Umudepite wo muri Uganda yokeje igitutu igihugu cye agisaba guhagarika gutoteza Abanyarwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Gashyantare 2019 saa 07:15
Yasuwe :
0 0

Visi Perezida w’Ishyaka riharanira Demokarasi (DP) ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Fred Mukasa Mbidde, yasabye inzego z’umutekano guhagarika ihohoterwa rimaze iminsi ryibasiye abasivili b’Abanyarwanda, bashinjwa ibyaha bitandukanye ariko bikarangira bitabonewe ibimenyetso.

Ni ubutumwa ishyaka DP ritanze mu gihe kuva mu myaka ibiri ishize abanyarwanda bakomeje guhohoterwa muri Uganda, bagakorerwa iyicarubozo nyuma bakirukanwa mu gihugu. Bigirwamo uruhare n’urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare, CMI.

Buje mu gihe Uganda irimo kwitegura isabukuru ya 38 ya Tarehe Sita, umunsi yibukaho itariki 6 Gashyantare 1981, ubwo abasirikare 42 barimo 27 bafite imbunda bagabye igitero ku kigo cya gisirikare cya Kabamba muri Mubende, kiba imbarutso y’iherezo ry’ubutegetsi bwa Milton Obote asimburwa na Yoweri Kaguta Museveni mu 1986.

Abo basirikare 27 barimo Paul Kagame, Yoweri Kaguta Museveni n’abandi babaye abasirikare bakuru muri Uganda nka Gen. Elly Tumwine Fred Mwesigye n’abandi.

Mbidde usanzwe ari n’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EALA, ni umugabo utajya avugira mu matamatama igihe hari icyo atemera, ndetse yamenyekanye ku nyunguramagambo z’Icyongereza zijimije.

Itangazo ry’ishyaka DP rivuga ko Ingabo za Uganda, UPDF, zifite amateka akomeye yubakiwe ku basirikare bashakaga impinduka bagizwe na NRA (National Resistance Army) n’abandi bari bashishikajwe no kubohora ibindi bihugu birimo n’u Rwanda.

Bityo ngo UPDF na RPF “bavomye ku isoko yo kumva ko Abanyafurika bakwiye kurindwa iyicarubozo, gufungwa binyuranyije n’amategeko no guhorwa icyo umuntu yemera.”

Mbidde ngo asanga Ingabo za Uganda, UPDF, zikwiye kubaka ubushobozi hagamijwe gushakira umuti ibibazo by’umutekano bigenda bivuka by’umwihariko ibishingiye ku iterabwoba, kandi zigatozwa “kumenya umwanzi wa nyawe no gushimangira ubuvandimwe.”

Mu gihe ngo Uganda yashyize umukono ku masezerano atandukanye arimo ashyiraho Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba n’amasezerano Nyafurika ku burenganzira bwa muntu, hari ibikorwa ishyaka DP ribona binyuranye nayo.

Mbidde yakomeje ati “Democratic Party yaje gusanga ko Abanyafurika y’Iburasirazuba baturuka mu Rwanda bakabaye binjira ndetse bagasohoka muri Uganda bisanzuye nk’uko biteganywa n’amasezerano ashyiraho isoko rusange, badashobora kubikora bitewe n’uburyo bafatwa n’inzego z’umutekano.”

“Bakomeje gutabwa muri yombi bya hato na hato, bagafungirwa ahantu hatazwi n’inshuti n’imiryango yabo, bagakorerwa iyicarubozo ndetse bamwe bikekwa ko banapfuye.”

Iri shyaka ryanagaragaje urutonde rw’abanyarwanda 13, mu bihe bitandukanye bafungiwe muri Uganda barimo Rutagungira Rene wafashwe muri Kanama umwaka ushize, akagezwa imbere y’urukiko rwa Gisirikare ndetse ubu afungiye muri gereza ya gisirikare ya Makindye.

Abandi ni Siborurema Peter, Rwamu Emmanuel, Rutayisire Augustin, Rugorotsi Eric, Kwizera Bernard, Muhawenimana Damascene, Twahirwa David, Ishimwe Moses, Kayibanda Rogers Donne, Ndayambaje Emmanuel, Pasiteri Mufasha Rogers n’umuryango wa Uwineza Claudine na Darius Kayobera wafashwe muri Mutarama 2019, wafunzwe ugasiga abana batatu.

Mbidde yakomeje ati “Turasaba ko guverinoma isobanura umubano rusange hagati y’u Rwanda na Uganda mu buryo bufatika. Imfungwa zose z’abasivili barekurwe mu rukiko rwa gisirikare, niba hari ibyaha bakekwaho baburanishwe n’inkiko zisanzwe nibinashoboka baburane badafunzwe kugira ngo babashe kwita ku miryango yabo.”

Yanasabye Guverinoma gutanga uburenganzira bwo gusura abakekwaho ibyaha kuko bamwe bikekwa ko batakiriho.

Yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda na Uganda zashyiraho komisiyo ihuriweho izacukumbura imvano z’ibi bibazo igatanga n’imyanzuro, cyane ko abaturage ba Uganda bafite byinshi bungukira mu mubano mwiza no kwishyira hamwe binyuze mu isoko rusange.

Ati “Abanya-Uganda ntabwo bazaherekeza guverinoma mu ntambara n’u Rwanda.”

Depite Mbidde yanavuze ko ateganya kugeza kuri EALA ikibazo cy’umubano w’u Rwanda na Uganda, kugira ngo igire icyo igikoraho.

Hashize iminsi umubano w’u Rwanda na Uganda utifashe neza aho ruyishinja guhohotera abaturage barwo no gucumbikira ibikorwa bigamije kuruhungabanyiriza umutekano nk’ibya RNC ya Kayumba Nyamwasa, mu gihe Uganda ifata abanyarwanda ibashinja kuba “intasi z’u Rwanda”, ariko mu bafashwe nta wigeze ahamwa n’icyaha.

Reba video uyu mudepite asaba Guverinoma ya Uganda gusobanura ibibazo biri mu mubano wayo n’u Rwanda

Depite Mukasa Mbidde uba mu ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi yasabye Ingabo za Uganda guhagarika gutoteza Abanyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza