Mu kerere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Tanzania iteganya amatora y’Umukuru w’Igihugu tariki ya 28 Ukwakira 2025.
Ni amatora aziyamamazamo Samia Suluhu Hassan usanzwe ari Perezida kuva mu 2021, ubwo yasimburaga Dr. John Pombe Magufuli witabye Imana.
Perezida Samia uzahagararira ishyaka rye Chama Cha Mapinduzi (CCM) azahatana n’umukandida utaremezwa w’ishyaka CHADEMA. Aya mashyaka ni na yo yahatanye mu matora yabaye mu 2020.
Muri Cameroun, amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe tariki ya 5 Ukwakira 2025. Perezida Paul Biya w’imyaka 91 y’amavuko aherutse guca amarenga ko azongera guhatana, ahagarariye ishyaka RDPC.
Perezida Biya ushaka kuyobora manda ya munani, ayobora Cameroun kuva mu 1982 ndetse kugeza ubu ni we Mukuru w’Igihugu muri Afurika umaze igihe kirekire ku butegetsi.
Ntiharemezwa abazahatana mu matora ya Cameroun gusa byitezwe ko Joshua Osih w’ishyaka SDF ndetse na Maurice Kamto w’ishyaka MRC bashobora guhatana na Perezida Biya.
Mu Ukwakira, muri Côte d’Ivoire hateganyijwe amatora y’Umukuru w’Igihugu. Perezida Alassane Ouattara uyobora iki gihugu kuva mu 2011 ntaremeza niba azongera guhatana.
Abamaze kwemeza ko bazahatana muri ayo matora ni Laurent Gbagbo wayoboye Côte d’Ivoire kuva mu 2000 kugeza mu 2011, Pascal Affi N’Guessan wohoze ari Ministiri w’Intebe ndetse na Jean-Louis Billon usanzwe ari Minisitiri w’Ubucuruzi.
Tariki ya 16 Nzeri, muri Malawi hazaba amatora y’Umukuru w’Igihugu azahatanamo Perezida Lazarus Chakwera uzahagararira ishyaka MCP ndetse na Peter Mutharika wayoboye iki gihugu imyaka itandatu.
Perezida Chakwera ashaka kuyobora manda ya kabiri, nyuma y’iya mbere yatorewe mu 2020, nyuma y’isubikwa ry’amatora mu 2019 yari yateje impaka.
Abo mu birwa bya Seychelles bateganya gutora Umukuru w’Igihugu tariki ya 27 Nzeri. Perezida Wavel Ramkalawan uri ku butegetsi kuva mu 2020, yatangaje ko azahatanira manda ya kabiri, ahagarariye ishyaka LDS.
Mu bazahatana na Perezida Wavel muri aya matora harimo Patrick Herminie w’ishyaka US. Bihwihwiswa ko Danny Faure wayoboye iki gihugu kuva mu 2016 kugeza mu 2020, na we aziyamamaza nubwo atarabyemeza.
Mu Ukwakira, muri Repubulika ya Centrafrique hateganyijwe amatora. Byitezwe ko Perezida Faustin-Archange Touadéra uyobora iki gihugu kuva mu 2016 azongera kwiyamamaza, ahagarariye ishyaka URCA.
Perezida Touadéra aziyamamariza manda ya gatatu nyuma y’aho Itegeko Nshinga rya Centrafrique rivuguruwe, rikemerera Umukuru w’Igihugu kuyobora manda zirenga ebyiri mu gihe abaturage baba bakimufitiye icyizere.
Nubwo umunyapolitiki Anicet-Georges Dologuélé na Martin Ziguélé babaye ba Minisitiri b’Intebe b’iki gihugu bataremeza niba bazahatanira aya matora, bivugwa ko na bo bashobora kwiyamamaza.
Uretse ibihugu bizabamo y’abakuru b’ibihugu, hari n’ibindi bizabamo ay’abagize Inteko zishinga amategeko n’abayobozi mu nzego z’ibanze nk’u Burundi, Misiri, Ibirwa bya Comore, Namibia, Tunisia na Guinée Equatoriale.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!