Perezida Kagame ubwo yakiraga indahiro z’Abaminisitiri bashya mu cyumweru gishize, yagarutse ku bibazo by’umwuka mubi biri hagati ya RDC n’u Rwanda, avuga ko byoroshye gukemuka ariko bisa n’aho hari abadafite ubushake mu kubikemura.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko iteka RDC ishakira urwitwazo ibibazo biri mu gihugu, ikabigereka ku Rwanda ku buryo bishobora no kuba urwitwazo rwatuma amatora ataha asubikwa.
Ubwo yahuraga n’urubyiruko i Kinshasa ku Cyumweru tariki 4 Ukuboza 2022, Perezida Tshisekedi yagarutse ku butumwa bwa Perezida Kagame, aca amarenga ko ashaka gushoza intambara ku Rwanda.
Yagize ati "Abanyarwanda ni abavandimwe bacu, ahubwo bakeneye ubufasha bwacu kuko baraboshywe, bakeneye ubufasha bwacu ngo tubabohore […] ni abavandimwe bakeneye ko dushyira hamwe tukabakiza abayobozi babasubiza inyuma."
Icyo gihe ahubwo yavuze ko ikibazo bagifitanye n’ubuyobozi bw’u Rwanda na Perezida Kagame by’umwihariko ndetse amuvuga mu izina.
Me Gatete Nyiringabo Ruhumuliza, mu kiganiro yagiranye na RBA ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 5 Ukuboza, yagarutse ku magambo ya Tshisekedi asobanura ko yumvise mu buryo butari bwo ibyo Perezida Kagame yavuze.
Yagize ati "Ubutumwa bwa Perezida Kagame bwari ubw’amahoro [...] ati ’amahoro ya RDC ni yo mahoro yacu’."
Me Ruhumuliza yavuze ko ikibabaje ari uko Tshisekedi yafashe ubutumwa binyuranye n’uko Perezida Kagame yabutanze.
Ku rundi ruhande, uyu musesenguzi yavuze ko bibabaje kuba Tshisekedi yaravuze ko Abanyarwanda bamukeneye ngo abafashe kwikiza abayobozi babi; ko Abanyafurika bamukeneye.
Yakomeje avuga ko mu gihe Tshisekedi yamaze ayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe nta mpinduka zigeze zigaragara, kandi ko niba ashaka gufasha Abanyarwanda n’Abanyafurika, akwiye kubanza gufasha abaturage b’igihugu cye bazahajwe n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro no gukemura ibibazo birimo ibyo iby’imisarane i Kinshasa aho usanga abaturage badafite aho biherera mu buryo bubahesha agaciro.
Yongeyeho ati "Congo ni igihugu kirwaye ku mugabane wa Afurika mu buryo bugaragara, gikeneye ubufasha bwa buri wese ariko Abanye-congo ntibashaka gusohoka mu bibazo byabo."
Amagambo y’ubushotoranyi Perezida Tshisekedi si we uyavuze wenyine kuko hari n’abandi banyepolitiki babikora barimo Denis Mukwege, Martin Fayulu na Adolphe Muzito wigeze kuba Minisitiri w’Intebe, wasabye ko RDC itangiza intambara ku Rwanda.
Me Nyiringabo yagize ati "RDC [nta basirikare igira], iyo avuga gutera u Rwanda nibaza niba azakoresha imihumetso, simbasha kubyumva."
Yagarutse ku bufasha u Rwanda rwahaye RDC mu gushyira ibintu ku murongo n’umusanzu warwo mu bihugu byinshi bya Afurika, aho rwatanze ubufasha mu by’umutekano bikazana impinduka mu gihe gito.
Kuba u Rwanda ari urwa gatatu muri Afurika mu bihugu bifite ingabo mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro hirya no hino kandi rubikora mu buryo bugaragaza impinduka ugereranyije n’uko Monusco ibikora, ni ikindi kimenyetso cy’uko Tshisekedi nta ruvugiro afite nk’uko uyu musesenguzi abivuga.
Kwitwaza u Rwanda mu bibazo by’umutekano muke bisa n’amahitamo y’Abanye-Congo
Kuva aho abarwanyi ba M23 buburiye imirwano baharanira ko amasezerano abasubiza uburenganzira bagiranye na leta ashyirwa mu bikorwa, ibintu byahinduye isura.
M23 yagaragaje imbaraga zidasanzwe ndetse yigarurira uduce twinshi byatumye RDC itangira kuvuga ko uyu mutwe ufite aho ukura izindi nkunga hanze y’igihugu.
U Rwanda rwashyizwe mu majwi ko rutera inkunga M23; ibyakurikiwe n’ibikorwa byo kwibasira Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, bamwe baricwa abandi barasahurwa ndetse hatangira gukwirakwizwa amagambo abiba urwango ruganisha kuri Jenoside.
Me Ruhumuliza yavuze ko kwitirira u Rwanda ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC bisa nk’aho ari amahitamo y’Abanye-Congo by’umwihariko abanyepolitiki igihe bashaka kwigarurira imitima y’abaturage.
Ikindi ni uko kuba Guverinoma ya RDC ifata M23 nk’umutwe w’iterabwoba, mu gihe muri iki gihugu habarizwa imitwe myinshi yitwaje intwaro, bigasa nk’aho iyo M23 itabaho muri iki gihugu haba hari umutekano.
Ati "Hashize umwaka umwe M23 yubuye imirwano, ese mbere hose amahoro yari ahari? Oya ntayo."
Indi mitwe mu byo ikora harimo kwica, gusahura, gusambanya abagore ku ngufu no kugirana imikoranire na bamwe mu basirikare bakuru mu ngabo za RDC n’abanyepolitiki mu bucuruzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibindi.
Bakorana n’Umuryango w’Abibumbye, bikaba ari byo biha ingabo z’uyu muryango, MONUSCO, impamvu yo kuguma muri iki gihugu bitwaje ko hari umutekano muke.
Nyamara M23 nta bucuruzi bwa megendu ikora, ntifatanya n’abasirikare ba FARDC dore ko nta birombe biba i Masisi cyangwa Rutshuru aho irwanira uretse ubutaka bugenewe ubuhinzi.
Ruhumuliza yakomeje avuga ko uburyo RDC ijya mu biganiro i Nairobi ariko ntibatumire M23 ari ikindi kintu kitumvikana.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!