Nyaruguru: Akanyamuneza ku batuye mu ngo zisaga 5000 zahawe amashanyarazi mu mwaka n’igice

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 14 Ukuboza 2018 saa 11:06
Yasuwe :
0 0

Abatuye n’abakorera mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko bishimiye ibyiza amashanyarazi bahawe yabagejejeho birimo kuva mu icuraburindi, kwihangira imirimo n’ibindi byahinduye imibereho yabo.

Umuyobozi w’ishami rya Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) mu Karere ka Nyaruguru, Niyotwizera Christophe, avugako mu 2017/18 bari biyemeje gucanira ingo 1200 ariko warangiye bacaniye 3038.

Mu mezi atandatu y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2018/19, REG mu Karere ka Nyaruguru imaze gucanira ingo 2 179 ariko umuhigo ni uko izisaga 4200 zizahabwa amashyarazi bitarenze Kamena 2019.

Niyotwizera yavuze ko amashanyarazi yafashije abatuye Nyaruguru kuba ahabona no kwihangira imirimo itandukanye ibyara amafaranga nko gushing ibyuma bisya, inzu zo kogosheramo n’ibindi.

Ati “Bayifashishije no mu yindi mirimo ibyara inyungu nk’udukiriro, inganda zitunganya umusaruro w’ibyayi n’ikawa, amashanyarazi yacu abafasha no mu burezi, cyane cyane muri gahunda ya mudasobwa kuri buri munyeshuri. Amashanyarazi anazamura urwego rw’imitangire ya serivisi.”

Abayahawe vuba mu byishimo

Ubwo IGIHE yasuraga abatuye mu mirenge itandukanye y’Aka karere, barimo abahawe amashanyarazi vuba n’abayamaranye igihe, batangaje ko yabahinduriye imibereho ku buryo bufatika.

Bamwe mu batuye Umurenge wa Ruramba, bari guhabwa umuriro muri iyi minsi, batangaje ko bishimiye kuva mu kizima nk’uko Iyakaremye Marcela wo mu Kagali ka Nyarugano yabitangaje.

Ati “Turishimye cyane ku buryo utabyumva kuko uyu muriro tuwitezeho byinshi. Ubu twatangiye kuba ahabona twabaga mu mwijima. Ikindi kwiyogoshesha byari ikibazo ariko ubu tugiye kwigurira imashini tujye tubyikorera.”

Munyaneza Alphonse, umwarimu mu Itorero Methodiste, riherereye mu Kagali ka Gabiro, yavuze ko bari baraguze ibyuma byo gucuranga bimara amezi atandatu bibitse kuko nta mashanyarazi yo kubikoresha bari bafite.

Ati “Amashanyarazi tuyamaranye icyumweru. Ni ukuvuga ngo twari tumaze igihe tubitse ibyo byuma kuko twari twarabuze ingufu zibihagurutsa ariko ubu iyo turi gusenga turacuranga, abantu ugasanga bishimye cyane.”

Yavuze ko kugura moteri na lisansi ya buri cyumweru byo kubikoresha basanze bibahenda, bahitamo kubibika bategereje amashanyarazi.

Nsengimana Jean Claude, ufite inzu acururizamo akanacagingiramo telefone z’abaturage, yavuze ko imwe ayishyiramo umuriro bakamwishyura 100Frw nyamara mbere gucaginga byarasabaga nibura 300Frw.

Ati “Telefone twayitangagaho nibura 300Frw kuko niba uyihaye nk’umwana ngo ayikujyanire nk’i Rwamiko cyangwa mu Ruramba, kuri moto kugerayo ni 1500Frw, umuntu uzi kugenda akoresha amasaha abiri, umwana yagusabaga 200Frw yo kukugirayo na 100Frw ryo kuyishyiramo umuriro ariko ubu ntibikibaho.”

Yakomeje avuga ko bafite imishinga yo kugura imashini zisya ibinyampeke n’indi mishinga ibyara inyungu, kandi ko amashanyarazi anabafasha mu kwicungira umutekano.

Aho wageze mbere barakataje

Umuyobozi w’uruganda rw’icyayi rwa Mata ruherere mu Murenge wa Mata, Emmanuel Kanyesigye, yagize ati ‘Mu by’ukuri amashanyarazi adufasha byinshi mu gutunganya icyayi kuko adahari uruganda ntirwabasha gukora.”

Yatanze urugero nk’iyo amashanyarazi agiye, uruganda mu masaha abiri rukoresha litiro nibura 40 za mazutu, zigura asaga ibihumbi 40Frw.

Ati “Urumva ko ari amafaranga menshi ku buryo amashanyarazi adahari akazi kaba ingorabahizi.”

Uru ruganda kandi ngo rwagize uruhare mu gufasha abarukoramo n’abatuye mu nkengero zarwo kuko uretse kubaha akazi bakabasha kubona amafaranga yishyurira amashuri y’abana n’ibindi, runafasha abatishoboye mu bikorwa bigamije kuzamura imibereho yabo nko kubishyurira mituweri.

Hitimana Jean, ufite umushinga wo gutunganya ibikoresho mu mbaho, yavuze ko mbere bakoreshaga ibikoresho bidakenera amashanyarazi nk’iranda n’urukero akazi ntikihute.

Ati “Naje kugura amamashini akoresha amashyarazi ariko urebye kuyakoresha ntako bisa, akazi karihuta bigatuma umukiliya umuha ibikoresho bye ku gihe kandi ukanakora byinshi bishoboka.”

Nk’urugi rugura 15000Frw, abakozi be badakoresha amashanyarazi barukoraga iminsi itatu ariko aho batangiriye gukoresha amashanyarazi, mu minota 30 baba barurangije. Hitimana yabashije guha akazi abakozi barindwi.

Ishami rya REG mu Karere ka Nyaruguru ritangaza ko ingo zifite amashyarazi zisaga 36.7%, Intego ni uko bitarenze 2024 buri rugo ruzaba rufite amashanyarazi nk’uko gahunda ya Leta ibiteganya mu gihugu hose.

Umukozi wa Hitimana Jean arimo gutunganya imbaho
Umukozi wa Hitimana Jean usatura imbaho yavuze ko urubaho aruhyira mu mashini ikoreshwa n'amashanyarazi rugahita rutungana
Imashini zoroheje uburyo bwo gutunganya imbaho i Nyaruguru

Umuyobozi w'ishyami rya REG muri Nyaruguru, Niyotwizera Christophe avuga ko mu mwaka n'igice bacaniye ingo zisaga 5000
Urusengero rwa Methodiste mu Ruramba rwari rumaranye ibyuma amezi atandatu bidakora kubera ko amashanyarazi yari atarahagera
Abaturage barimo guhabwa amashanyarazi bari bayanyotewe
Iyi mashini isatura imbaho ikoresha amashanyarazi atararangwaga muri aka gace
Ingo izisaga 2000 zahawe amashanyarazi mu mezi make ashize
Iyakaremye Marcela wo mu Kagali ka Nyarugano yishimiye ko amashanyarazi yageze mu nzu ye bwa mbere
Mu gasanteri ka Ruramba bishimira ibyiza amashanyarazi abagejejeho
Mu mujyi wa Ndago muri Nyaruguru, amashanyarazi bayamaranye igihe kinini

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza