00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanye-Congo n’Abanyarwanda ntabwo bakeneye intambara- Koffi Olomide

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 June 2022 saa 11:24
Yasuwe :

Umuhanzi Antoine Christophe Agbepa Mumba uzwi nka Koffi Olomide yamaganye umwuka mubi umaze iminsi ututumba hagati y’igihugu cye cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda, agaragaza ko abaturage b’ibihugu byombi badakeneye intambara.

Koffi Olomide avuze ibi nyuma y’aho RDC ishinje u Rwanda kuba inyuma y’umutwe wa M23 uherutse kubura imirwano, mu gihe u Rwanda rwabiteye utwatsi ahubwo rugashinja ingabo za RDC (FARDC) kurasa ku butaka bwarwo no gushimuta abasirikare barwo.

Mu bindi u Rwanda rushinja FARDC harimo gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe na bamwe basize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu gihe umwuka mubi ugenda ufata intera, Koffi Olomide yavuze ko ibiganiro ariyo nzira nziza.

Aganira n’ikinyamakuru Congo Rassure yagize ati “Njye nshyigikiye ibiganiro, ntabwo nshyigikiye imirwano. Ndakeka ko Abanye-Congo n’Abanyarwanda atari byo bakeneye. Ibiganiro birusha imbaraga intwaro.”

Koffi Olomide uheruka mu Rwanda mu gitaramo yakoreye muri BK Arena mu Ukuboza 2021, yavuze ko yiteguye gutanga umusanzu we kugira ngo ibihugu byombi bijye mu biganiro.

Ati “Nibaramuka bakeneye abazajya mu biganiro n’u Rwanda, mbaye mbisabye.”

Koffi uzwi cyane mu njyana ya Rumba, ni ambasaderi w’umuco wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yavuze ko intambara hagati ya Congo n’u Rwanda, ntacyo abaturage bo ku mpande zombi bayungukiramo, bityo ko igikenewe ari ibiganiro.

Ati “Ntabwo nzi icyo Abanyarwanda bakungukira mu kurasa ku Banye-Congo, ntabwo nifuza ko igihugu cyacu cyaba umwanzi n’ibihugu bihana imbibi. Hari ubundi buryo bwo kuganira ibibazo bigakemuka. Mfatira urugero kuri Mandela ubwo yari muri gereza, habaye ibintu byinshi bibi ariko ibiganiro nibyo byatumye ava mu buroko.”

M23 imaze iminsi mu mirwano na FARDC, ishinja Leta kudashyira mu bikorwa amasezerano bagiranye mu 2013 yo kwinjiza mu ngabo bamwe mu bahoze ari abarwanyi b’uwo mutwe no gusubiza mu buzima busanzwe abandi, ndetse no gukemura ibibazo abavuga Ikinyarwanda muri icyo gihugu bahura nabyo.

Angola nicyo gihugu cyagenwe nk’umuhuza hagati y’ibihugu byombi ndetse ni nayo iherutse kugira uruhare mu irekurwa ry’abasirikare babiri b’u Rwanda bashimuswe na FARDC ku bufatanye na FDLR ubwo bari bari ku burinzi mu mpera z’ukwezi gushize.

Koffi Olomide yagaragaje ko ibiganiro aribyo by'ingenzi mu guhosha umwuka mubi uri hagati y'u Rwanda na RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .