Ubwo yahuraga n’urubyiruko kuri iki Cyumweru i Kinshasa, Perezida Tshisekedi yabaye nk’ubonye umwanya wo kwinigura ku byo Perezida Kagame aherutse kuvuga ko ikibazo cy’umutekano muke muri RDC gituruka ku buyobozi buhora bushaka gutwerera ibibazo abandi, aho kwisuzuma ngo bumenye ikibazo bufite.
Perezida Tshisekedi aho kugaragaza niba ibyavuzwe atari byo, yiyibagije intambara imaze igihe mu gihugu cye n’imitwe yitwaje intwaro isaga 130 ihamaze imyaka 28 igisirikare cyarayinaniwe, maze yifatira ku gahanga u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo.
Yagize ati “Abanyarwanda ni abavandimwe bacu, ahubwo bakeneye ubufasha bwacu kuko baraboshywe, bakeneye ubufasha bwacu ngo tubabohore […] ni abavandimwe bakeneye ko dushyirahamwe tukabakiza abayobozi babasubiza inyuma.”
Aya magambo ya Tshisekedi yabaye urwenya ku mbuga nkoranyambaga, by’umwihariko abanyarwanda bamusubiza ko akwiriye kubanza kwibohora ubwe n’igihugu cye mbere yo gutekereza kubohora abandi.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungirehe, abinyujije kuri Twitter ari mu basubije Tshisekedi, agaragaza ko uburyo igihugu cye kirimo akavuyo atari we wari ukwiriye kuba avuga.
Ati “Ni we ukwiriye kuba yihishe ku bwo kuyobora igihugu cyapfuye, kitagira ibikorwa remezo nyamara gifite umutungo kamere, igihugu cyamunzwe na ruswa kugeza mu buyobozi bukuru, igihugu cyabaswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside, igihugu gikorana n’imitwe isaga 130 yitwaje intwaro.”
Ambasaderi w’u Rwanda muri Suède, Dr Diane Gashumba, na we yunze mu rya Nduhungirehe, avuga ko amagambo adashobora gusibanganya ibikorwa by’iterambere u Rwanda rwagezeho.
Ati “Urashaka kumenya uko u Rwanda rubigenza? Igihugu cya gatanu gitekanye haba ku manywa n’ijoro, icya kabiri gitera imbere ku muvuduko wo hejuru muri Afurika, gikingira 98 % by’abana bacyo, igihugu gisukuye muri Afurika.”
Umwe mu bagize urwego rw’Inararibonye, Sheikh Abdul Karim Harerimana yagize ati “ Hahaha!!!! Wakabaye ahubwo ubohoza Bunagana niba mubishoboye aho gukomeza kurota.”
Dr Charles Murigande wigeze kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda yagize ati “Iterambere ry’u Rwanda ryabaye isomo ku bayobozi benshi b’ibihugu bya Afurika. Nyamara aho kwigira ku byo Perezida Kagame yakoze, hari abari kurota kumuvana ku butegetsi bibwira ko bizabuza kugaragaza ko ntacyo bamaze.”
Si abanyarwanda batangajwe n’imvugo za Perezida Tshisekedi ushaka kubohora u Rwanda mu gihe ibice byinshi by’igihugu cye biri mu maboko y’imitwe yitwaje intwaro.
Uwiyita Mwene Rutwe kuri Twitter, ugaragaza ko akomoka mu Burundi na we yagize ati “Kinshasa yuzuye umwanda ariko yijeje ko igiye kubuhoza u Rwanda rwahebuje ku muco wo gukora ibintu neza. Ubwenge buke si ikintu!”
Hari uwahise abwira Mwene Rutwe ko atakabaye ashyigikira u Rwanda kandi ari Umurundi, amusubiza agira ati “Ni nabyo nasubiza mu gihe yaba ari u Burundi bwatangaje ko bushaka kubohora u Rwanda. Ikintu cyoroshye mbere yo gutekereza kubohora abandi, ni ukubanza gushyira ku murongo iby’iwawe mu rugo. Kubanza kwikiza umwanda numva aribyo byakabanje.”
Umushakashatsi ku bijyanye na Jenoside, Tom Ndahiro we yagaragaje ko imvugo ya Perezida Tshisekedi, yemeza ku mugaragaro ko ashyigikiye umutwe wa FLDR ubarizwa ku butaka bw’igihugu cye, ari nawo umaze igihe ugaragaza ko ushaka gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.
Impuguke za Loni zimaze igihe zigaragaza ko uwo mutwe ufatanya n’ingabo za RDC (FARDC) mu mirwano n’umutwe wa M23, nyamara FDLR iri ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba ndetse abayobozi bayo bafatiwe ibihano ku rwego mpuzamahanga.
Tom Ndahiro yagize ati “Perezida wa RDC ari kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside. Gufata Guverinoma ya Perezida wacu Paul Kagame akayitadukanya n’abanyarwanda ahagarariye, ni yo mvugo ya FDLR na FDU Inkingi. Yatangaje ku mugaragaro ko ashyigigikiye ikurwaho ry’ubutegetsi mu Rwanda.”
Uwiyita Farafina Mousso yagize ati “Akwiriye kubanza kubohora mbere na mbere Bunagana, umuyobozi uzi gusezeranya ibyishimo ariko agatanga umubabaro gusa.”
Me Patrick Vubi ugaragaza ko ari Umunye-Congo yagize ati “Abanyamahanga bagendera ku macakubiri yacu imbere mu gihugu bakaduteza umutekano muke. Kugira ngo dukize iki gihugu, dutekereze, twemerane hagati yacu , twamagana imvugo z’urwango zavuyemo ubunyamaswa mu duce dutuwemo n’Abatutsi muri RDC”.
Ali Baba kuri Twitter yagize ati “Urebye uko u Rwanda rwahindutse guhera mu 1994, ukareba icyo gihugu cy’abaturanye wakwibaza mu by’ukuri uwaheze inyuma, ukiri mu myaka ya 1970-1980. Kwigaragaza neza ngo bakwemere ni intwaro y’abo byashobeye.”
Vous avez raison de poser la question, M. l'ambassadeur : où va l'Afrique des Grands Lacs lorsque, en 2022, un Chef d'État se permet d'appeler au renversement d'un Chef d'État voisin, membre de la même communauté économique régionale, promettant même de soutenir cette opération? https://t.co/FOql795h6F
— Olivier J.P. Nduhungirehe (@onduhungirehe) December 5, 2022
Nous avons effectivement des liens de sang et, en tant que pays voisins, nous devrions promouvoir la paix et la résolution pacifique de nos différends. Des discours présidentiels qui appellent au renversement par la force des gouvernements de la région doivent être bannis.
— Olivier J.P. Nduhungirehe (@onduhungirehe) December 5, 2022
En République démocratique du Congo (#RDCongo), un pays vertueux par excellence, la "libération" des pays voisins est en marche ! pic.twitter.com/xQ9qGC2dxG
— Olivier J.P. Nduhungirehe (@onduhungirehe) December 4, 2022
How did #Rwanda do?5th safest country 2walk &night,2nd fastest growing economy in #Africa,vaccins to 98% of kids,cleanest country in Africa.The picture below says it all♥️.Next session: “How can we close remaining gaps? Preaching by example” We welcome ur help @FelixUdps https://t.co/qTpltBWfhR pic.twitter.com/1aE7FhIyFt
— Dr Diane GASHUMBA (@DianeGashumba) December 5, 2022
Hahaha!!!! @Presidence_RDC @PatrickMuyaya il faut libérer #Bunagana , si vous pouvez au lieu de vivre ces rèves!!! #RwOT @albcontact @aimarulinda @UmwamikaziRw @KARANGWASewase @Dr_Shyaka @MwalimuNK @TomNdahiro @francinehavgma1 pic.twitter.com/f7nug1a4Qd
— Abdul K. Harelimana (@HarelimanaAK) December 5, 2022
Et donc? Je ferai le même commentaire si le Burundi se mettait dans la tête l'idée de "libérer" la Rwanda. Le minimum avant de penser à "libérer" les autres c'est de mettre sa propre maison en ordre. Se libérer des immondices me semble élémentaire. Quelle façon de vivre !
— Mwene Rugwe 🇧🇮 (@Lionel_SN) December 4, 2022
Rwanda's socio-economic performances are an indictment to many African Heads of State. Unfortunately, instead of emulating what President Kagame has done to achieve them, some of them are dreaming of removing him from power, hoping that it would stop exposing their uselessness!
— Charles Murigande (@cmurigande) December 5, 2022
Si on observe l'évolution du Rwanda depuis 1994, et celle du voisin je me demande sincèrement qui a retrogradé ou du moins qui a continué à s'enfoncer dans l'anarchie des années 60-70!! Le populisme est vraiment un instrument de défense des faibles!!
— Ali Baba # TeamPK (@arudahunga) December 5, 2022
Soyons sérieux : L´un à la tête d´1 pays avec +de 180 grps armés.L´autre ramène la paix en Mozambique, Soudan, RCA,...qui a réussi à taire le bruit des armes chez soi? @LMushikiwabo @fatshi13
— Frédéric (@FredBndi) December 4, 2022
Les étrangers profitent de nos divisions internes pour nous déstabiliser. Pour sauver le pays , Prenons science, acceptons nous mutuellement , disons non aux discours de la haine tribale et xénophobie qui s'est transformée au cannibalisme à l'endroit des populations Tutsi(RDC)
— Me Patrick Vubi (@ruhumumurizapa1) December 5, 2022
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!