00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yagaragaje ko hakenewe imikorere mishya mu bikorwa byo kubungabunga umutekano

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 24 March 2022 saa 07:02
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yifatanyije n’abandi bakuru b’ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo n’Uburasirazuba mu nama yiga ku bibazo by’umutekano muri ibi bice yayobowe n’Umwami wa Jordania, Abdullah II bin Al-Hussein.

Iyi nama Umukuru w’Igihugu yitabiriye kuri uyu wa 24 Werurwe 2022, izwi nka ‘Aqaba Process Meeting’ yateraniye muri uyu Mujyi uherereye nkengero z’Inyanja Itukura.

Ni inama yitabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu barimo uwa Mozambique, Filipe Nyusi, Perezida wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi ndetse na Minisitiri w’Intebe wa Tanzania, Kassim Majaliwa.

Aba bayobozi baganiriye ku bibazo bibangamiye umutekano mu gace ka Afurika y’Amajyepfo na Afurika y’Uburasirazuba ndetse hagarukwa ku ngamba zishobora gufatwa mu kugera ku bisubizo by’ibyo bibazo.

Perezida Kagame yagaragaje ko iyi nama ibaye mu gihe cy’ingenzi aho imitwe igendera ku matwara akaze y’Idini ya Islam, ikomeje kwagura ibikorwa by’iterabwoba mu Karere ka Sahel, Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Mozambique na Somalia.

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko intege nke z’ibihugu zituma iyi mitwe yihuza n’andi matsinda y’abanyabyaha agakora imitwe nka ADF na FDLR n’indi itandukanye.

Ati “Gukemura ibyo bibazo bibangamiye umutekano ntibigomba kuba ibikorwa bisanzwe. Ibisubizo bishya birakenewe nko gutanga inkunga irambye ku bikorwa bishobora kwihuta kandi bikaba umusingi uhamye w’ibikorwa byinshi.”

Perezida Kagame kandi yavuze ku ruhare rw’u Rwanda mu kurandura ibikorwa by’iterabwoba mu bihugu nka Mozambique bifite isano mu mateka y’igihugu.

Ati “Uruhare rw’u Rwanda muri Mozambique rufite imizi ku mateka yacu yo guhagarika Jenoside kandi twiyemeje inshingano zo kurinda no kurengera abaturage.”

Yakomeje agira ati “Hari byinshi bimaze kugerwaho hamwe n’Ingabo za Mozambique, iza SADC ariko haracyakenewe ubufatanye n’ubutwererane mpuzamahanga mu kugera ku mahoro n’umutekano birambye.”

“Uruhare rw’u Rwanda muri Mozambike rwashinze imizi mu mateka yacu yo kurangiza jenoside; twiyemeje inshingano zo kurengera abaturage. Inyungu nini zagezweho hamwe ningabo za Mozambique na SADC ariko harakenewe ubufatanye mpuzamahanga kugirango umutekano urambye.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres yabwiye abitabiriye iyi nama ko ari ingenzi muri ibi bihe ibihugu bitandukanye bya Afurika byugarijwe n’ibikorwa by’iterabwoba bikorwa n’imitwe ya Islamic State, Al-Qaida n’indi itandukanye.

Ati “Ibikorwa by’iterabwoba by’iyi mitwe bikomeje kwaguka mu bice bitandukanye bya Afurika bigateza ibibazo by’umutekano muke ndetse bigakoma mu nkokora iterambere ry’abaturage.”

Inama y’abakuru b’ibihugu yabanjirijwe n’ibiganiro byagarutse ku butwererane n’ubufatanye mu bya politiki, umutekano, ubukerarugendo, ubucuruzi n’ibindi bigamije inyungu zisangiwe.

Ibi biganiro kandi byibanze ku bufatanye bukenewe mu kurandura iterabwoba n’ibindi bikorwa bihungabanya umutekano muri utu turere twa Afurika y’Amajyepfo n’Uburasirazuba.

Inama zibera Aqaba zatangijwe n’Umwami Abdullah II bin Al-Hussein mu 2015, aho mu ngingo zikunze kugarukwaho harimo gusigasira umutekano n’imikoranire mu bya gisirikare no gusangira ubunararibonye mu guhangana n’iterabwoba.

Uretse muri uyu Mujyi wa Aqaba, izi nama zagiye zibera mu bindi bihugu nka Albania, u Buholandi, Nigeria, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Singapore n’ahandi.

Perezida Kagame yakiriwe mu biro by’Umwami wa Jordania, Abdullah II baganira ku mubano w’ibihugu byombi n’uburyo bwo kuwagura
Umwami Abdullah II wa Jordania yagiranye ibiganiro na Perezida wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi
Umwami Abdullah II wa Jordania yakiriye mu biro bye, Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .