00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakuru b’ibihugu bya Afurika batazaryoherwa na 2021

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 27 Nyakanga 2021 saa 12:39
Yasuwe :
0 0

Abaswahili bagira umugani ugira uti “Siku njema huonekana asubuhi”, ni ukuvuga ko umunsi uza kuba mwiza, ugaragara hakiri kare mu gitondo. Birumvikana ko uza kuba mubi na wo uwubona muri ayo masaha.

Umwaka wa 2021 ni bake bazidoga ko wabarangiriye neza kuko intangiriro zawo na zo zitigeze ziba nziza. Covid-19 yatangiranye na 2020, yambukiranyije 2021 ku buryo nta byinshi byo kwishimira bihari.

Icyakora, hari abo utazagendera neza na mba ukurikije bya bimenyetso bigaragara kare mu gitondo iyo umunsi uri bube mwiza cyangwa mubi. Hari abayobozi b’ibihugu bya Afurika hejuru ya Covid-19, uyu mwaka bawutangiranye ibibazo cyangwa bikaba byarabafatiyemo hagati ku buryo ushobora kuzaba umwe mu yo bazajya bibuka mu buzima nk’itarabahiriye.

Ubusanzwe umwaka wa 2021, wakabaye ari umwaka w’amahoro muri Afurika kuko Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wari wiyemeje ko imbunda ku mugabane zakabaye ‘zaracecekeshejwe’ mu 2020, nyamara zakomeje kuririmba na nyuma ya tariki 31 Ukuboza 2020.

Ibyo byatumye intambara zikiri inkuru kuri uwo mugabane, abashaka kurengera inyungu zabo runaka, kugera ku butegetsi n’ibindi bakazifashisha nk’inzira yoroshye yabibagezaho.

Hakurikijwe ibibazo bikomeye biri mu bihugu byabo, IGIHE yakusanyije bamwe mu bakuru b’ibihugu muri Afurika bashobora kutazaryoherwa na 2021, bikaza byiyongera hejuru y’ubundi busharire batewe n’icyorezo cya Covid-19.

Intambara ya Tigray yambitse ubusa Abiy Ahmed

Umwaka ugiye kuzura mu Majyaruguru ya Ethiopia hatangiye intambara hagati y’ishyaka TPLF rishamikiye ku bwoko bw’aba-Tigray butuye ako gace n’ingabo za Leta iyobowe na Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed wo mu bwoko bw’aba-Oromo.

Ni intambara yatangiye byeruye mu mpera za 2020 ariko mu by’ukuri isa n’iyatangiye mu 2018 ubwo Abiy yajyaga ku butegetsi, asimbuye Hailemariam Desalegn weguye.

Abiy yashyize iherezo ku myaka 30 y’ubutegetsi bw’aba-Tigray muri icyo gihugu, nubwo ari bwo bwoko bubarwa nka nyamuke. Mu by’ibanze Abiy yakoze akigera ku butegetsi harimo gusinya amasezerano y’amahoro na Eritrea, igihugu bari bamaze igihe bdacana uwaka ari na byo byamuhesheje igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu 2019.

Icyakora, aho Abiy yambariye inkindi uyu mwaka ashobora kuhambarira incocero, nyuma yo gushinjwa n’imiryango mpuzamahanga gukora ibyaha byibasiye inyokomuntu muri Tigray bigizwemo uruhare n’ingabo za Leta ndetse n’iza Eritrea.

Ibibazo byatangiye ubwo Abiy yasesaga ihuriro ry’amashyaka arimo na TPLF ryamusize ku butegetsi, agashinga irindi rye rishya Prosperity Party ridashingiye ku moko. Ni na ko bamwe mu banya-Tigray bahoze bakomeye ku butegetsi batangiye guhigwa bashinjwa ibyaha birimo ruswa.

Umwaka ushize ni bwo hagombaga kuba amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko ari na yo itora Minisitiri w’Intebe gusa Leta yaje kuyasubika kubera icyorezo cya Covid-19. Byarakaje TPLF ifata umwanzuro wo kwikoreshereza amatora muri Tigray, Leta ibima inkunga.

Mu Ugushyingo uwo mwaka ingabo za Leta zatangije intambara n’inyeshyamba za TPLF, bashinja izo nyeshyamba kugaba ibitero ku birindiro by’ingabo za Leta.

Iyo ntambara imaze guhitana ubuzima bw’ibihumbi by’abaturage, mu gihe abasaga ibihumbi 350 bugarijwe n’inzara kubera gukurwa mu byabo.

Amajwi menshi akomeje gusaba ko hakorwa iperereza ryingenga ku byaha ingabo za Leta zakoreye muri Tigray, bikaba bishobora kuvamo n’ibyibasiye inyokomuntu. Ibyo byashyira ubutegetsi bwa Abiy mu mazi abira kuko inkiko mpuzamahanga zatangira guhaguruka zisaba ko agezwa mu butabera.

Minisitiri w'Intebe Abiy Ahmed ari gushinjwa ibyaha byibasiye inyokomuntu ingabo ze zakoreye muri Tigray

Abaturage ntibagishaka Mswati ku butegetsi

Imyigaragambyo ikomeje gufata intera muri eSwatini, abaturage basaba Mswati kuva ku butegetsi

Bwa mbere mu myaka hafi 35 amaze ku butegetsi, umwami Mswati III muri eSwatini ntiyorohewe n’imyigaragambyo y’abaturage bamusaba impinduka mu miyoborere, igihugu kikareka kuba ubwami kikaba Repubulika igendera kuri demokarasi.

Imyigaragambyo yatangiye mu kwezi gushize, ihanganisha inzego z’umutekano n’abigagarambya bavuga ko ‘barambiwe’ kuyobozwa igitugu, aho ububasha bwose buri mu maboko y’umwami.

Ikindi abo baturage basaba ni ukwambura ububasha Mswati III no kurekera aho gupfusha ubusa umutungo w’igihugu awuryohamo n’abagore be 15, mu gihe eSwatini ari kimwe mu bihugu bikennye cyane ku Isi aho benshi mu bagituye babeshejweho n’isuka.

Abashinzwe umutekano biraye mu mihanda barasa banakubita abigaragambyaga. Kugeza ubu abagera muri 30 ni bo bamaze kumenyekana ko baguye mu myigaragambyo.

Nubwo Leta yatangaje ko ikibazo cy’abigaragambya kigiye kwigwaho, uyu mwaka ushobora kutazaryohera umwami Mswati kuko abigaragambya banze kuva ku izima. Bavuga ko nta cyizere bakimufitiye, bityo bagasaba ko avaho igihugu kikayoborwa na Perezida.

Ramaphosa yafunze uwo yasimbuye, akoza agati mu ntozi

Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo ni umwe mu bakuru b’ibihugu batazaryoherwa na 2021 cyane nyuma y’ifungwa ry’uwo yasimbuye Jacob Zuma mu ntangiriro za Nyakanga 2021.

Imyigaragambyo mu ntara za KwaZulu-Natal ari na ho habarizwa umujyi wa Durban na Gauteng ibarizwamo Johannesburg yatangiye tariki 9 Nyakanga uyu mwaka, ubwo Zuma yishyikirizaga inzego z’umutekano nyuma yo gukatirwa amezi 15 azira gusuzugura urukiko ku iperereza ari gukorwaho ku byaha bya ruswa byakozwe ubwo yari ku butegetsi.

BBC yatangaje ko abigaragambya biraye mu nzu z’ubucuruzi bagasahura izindi bagatwika kugeza ubwo Leta yohereje abasirikare muri ako gace kuko Polisi ihasanzwe yasaga n’iyananiwe.

Kugeza tariki 15 Nyakanga iyo myigaragambyo yari imaze kugwamo abasaga ijana mu gihe abasaga ibihumbi bibiri batawe muri yombi.

Nubwo intandaro ari ifungwa rya Zuma, abasesenguzi bavuga ko hari izindi mpamvu zabiteye zirimo ubushomeri bukomeje kwiyongera, ivanguramoko, ubukene n’ubusumbane bikomeje kwigaragaza mu gihugu.

Perezida Ramaphosa aherutse kuvuga ko muri izo ntara ebyiri hagiye koherezwa ingabo ibihumbi 25 zo kugarura ibintu mu buryo, mu gihe abigaragambya yabise ‘amabandi na ba rusahuriramunduru’.

Iyo myigaragambyo yo kuri urwo rwego, ni iya mbere ikomeye ibaye muri Afurika y’Epfo mu myaka 27 ishize ubwo ubutegetsi bushingiye ku ivangura rya Apartheid bwakurwagaho.

Imyigaragambyo ishobora gukomeza kwiyongera kuko Zuma akiri muri gereza.

Ifungwa rya Zuma ryateje imyigaragambyo muri Afurika y'Epfo, yatumye mu mijyi imwe n'imwe hoherezwa ingabo

Farmaajo mu cyeragati muri Somalia, manda ya kabiri ishobora kumuca mu myanya y’intoki

Perezida wa Somalia, Mohamed Abdullahi Mohamed uzwi nka Farmaajo ni undi mu bakuru b’ibihugu bashobora kubihirwa na 2021 nyuma y’imvururu zakurikiye isubikwa ry’amatora yagombaga kuba bitarenze Gashyantare 2021.

Farmaajo watowe mu 2017, manda ye ya mbere yagombaga kurangira muri Gashyantare uyu mwaka. Icyo gihe cyageze nta matora arategurwa, hakurikiraho ibiganiro n’abanyapolitiki byasojwe habuze umwanzuro, Farmaajo yiyongeza manda y’imyaka ibiri.

Iyo manda yatowe n’Inteko Ishinga Amategeko ntiyamuhiriye kuko Sena yabyanze, byongera guteza imvururu mu murwa mukuru, Mogadishu.

Byateye impungenge amahanga ko icyo gihugu gisanzwe kigendera ku bugenge gishobora kurushaho kuba indiri y’imitwe y’iterabwoba nka Al Shabaab bitewe n’imvururu za Politiki.

Muri Kamena uyu mwaka, abayobozi batandukanye muri icyo gihugu bemeje ko amatora agomba kuba uyu mwaka, aho ay’abasenateri yagombaga kuba tariki 25 Nyakanga na ho ay’abadepite akaba hagati ya tariki 10 Kanama na tariki 10 Nzeri uyu mwaka.

Mu buryo butunguranye, Komisiyo y’Amatora yatangaje ko amatora yo kuwa 25 Nyakanga atakibaye, hakaba hitezwe andi mu gihe kitaratangazwa.

Abadepite nibamara gutorwa, nibo bazatora Perezida. Byari biteganyijwe ko Perezida atorwa bitarenze kuwa 10 Ukwakira 2021.

Amatora aramutse abaye nubwo nta cyizere, impungenge ni zose ku kuba Farmaajo yazongera gutorerwa indi manda kuko asa nk’utagikunzwe cyane nkuko byari bimeze ubwo yajyaga ku butegetsi. Ikindi, Farmaajo ntabanye neza n’ubuyobozi muri Leta eshatu muri eshanu zigize Somalia ari zo Jubaland, Puntland na Galmudug.

Ibyo bivuze ko abadepite bazatorwa muri utwo duce, mu gihe bazaba bagiye gutora bashobora kumwirengagiza.

Mu mateka y’amatora ya Perezida muri Somalia, nta muperezida wigeze abasha gutsindira manda ya kabiri uhereye kuri Sheikh Sariff Ahmed, Abdullahi Yusuf na Hassan Sheikh Mohamoud. Ni inkuru ishobora kwisubira kuri Farmaajo.

Perezida Farmajo ari mu rusobe rw'ibibazo byo gutegura amatora azamuha manda ya kabiri

Perezida Nyusi wa Mozambique ahanganye n’imitwe y’iterabwoba

Perezida Filipe Nyusi ni undi mu bakuru b’ibihugu bya Afurika bafite ibigeragezo bikomeye uyu mwaka, nyuma y’ibitero by’iterabwoba byagabwe muri Werurwe mu ntara ya Cabo Delgado iherereye mu Majyaruguru.

Iyi ntara ikungahaye ku mutungo kamere urimo na Gaz icukurwa na sosiyete y’Abafaransa Total. Ibitero byagabwe mu mujyi wa Palma uyiherereyemo muri Werurwe uyu mwaka, byasize ubuzima bw’abasaga icumi buhatikiriye, mu gihe undi mujyi wa Mocimboa da Praia umaze umwaka mu maboko y’izo nyeshyamba.

Nyusi yitabaje ingabo z’amahanga zirimo iz’u Rwanda n’Iz’umuryango w’ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika (SADC) ngo zimufashe guhangana n’uwo mutwe w’iterabwoba wiyise al shabaab.

Uwo mutwe w’iterabwoba wibasiye Mozambique ni ihurizo rikomeye kuri Nyusi uri mu ntangiriro za manda ye ya kabiri. Mu gihe yaba atsinzwe urwo rugamba, imitwe y’iterabwoba ikinjirira agace ko mu Majyepfo ya Afurika, byaba ari ikinegu gikomeye kuri we no ku gihugu cye kuko ari kamwe mu twafatwaga nk’utuganjemo amahoro muri Afurika.

Inyeshyamba zimaze igihe zarigaruriye uduce dutandukanye mu Majyaruguru ya Mozambique, ni ihurizo kuri Perezida Nyusi uri muri manda ye ya kabiri

Goitta mu mazi abira nyuma yo guhirika ubutegetsi ku nshuro ya kabiri

Perezida wa Mali, Colonel Assimi Goïta nyuma yo guhirika ubutegetsi ku nshuro ya kabiri muri Gicurasi uyu mwaka, ari ku ikosi ryo kwemerwa mu ruhando mpuzamahanga.

Uyu mugabo w’imyaka 38 aherutse kurusimbuka ubwo umwiyahuzi witwaje icyuma yari akimujombeye mu munsi mukuru w’igitambo uzwi nka Eid Al Adha wizihizwa n’Abayisilamu.

Nubwo yasimbutse icyo gitero cy’icyuma, aracyahanganye no kwemeza amahanga ko ari we Perezida ukwiriye Mali yazahajwe n’imitwe y’iterabwoba n’imvururu za politiki za hato na hato zirimo n’ihirikwa ry’ubutegetsi.

Ihirika ry’ubutegetsi ryakozwe na Colonel Assimi Goïta nyuma y’amezi icyenda akoze irindi ryakuye ku butegetsi Perezida Ibrahim Boubacar Keïta ryarakaje amahanga, Umuryango w’Ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika (ECOWAS) uhagarika Mali mu bikorwa byawo byose kugeza igihe hazashyirirwaho Minisitiri w’Intebe w’umusivile.

Kuza kwa Goïta kandi kwatumye u Bufaransa, umufatanyabikorwa ukomeye wa Mali buhagarika ubufatanye bwa gisirikare bwari bumaze imyaka umunani bugamije kurwanya imitwe y’iterabwoba.

Nubwo Goïta ari Perezida, yashyizeho Minisitiri w’Intebe w’umusivile na Guverinoma ye byitezweho gutegura amatora azaba muri Gashyantare 2022.

Colonel Assimi Goïta aracyari mu rugamba rwo kumvisha amahanga impamvu ya Coup d'etat aherutse gukora muri Mali

Umwaka ukomeye kuri Mahamat Idriss Déby wa Tchad

General Mahamat Idriss Déby, umuhungu wa Idriss Déby Itno wahoze ayobora Tchad na we ari mu mibare ikomeye mu mwaka we wa mbere w’ubutegetsi.

Mahamat yasimbuye se Idriss Déby Itno warasiwe mu gitero muri Mata uyu mwaka, hashize umunsi umwe atsindiye manda yagombaga gutuma amara imyaka 35 ku butegetsi.

Uyu musore w’imyaka 37 yasimbuye se wari waramaze kubaka umubano n’ibihugu by’amahanga no kugaragaza ubuhangange bw’igisirikare cya Tchad mu gace ka Sahel kazahajwe n’imitwe y’iterabwoba.

Mahamat ni we mukuru w’akanama ka gisirikare kagizwe n’abasirikare 15, kafashe ubutegetsi se amaze kwicwa, kagahagarika inzego zose zirimo n’Inteko Ishinga Amategeko.

Nubwo abatavuga rumwe na Leta babifashe nk’ihirikwa ry’ubutegetsi kuko Itegeko Nshinga ritagenaga Mahamat nk’umusimbura wa se, umuryango mpuzamahanga warinumiye ahubwo umuha ikaze bitandukanye n’ibya Goïta muri Mali.

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yitabiriye umuhango wo gushyingura Itno ari naho yahuriye na Mahamat bakaganira. Nyuma gato Mahamat yagiye i Paris yongera guhura na Macron. Mu gihe umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe washushubikanye Goïta, ntabwo ariko byagenze kuri Mahamat.

Ubu ihurizo kuri Mahamat ni ukubahiriza amezi 18 yatanze yo kuba hateguwe amatora ubutegetsi bugasubizwa mu maboko y’abasivile. Ikindi ni uguhuza impande zitavuga rumwe na we zaba imbere mu gihugu ndetse n’imitwe yitwaje intwaro irimo Front pour l’alternance et la concorde au Tchad (Fact) ari nawo wahitanye se muri Mata uyu mwaka.

Mahamat Itno wagiye ku butegetsi atunguwe, ategerejweho gukomeza isura ya Tchad mu mahanga no mu gace ka Sahel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .