00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abashaka kuba abakandida bigenga ku mwanya w’abadepite bahize gukora amateka

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 20 May 2024 saa 02:54
Yasuwe :

Abashaka kuba abakandida bigenga ku mwanya w’Abadepite bakomeje gushyikiriza kandidatire zabo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, bagaragaza ko biteguye gutsinda no gutanga umusanzu mu kunoza ibisanzwe bikorwa n’Abadepite.

Baramutse batowe, nibo baba babaye abadepite ba mbere bigenga bagize mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Dusingizimana Jean Népomuscène ushaka kuba umukandida, nyuma yo gutanga kandidatire ye yagaragaje ko byavuye mu rukundo akunda igihugu.

Ati “Nkunda igihugu cyambyaye nkaba nifuza kugira umusanzu nanjye ntanga kugira ngo nsigasire ibyagezweho ariko kandi mparanira n’iterambere rirambye ry’igihugu cyacu.”

Yagaragaje ko urugendo rwo gushaka abamuha imikono rutari rworoshye kuko bisaba gukora ibishoboka byose ngo umuntu umwigishe yemera n’impamvu yo kuba yagusinyira.

Ati “Urugendo rwo gushaka ibyangombwa ntabwo rwari rworoshye, ariko ndashima Imana ko yanshoboye nkaba ndusoje amahoro, ubwo ibisigaye ndi gutegereza uburyo bazabigenzura.”

Ati “Kubyumvisha abaturage ubwabyo biragoye, kugira ngo yemere kugusinyira ni ukumwigisha no kugenda ubageraho kuko dusabwa nibura imikono 12 muri buri karere.”

Itegeko ryemera ko abakandida bigenga binjira mu Nteko Ishinga Amategeko ari uko babonye nibura amajwi angana na 5% mu matora ibintu bikunze kugaragara ko ari akazi katoroshye.

Dusingizimana yagaragaje ko nubwo abantu batekereza ko ari ibintu bidashoboka, yizeye ko kandidatire ye nimara kwemerwa urugendo rwo kwinjira mu Nteko ruzaba rushoboka kuri we.

Ati “Dufite igihugu cyiza kirimo demokarasi, cyemerera buri Munyarwanda wese gutanga igitekerezo cyangwa kugira uruhare rwe mu kubaka igihugu cyacu kugira ngo tugiteze imbere, biroroshye rero n’abandi babyifuza nibwira ko amarembo akinguye.”

Dusingizimana asoje kwiga muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) mu bijyanye n’Iterambere (Development Studies).

Ati “Ndaje kugira ngo bihinduke, numva nifitiye icyizere ibyabanje reka tubyihorere turebe iby’uyu munsi. Umukandida wigenga kuri 15 Nyakanga uyu mwaka, kandidatire niyemerwa ni njyewe uzatsinda, nzandika amateka mu Rwanda.”

Ndejuru Emmanuel wo mu Karere ka Kirehe, yagaragaje ko yifuza kuziyamamza ku mwanya w’umudepite mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024, ndetse yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandidatire ye nubwo mu byo yari afite hatarimo ibaruwa isaba kuba umukandida.

Yagaragaje ko nubwo iyo baruwa atari yabonye ko ari ingenzi cyane mu bisabwa abakandida agiye gushaka uko ayishyikiriza NEC.

Ndejuru usanzwe akora ubucuruzi, yavuze ko natorwa azita ku bibazo bibangamira bagenzi be.

Ubwo Dusingizimana yatangaga kandidatire ye
Perezida wa NEC Oda Gasinzigwa asuzuma inyandiko z'abakandida bigenga
Dusingizimana atanga kandidatire ye
Dusingizimana Jean Népomuscène yagagaragaje ko yiteguye kutsinda
Ubwo Ndejuru yatangaga kandidatire ye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .