Umutego w’ikinyoma: Byagenze bite ngo Dr Mukwege avuge ko yatewe ubwoba na Gen Kabarebe?

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 21 Kanama 2020 saa 05:41
Yasuwe :
0 0

Ku wa 17 Kanama 2020, nibwo Ishyirahamwe ry’abaganga baharanira uburenganzira bwa muntu rikorera i New York, ryatangaje ko Dr Denis Mukwege ukomoka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aterwa ubwoba kubera ibitekerezo bye ku ’bwicanyi’ bwabaye mu burasirazuba bwa RDC.

Uwo muryango wasabaga ko Dr Mukwege acungirwa umutekano, umuryango we n’abakozi be muri Panzi Hospital ayobora y’i Bukavu.

Mu itangazo wasohoye, wagiraga uti “General James Kabarebe wahoze ari Minisitiri w’Ingabo mu Rwanda, umujyanama w’igihe kirekire mu by’umutekano wa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yamaganye Dr. Mukwege kuri televiziyo ya Leta. Dr Mukwege n’umuryango we bakomeje kwibasirwa ku mbuga nkoranyambaga ndetse yohererejwe ubutumwa kuri telefoni aterwa ubwoba ko azicwa.”

Uwo muryango uvuga ko uko gushyirwa ku nkeke kwatewe n’uburyo Dr Mukwege yamaganye ubwicanyi bumaze iminsi mu gace ka Ituri no gukomeza gusaba ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ya UN Mapping Report ku byaha by’ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu byabereye muri RDC hagati ya 1993 na 2003.

Ukomeza uti "Harimo iperereza no gukurikirana abagize uruhare mu mabi yahitanye miliyoni z’abaturage mu karere ndetse yatumye habaho ugufata ku ngufu, kwatumye abagore n’abakobwa benshi bajya gusaba ndetse bagahabwa ubuvuzi na Dr. Mukwege na bagenzi be muri Panzi Hospital."

Ahashakiwe umuzi w’ikibazo

Ku wa 18 Nyakanga kuri televiziyo y’igihugu, Gen James Kabarebe, yatanze ikiganiro cyagarukaga ku rugendo rwo Kwibohora, agaruka ku buryo ingabo z’u Rwanda zagize uruhare mu gucyura impunzi zari zaraheze mu nkambi muri Congo. Icyo gihe yasubizaga ikibazo yari abajijwe.

Yasobanuye ko ubwo Guverinoma yakoze Jenoside yari imaze gutsindwa n’Inkotanyi, yahungiye muri Zaire hamwe na miliyoni z’abaturage, bagenda bavanze n’abasirikare bahunganye imbunda zabo uko zakabaye, maze bashinga inkambi hafi y’umupaka, aho wahagarara ugatera ibuye mu Rwanda.

Nubwo abaturage bari impunzi, ngo hari ababyungukiyemo nk’imiryango mpuzamahanga “bumva ko ari ikiraka, ari amakiriro, aribo batanga buri kintu cyose guhera ku mazi kugera kuri biscuit, bityo ntibifuzaga ko impunzi zataha."

Izo mpunzi zakomeje imyitozo hamwe n’Interahamwe, kugeza ubwo mu 1995 bongeye kwica abantu ku bice byegereye Congo, leta y’u Rwanda ifata icyemezo cyo gucyura impunzi byanze bikunze.

Gen Kabarebe yagize ati "Mu gikorwa cyo gucyura abantu kuva muri Zaire, nta nkambi n’imwe uhereye Katale, Kahindo, Kibumba, Mugunga, Katana, Gashusha, Kansanyo na Kamanyola mu majyepfo ya Kivu, zose uko zari ku murongo nta nkambi n’imwe yabereyemo imirwano, nta nkambi n’imwe yatewe”.

"Icyakozwe ni ukuzenguruka izo nkambi zose Ex-FAR ikava mu nkambi ikaza gutera ingabo z’u Rwanda noneho ingabo zikabona uko zicyura impunzi. Ntabwo ingabo z’u Rwanda zagiye muri Congo kwica abanyarwanda, zagiye muri Congo gucyura abanyarwanda bari bafashwe bugwate n’iyo mitwe yari yarakoze amahano mu Rwanda.”

Yavuze ko kuvuga ko ingabo z’u Rwanda zagiye muri Congo kwica abantu ari icengezamatwara ry’abantu bafite ipfunwe ry’uko batsinzwe urugamba, ubu bakaba bagitsimbaraye kuri bya bitekerezo byabo.

Yakomeje ati "Kuvuga ngo Ingabo z’u Rwanda zagiye muri Congo zica abantu, ni propaganda izanwa n’abantu bafite ipfunwe, hari abo batsinzwe urugamba n’ubu bagitsimbaraye kuri ibyo bitekerezo, bamwe bari i Burayi, hari abo tujya twumva bitwa ba Dr Mukwege w’umushi wo mu majyepfo ya Kivu na we ukoreshwa n’iyo miryango yatsinzwe, hari iyo miryango yari ibifitemo inyungu nyinshi cyane z’imibereho, baba bo ku bwabo bifuza ko impunzi miliyoni eshatu zitava muri Congo, kuko nibwo buzima bwabo, nicyo cyifuza cyabo.”

Nyuma y’uko izo mpunzi zicyuwe, abatarabyishimiye baciye inyuma bacurisha za raporo zisiga u Rwanda icyasha, bavuga ko Ingabo z’u Rwanda zishe impunzi nyinshi mur Congo, zigera kuri miliyoni esheshatu. Imwe muri izo raporo ni iyamenyekanye nka Mapping report, ari yo Dr Mukwege akomeje kugarukaho.

Gen Kabarebe yakomeje ati "Impunzi kuzibambura zigataha ubwo babigizemo ipfunwe, nabo batangiye gukora iryo cengezamatwara, hari ibihugu twarwanyije byari bishyigikiye jenoside yakorerwaga abatutsi mu 1994, abo nabo bakwije iyo propaganda, ndetse bashyiraho inyandiko yiswe Congo Mapping report bahora bakwirakwiza, ngo hapfuye miliyoni esheshatu z’abantu muri Congo.”

“Miliyoni esheshatu zapfa ahantu ntihaboneke n’umurambo n’umwe? Miliyoni esheshatu ni abantu bapfa bakazimira ntubone n’umuntu? Icyo cya mapping report gihoraho. Iyo rero ni propaganda, ni nayo bakoresha mu gufata bugwate abana benshi b’urubyiruko, cyangwa se impunzi nyinshi zikiri za Brazaville, Zambia, Malawi, Mozambique, Zimbabwe, Lesotho, muri afurika yose, kuko badafite ikintu bahimba, ntabwo bafite uko baguma bafashe izo mpunzi bugwate, kuko ntibashaka ko impunzi zibavaho.”

Gen Kabarebe yatanze izindi ngero z’uburyo RDF itari kwica abasivili ngo nirangiza bamwe mu bo barwanaga muri Congo bafite imiryango mu Rwanda, yitabweho kimwe n’abandi baturage, atanga urugero kuri Gen Murezi wari ushinzwe iperereza muri FDLR (ubu ari mu Ngabo z’u Rwanda), ariko icyo gihe abana be bishyurirwaga amashuri na leta kuko bari mu gihugu.

Ati “Waba wica abanyarwanda muri Congo, ukarihira abana babo amashuri hano?”

Indi sura ya Dr Mukwege

Kuri bamwe Dr Mukwege afatwa nk’umuganga w’intwari, wahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu 2018, uzwi mu kuvura no gutanga ubujyanama ku bagore n’abakobwa bahuye n’ibyago byo gufatwa ku ngufu, mu burasirazuba bwa RDC bumaze imyaka myinshi mu ntambara.

Nyamara abandi babona uyu mugabo w’imyaka 65 nk’ugendera ku moko, ndetse ibikorwa bye byose biherekezwa n’inyungu zikomeye za politiki.

Mu minsi ishize, Dr Mukwege yifashishije imbuga nkoranyambaga yakunze kuzamura cyane ya Mapping Report, asaba ko hajyaho urukiko rwihariye rwakurikirana ubwicanyi bwakorewe muri RDC, inshuro nyinshi agahoza mu kanwa u Rwanda.

Umwanditsi akaba n’umusesenguzi wa politiki, Gatete Nyiringabo Ruhumuliza, aheruka gusohora inyandiko agaragaza ko Mukwege afite inyota ya politiki, ndetse yumva ko kwigaragaza nk’uwanga u Rwanda bishobora kugira amahirwe bimwongerera mu rugendo rwe.

Mu nyandiko ye yo ku wa 11 Kanama 2020, yagaragaje uburyo Mukwege yagombaga kwitabira ikiganiro cyateguwe n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, barimo Jambo ASBL, umuryango uhuza abana b’abagize uruhare muri Jenoside, baharanira gukomeza ingengabitekerezo y’ababyeyi babo.

Ati "Dr. Denis Mukwege yari yatangajwe nk’uzitabira ikiganiro cy’abahakana Jenoside, ariko nyuma y’imyigaragambyo y’impirimbanyi z’amahoro, yaje kwisubiraho."

Nyiringabo avuga ko nubwo Mukwege yitwaza Maping report, ashobora kuba ataranayisomye.

Akomeza ati "Iyo aza kuba nibura yarasomye igice cya raporo, yari kumenya ibintu bibiri: ko iyo raporo yateshejwe agaciro ndetse igakurwaho n’Umuryango w’Abibumbye wayikoresheje, ariko igikomeye, yari kumenya ko iyo raporo itavuga abaturage b’abanye-congo, ahubwo ivuga impunzi z’Abanyarwanda mu burasirazuba bwa RDC.”

Mu gukomeza kuvuga nabi u Rwanda, ngo ni ibintu yatekerezaga ko byamuhesha amanota ku bahezanguni, muri iki gihe umubano wa Perezida Felix Tshisekedi na Paul Kagame uhagaze neza.

Avuga uburyo Mukwege n’umunyapolitiki Martin Fayulu bahisemo kuba abantu banga Abatutsi cyangwa banga u Rwanda, baba abantu ba hafi b’abahakanyi ba Jenoside nka Judi Rever, Charles Onana, Hubert Vedrine na Jambo ASBL "ngo bongerere ingufu urugendorwabo rwa politiki mu gihugu cyabio cy’amavuko."

Gatete akomeza ati "Aba bagabo bubatse amazina yabo kubera amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Congo, nta nyungu bafite mu kugaruka kw’amahoro mu gihugu cyabo, ahubwo kubwira Mukwege, umuganga wo mu bihe by’intambara, guharanira amahoro, bijya gusa no kubwira umuntu uhiga abandi mu koga ngo piscine nayimaremo amazi."

Albert Rudatsimburwa we yagaragaje uburyo Dr Mukwege yari agiye kwicwa iwe mu rugo mu mwaka wa 2012, icyo gihe ngo abantu bake cyane nibo babigarutseho.

Mu butumwa yanyujije kuri Twiiter ariko yakomeje ati "Ariko kubera ko yegukanye igihembo cyitiriwe Nobel, ukunengwa kose kugaragaza ubuhakanyi bwe yitwaje ubutabera, gukurikizwa imvugo zisekeje ko "yatewe ubwoba."

Mu mezi ashinze nibwo Dr Mukwege yashyizwe mu kanama gashinzwe guhuza ibikorwa byo kurwanya COVID-19, ariko aza kwegura avuga ko harimo imikorere idahwitse, icyemezo abantu bavuze ko kidakwiye kuko ibihugu byari bikeneye imbaraga n’ubwenge bw’abantu bose, kugira ngo bibashe gukumira icyo cyorezo gikomeje guhitana abantu benshi.

Nyuma y’amezi abiri yaguye, Dr Mukwege yavuze ko akomeje guterwa ubwoba, bituma miryango mpuzamahanga, za ambasade n’indi miryango bisaba ko acungurwa umutekano.

Dr Mukwege anengwa byinshi

Imiryango iharanira amahoro muri RDC, nayo ikomeje kunenga Dr Mukwege guceceka ku bwicanyi n’ubugizi bwa nabi bikomeje gukorerwa Abanyamulenge mu burasirazuba bwa RDC.

Mu nkuru aheruka wandika yise "Saving the honor of the Nobel Peace Prize”, ku wa 31 Nyakanga, umwanditsi Boniface Ruhara Mibari, agereranya Dr, Mukwege n’umunyapoliti wo muri Burma, Aung San Suu Kyi, washinjwe guceceka ku bibazo bikomeye byugarije ubwoko bwa Rohingya.

Yagize ati "Ugufunga amaso kwe [Dr Mukwege] ku bwicanyi bukorerwa Abanyamulenge butera ugushidikanya ku ntego ze mu guharanira amahoro."

Bamushinja ko yakomeje kuryumaho mu gihe amagana y’abaturage yicwa, ahubwo agashishikazwa n’ibirebana n’impunzi z’Abanyarwanda na Mapping Report.

Hari amakuru ko kuba akomeje kotswa igitutu, ari byo byatumye avuga ko ubuzima bwe buri mu kaga mu rwego rwo kwirengera, akagera aho avuga ko Rwanda rubifitemo uruhare.

Hari amakuru ko umuryango Panzi Foundation washinzwe na Dr Mukwege wandikiye Guverinoma ya Congo usaba ko acungirwa umutekano, ariko ntiyabiha agaciro kuko nta mpamvu igaragaza ko koko ashobora kugirirwa nabi nk’uko abivuga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .