Uwayoboye The New Vision yahishuye ko Museveni atifuzaga urugamba rwo kubohora u Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Kanama 2019 saa 03:27
Yasuwe :
0 0

William Pike wabaye Umuyobozi Mukuru w’Ikinyamakuru The New Vision cya Leta ya Uganda, yashyize hanze igitabo gihamya uburyo Perezida Yoweri Museveni yasaritswe n’urwango ku buyobozi bw’u Rwanda, kandi ko byatangiye hambere.

Pike yatangiye kuyobora The New Vision kuva mu 1986 ubwo Perezida Museveni yajyaga ku butegetsi. Igitabo cye gishobora gusobanura impamvu Abanyarwanda bari muri Uganda bakomeje gushimutwa, gufungwa, gutotezwa no kwirukanwa mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Iki gitabo cyiswe: Combatants: A memoir of the Bush War and The Press in Uganda, kigaruka ku rwibutso rw’intambara yagejeje Perezida Museveni ku butegetsi mu myaka isaga 30 ishize, hamwe n’itangazamakuru ryo muri Uganda muri iyo myaka.

Pike yasobanuye ko azi Perezida Museveni na mbere y’uko ajya ku butegetsi mu 1986, ndetse na mbere y’uko na we aba umuyobozi mukuru w’iki kinyamakuru.

Asobanura ko yagiye akorana bya hafi na Perezida Museveni ndetse bakagirana ibiganiro, akaba kandi yarakoranye n’abayobozi bakomeye muri leta ye utaretse n’abayobozi bakuru mu gisirikare cya Uganda.

Muri iki gitabo, Pike usanzwe ari Umwongereza ariko wavukiye muri Tanzania, yavuze ko “Mu bihe bitandukanye nagiye mbonana na Museveni tukagirana ikiganiro, nagiye kandi nganira na we kuri telefone igihe icyo aricyo cyose.”

Yanditse ko ikibazo cy’u Rwanda kijya gutangira, byatangiye ubwo abayobozi bakuru mu gisirikare cya Uganda bari bafite inkomoko mu Rwanda bakaba ari nabo bafashije Museveni kuvanaho Milton Obote, mu buryo bw’ibanga bafashe umwanzuro wo gusubira mu gihugu cyabo.

Pike ati “Museveni ubwe yambwiye ko byatunguranye kubona Gen Maj Fred Rwigema ashobora gukora ibi bintu atatubwiye, ati ariko nk’uko ubizi aba banyarwanda bafite ikibazo gikomeye cyo gushaka gusubira mu gihugu cyabo.”

Pike yavuze ko ubwo yabazaga Museveni niba kuba ingabo za RPA zaratangije urugamba ku Rwanda we (Museveni) atabizi, bitaragagaje ko ubutasi bwe budakomeye cyangwa bikaba byaratewe n’uko izi ngabo ze zafunze amaso ku mugambi w’aba bajenerali b’abanyarwanda.

Mu kumusubiza, Museveni yagize ati “Mu by’ukuri ibi byabaye bidutunguye, twari dufite amakuru twavanaga mu iperereza kandi twayasangiraga n’ubutegetsi bwa Juvenal Habyarimana, ariko ntabwo twabimenyeshejwe.”

Ati“Twabonye amakuru amwe ko hari abantu benshi barimo kuva mu gisirikare cyacu ariko icyadutunguye ni uburyo umubare wari mwinshi kandi mu buryo bwihuse. Ubusanzwe hari amahitamo abiri, Rwigema we yambwiye gusa amahitamo abanza, nyamara mba naramufashije.”

Gen Major Fred Rwigema yari umwe mu bari bafite ipeti rikomeye wari mu gisirikare cya Uganda akaba yaranafashije Museveni kugera ku butegetsi mu 1986. Yapfuye tariki 1 Ukwakira 1990 ubwo yatangizaga urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Nyuma yo kwitaba Imana, yahise asimburwa na Paul Kagame wari uvuye mu masomo ya gisirikare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibikubiye muri iki gitabo cya Pike bigaragaza uburyo Museveni atigeze yifuza ko impunzi z’abanyarwanda zari muri Uganda zitahuka, nyamara we yakomeje kuvuga ko ariwe watumye urugamba rwo kubohora u Rwanda rugerwaho, hakanahagarikwa Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Pike yagize ati “Museveni yavuze ko we yagombaga gufasha gusa inzira y’ibiganiro hagati ya Habyarimana n’abari impunzi, yavuze ko atagombaga gufasha mu buryo butaziguye byaba ingabo za RPF cyangwa leta y’u Rwanda yariho, yavugaga ko ubutegetsi bw’u Rwanda bwari ubw’igitugu naho ingabo za RPF zarimo ziva mu gisirikare cye zarimo zigambanira icyizere yari afitiwe.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo byatunguranye ko icyizere cya Museveni cyashegeshwe, icyo gihe Museveni yari Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, bisobanuye ko igitero ku Rwanda cyagaragaje isura mbi kuri we kuko ibihugu nka Zaire byatangiye kwikoma iki gihugu.”

Pike yavuze ko Museveni yatangiye kubabazwa n’isura iki gitero cyamushyizeho nk’umunyapolitike, bimugabanyiriza icyizere ndetse bimusigira igikomere cyo kumva ko yagambaniwe.

Ibikubiye mu nyandiko ya Pike bigaragaza uburyo ubutegetsi bwa Museveni bwatangiye kugira ibyiyumviro bibi ku butegetsi bw’u Rwanda, nk’uko ikinyamakuru The Observer kibivuga.

Kivuga kandi ko kuba Museveni yarananiwe kuyobora u Rwanda nk’agace ke uko yishakiye mu myaka 25 ishize, aribyo bikomeje gutuma ikibazo kirushaho kuba kibi.

William Pike yagaragaje ko Museveni atifuzaga ko Abanyarwanda bahungiye muri Uganda batahuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza