amadini n’amatorero.

Abatanze ibiganiro kuri uyu munsi barimo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza, Assumpta Ingabire n’abandi.

Minisitiri Dr Ndagijimana yagarutse ku iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda nyuma y’ibihe bikomeye bya Covid-19 ndetse n’ingamba zikomeje gufatwa mu kubuzahura.

Perezida Kagame yibanze ku mikorere, imyitwarire n’imitekerereze ikwiriye kuranga abayobozi bitabiriye iyi nama n’abandi.

Ati “Iteka ikibazo numva gihora gihari ni abantu […] tukicara tukaganira uko tungana gutya, abayobozi b’igihugu, ngira ngo hafi mu bayobozi b’igihugu bose bari hano. Hari ikintu ntajya numva, tukaganira, tugatanga ibitekerezo ndetse byubaka, buri wese akavuga uko abyumva, tukagira n’ibyo twemeranyaho ko aribyo bikwiriye kuba bitugenga, bituyobora mu bikorwa byose ndetse tukanavuga n’ukuntu twemera intego yacu uko dukwiye kuyigeraho.”

“Ariko twasohoka hano ntabwo birenga uyu munsi rwose, abantu bakikomereza bya bindi twavugiye hano, twanenze, twatangiye ingero bigakomeza. Iyo bimeze gutyo, dukwiye kubigenza gute?”

Perezida Kagame yavuze ko bidakwiriye gutera intambwe mwe ujya imbere, mu kandi kanya ngo utere ebyiri usubira inyuma.

Ati “Ntabwo twajya aho ngo tuvuge ngo niko twabaye cyangwa ibintu byarananiranye. Icyo nicyo buri wese akwiye gukomeza kwibaza ariko aganisha ku bishobora gukorwa kugira ngo ibyo bihinduke, ibi nabyo bigomba guhinduka.”

Perezida Kagame yavuze ko hari ingamba zijya zifatirwa abantu nk’abo banyuranya n’imyitwarire cyangwa ibikorwa bikwiye kuba bibaranga, bamwe bagahanwa ndetse hari n’abagezwa mu nkiko bakabiryozwa ariko ugasanga nyuma y’igihe ya mikorere mibi yongeye kugaruka.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko icyaba cyiza ari uko umuyobozi wumva yananiwe inshingano cyangwa abona kuzuza inshingano byamunaniye yagakwiye kubimenyesha uwamuhaye izo nshingano akaba yazivaho.

Akomeza avuga ko hari undi muco mubi uriho muri bamwe mu bayobozi wo kutuzuza inshingano no kwanga gukorera abaturage ibyo bakagombye kuba babakorera. Ni ibintu avuga ko akenshi bihera ku kwireba aho kureba inyungu rusange z’abo bashinzwe kuyobora.

Ati “Kudakorera ibyo ushinzwe abo uyobora, cyangwa ubuyobozi ukabukoresha wireba wowe gusa kurusha kureba abo uyobora, abo ubana nabo, abo ukorana nabo bakabyemera bakabona ko […] hari ubwo bakubwira ko batabyemera, ariko hari n’ubwo batabikubwira bakakwihorera gusa ngira ngo bamwe bakibwira ko ubwo ntawe uvuga, ibyo bakora aribyo bakwikomereza.”

Yavuze ko imikorere mibi ya bamwe igira ingaruka ku bandi cyangwa se abakoze neza inyungu zikagera ku bandi. Kuri we, ubuyobozi bushinzwe kugenzura no gushyira ibintu ku murongo ku buryo nta we utandukira mu bantu ngo akore ibyo ashaka ariko ahutaze abandi.

Abayobozi basabwe kutaba akazuyazi

Perezida Kagame yabwiye abitabiriye iyi nama ko mbere yo kuyizamo yabanje kugirana ikiganiro n’abandi bantu aho bagarukaga ku bijyanye n’imiyoborere cyangwa ubuyobozi muri rusange.

Yavuze ko hari abantu bashobora kuba batarasobanukirwa neza ubuyobozi kubera ko ubuyobozi atari ibintu umuntu agenda ngo ahimbe.

Ati “Ubuyobozi ntabwo ari ibintu bihimbano cyangwa imigani, ntabwo ari ikintu kirimo ubusa, ariko noneho nta n’ubwo ari n’ikintu gihabwa ishusho gusa kikaguma aho hagati, ariko ubuyobozi buri muri wowe, ubuyobozi bukurimo kandi ugomba guhitamo.”

Umukuru w’Igihugu yavuze yavuze ko umuyobozi ari ukwiriye kuba ajanisha akabona ko ibyiza akora nk’umuyobozi aribyo byinshi.

Ati “Iyo uri 50% ubwo ni ibisanzwe, uri aho ntibifite uwo byishe, ntibifite n’uwo bikijije. Ubuyobozi mvuga rero ni ubufite uwo bukiza, naho ibintu biri aho by’akazuyazi, nta kuba hano cyangwa hariya, ibyo se wowe urabishakaho iki?”

Yakomeje agira ati “Iyo bigiye hasi rero bikagaragaza uwo byica gusa ntibigaragaze uwo bikiza ubwo nyine wagiye mu cyaha. Nta muyobozi twifuza ko yaba aho ngaho, abayobozi mwihangane […] mureke kuba akazuyazi, mushyuhemo gato nibura, umuntu ababonemo ubuzima. Abayobozi mufate ibyemezo, mugire amahitamo, mukore.”

Perezida Kagame avuga ko kwiga imiyoborere ari byiza ariko ubuyobozi ari ikintu gitandukanye n’ubumenyi ahubwo ari imyitwarire, ibikorwa ndetse n’umusaruro uva muri bya bikorwa byiza umuntu aba yakoze.

Ubwo Perezida Kagame yari ageze kuri Intare Conference Arena ahabereye inama ya Biro Politiki ya FPR Inkotanyi
Madamu Jeannette Kagame ubwo yitabiraga umunsi wa kabiri w'inama ya Biro Politiki ya FPR Inkotanyi
Karangwa Chrysologue (iburyo) ni umwe mu bitabiriye iyi nama
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bacinya akadiho ku munsi wa kabiri w'inama ya Biro Politiki
Perezida Kagame yavuze ko umuyobozi mwiza akwiriye kuba ushyira imbere inyungu z'abo ayoboye
Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, François Ngarambe akurikiranye inama
Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente atanga ibitekerezo
Visi Chairman wa FPR Inkotanyi, Bazivamo Christophe atanga ibitekerezo muri iyi nama
Perezida Kagame yasabye abayobozi kwirinda kuba akazuyazi mubyo bakora
Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda, Dr Bizimana Jean Damascene (iburyo) ari mu bayobozi bitabiriye iyi nama
Minisitiri Dr Ndagijimana yagarutse ku iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda nyuma y’ibihe bikomeye bya Covid-19 ndetse n’ingamba zikomeje gufatwa mu kubuzahura.
Pasiteri Antoine Rutayisire ubwo yatangaga ibitekerezo
Iyi nama yitabiriwe n'abayobizi basaga 2000
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri ubwo yatangaga ikiganiro
Mugesera Antoine ni umwe mu bitabiriye iyi nama ya Biro Politiki
Ambasaderi Mukantabana Mathilde atanga ikiganiro
Karangwa Chrysologue (iburyo) ni umwe mu bitabiriye iyi nama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .