Uyu muryango washinzwe na Julius Nyerere wayoboraga Tanzania, Jomo Kenyatta wayoboraga Kenya na Milton Obote wayoboraga Uganda mu 1967. Intego wari ufite yari ukwishyira hamwe kw’ibi bihugu ariko warinze usenyuka mu 1977 bitagezweho.
Ibi bihugu bitatu byongeye kuwubyutsa muri Nyakanga 2000, byiyemeza kwishyira hamwe mu bijyanye n’ubukungu na politiki. Ubu waragutse, wunguka abandi banyamuryango batanu; u Rwanda, u Burundi, Sudani y’Epfo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Somalia.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yasobanuye ko intambwe yo kwishyira hamwe kwa EAC ibanzirizwa n’intera enye zirimo guhuza za gasutamo hagamijwe korohereza abacuruzi, gushyiraho isoko rusange no gushyiraho ifaranga rimwe
Ati “Intera ya gatatu ntabwo iragerwaho, ni iyo gushyiraho ifaranga rimwe n’intera ya nyuma yo kwishyira hamwe mu bya politiki. Uko tubibona nk’u Rwanda, ni byiza ko twabanza guha ingufu ibyo byiciro bibiri.”
Nubwo EAC yagutse, hari ibibazo byinshi biyibangamiye, bitsikamira intego ifite yo kwishyira hamwe, birimo kuba amakamyo atwaye ibicuruzwa afungirwa inzira mu bihugu bimwe na bimwe, akamara igihe kirekire mu nzira.
Minisitiri Nduhungirehe yagize ati “Usanga hari ibihugu bishyiraho inzitizi, zitari n’imisoro, za bariyeri ku makamyo, ugasanga igicuruzwa gitwara igihe kirekire cyane kugira ngo kizagere aho kijya.”
U Rwanda na RDC bifitanye amakimbirane ashingiye ku ntambara ibera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho rushinjwa gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23 na rwo rugashinja RDC gufasha umutwe wa FDLR. Aya makimbirane yatumye amasezerano y’ubufatanye mu iterambere y’ubukungu aseswa mu 2022.
U Burundi na bwo bwafunze imipaka yabwo n’u Rwanda muri Mutarama 2024, burushinja gufasha umutwe wa RED Tabara ukorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri RDC, gusa rwabihakanye kenshi, rushinja iki gihugu kwifatanya na FDLR; umutwe washinzwe n’abagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Inama ya 24 y’abakuru b’ibihugu bya EAC igiye kuba mu gihe ibihugu nka RDC bishinjwa kwanga gutanga umusanzu bisabwa n’uyu muryango, nyamara ari wo wifashishwa mu gushyira mu bikorwa imishinga itandukanye yawo.
Mu kiganiro na Radio TV10 cyabaye mu ntangiriro za Ugushyingo 2024, Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko RDC isanzwe yishyura imisanzu mu miryango ibamo, keretse EAC gusa.
Yagize ati “Kugeza ubu nta giceri na kimwe barishyura. Rero wagira ngo ni ibibazo by’ubukungu cyangwa by’intambara muri Congo. Ntabwo ari ko bimeze kuko amafaranga yose bayishyura muri SADC, ntabwo ari ko bimeze muri ECCAS, muri AU, UN, aho batishyura honyine ni muri uyu muryango.”
Mu byo abakuru b’ibihugu bazaganiraho harimo guteza imbere ubucuruzi, ingamba zihuriweho zo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, guteza imbere amahoro n’umutekano, n’amakimbirane ari hagati y’ibihugu byo muri uyu muryango.
Hari abakuru b’ibihugu batirabiriye inama ya 23 idasanzwe ya EAC iheruka muri Kamena 2024, yasuzumirwagamo ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC. Perezida Félix Tshisekedi ntiyagennye n’umuhagararira kuko yivumburiraga ko Dr William Ruto wa Kenya yavuze ko abarwanyi ba M23 atari Abanyawranda.
Kugeza aya magingo ntabwo ubunyamabanga bukuru bwa EAC buratangaza abakuru b’ibihugu bazitabira inama yo ku wa 30 Ugushyingo 2024. Nta n’Umukuru w’Igihugu uremeza niba azitabira cyangwa se niba azohereza umuhagararira.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!