00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BK yashyizeho gahunda yo gufasha ababyeyi kubona inguzanyo ya ‘minerval’ y’abana

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 January 2025 saa 10:27
Yasuwe :

Nubwo inzozi za buri mubyeyi wese ari uguha umwana we intangiriro y’ubuzima nziza binyuze mu kumuha uburezi bufite ireme, hari ubwo imiryango myinshi igorwa no kubona amafaranga y’ishuri ayifasha gutegurira abana kuzagira ejo heza.

Bigorana kurushaho iyo umubyeyi afite abana barenze umwe, bakeneye kujya kwiga, ugasanga umubyeyi ari gukubita hirya no hino ashakisha na duke tukaboneka bigoranye.

Icyakoze ni ibintu Banki ya Kigali yashakiye igisubizo, na cyane ko iki kigo cy’imari kiri mu byizera ko uburezi buhabwa umwana budakwiriye guhungabanywa n’impamvu iyo ari yo yose.

Ni na yo mpamvu nyamukuru Banki ya Kigali yatangije gahunda yiswe ‘Tuza na BK’ ifasha ababyeyi kubona amafaranga y’ishuri mu gihe abana basubiye kwiga.

Tuza na BK iha ababyeyi amahirwe yo kubona agera kuri 500,000 Frw azishyurwa mu mezi atatu, ibiruhura umutwaro w’umubyeyi cya gihe aba yabuze aho apfunda imitwe itangira ry’amashuri ryageze.

Umuyobozi ushinzwe serivisi z’Ikoranabuhanga n’abakiliya ku giti cyabo muri BK, Rumanyika Desire, yavuze ko gutanga uburezi bufite ireme ari imwe mu nkingi za mwamba u Rwanda rugenderaho nk’igihugu kiri kwimakaza ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Ati “Muri Banki ya Kigali duhora turangamiye guteza imbere icyo cyerekezo. Tuza na BK ni bwo buryo bwo gufatanya na leta muri iyi gahunda, binyuze mu gufasha ababyeyi kubonera ku gihe amafaranga y’ishuri bakeneye mu gutangiza abana babo. Ni ibintu bifasha u Rwanda gutegura abazarukorera ejo hazaza bafite ubumenyi bwifuzwa.”

Tuza na BK iri mu murongo mugari wa gahunda ya Banki ya Kigali izwi nka ‘Nanjye ni BK’ igamije gushaka ibisubizo bishingiye ku dushya by’ibyo buri Munyarwanda akeneye.

Abemerewe kwitabira gahunda ya ‘Tuza na BK’ ni abakiliya ba Banki ya Kigali bafite abana biga ku bigo bikoresha Urubuto Pay nk’uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kwishyuriraho amafaranga y’ishuri hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ni abakiliya kandi byibuze bamaze amezi atandatu babitsa muri Banki ya Kigali, ndetse bujuje bimwe mu bisabwa by’ibanze.

Utari umukiliya wa Banki ya Kigali agirwa inama yo gufunguza konti muri iyo banki, ibizamufasha na we kugira amahirwe yo kuba umugenerwabikorwa wa ‘Tuza na BK’.

Ushaka gukoresha gahunda ya ‘Tuza na BK’ akanda *775*7# agakurikiza amabwiriza, akohereza ubusabe bwe. Mu gihe bwemejwe amafaranga ahita yoherezwa ku ishuri, bityo umwana akiga atekanye. Ushaka ubundi busobanuro yegera ishami rya Banki ya Kigali rimwegereye cyangwa agahamagara 4455.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .