Itangazwa ry’umugambi w’amahanga ashaka guhirika Museveni mu bantu be ba hafi rihatse iki?

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Gashyantare 2019 saa 09:53
Yasuwe :
0 0

Abayobozi bakuru mu gisirikare cya Uganda, UPDF, bunze mu ry’abamaze iminsi bavuga ko hari imbaraga zo hanze y’igihugu zishaka guhirika Perezida Yoweri Kaguta Museveni, umaze imyaka 33 ayoboye iki gihugu.

Umuyobozi w’Umutwe w’Ingabo zishinzwe kurinda umutekano wa Perezida wa Uganda (Special Forces Command-SFC), Maj. Gen. Don Nabasa, aheruka kugaruka kuri ubwo butumwa nubwo ateruye ngo avuge igihugu mu izina, gusa amagambo yavuze yafashwe nk’aganisha ku Rwanda bijyanye n’umubano uri hagati y’ibihugu byombi.

Ni ubwa mbere igisirikare gihanitse ijwi ryacyo ryunga mu ry’abayobozi ba Uganda bakunze kubwira abenegihugu ko hari abarwanya igihugu, batacyifuriza ineza.

Gen Nabasa yabivugiye mu birori byo ku wa 11 Gashyantare 2019 byiswe Tarehe Sita, byo kwizihiza imyaka 35 Igisirikare cya Uganda kimaze. Yari kumwe n’Umugaba w’Ingabo zirwanira mu kirere, Maj. Gen. James Birungi.

Ibitangazamakuru byatangaje ko Gen. Nabasa yavuze ko “hari imbaraga ziva hanze zirwanya Uganda kandi zifite intego yo gukuraho guverinoma. Izo mbaraga zirarekereje kandi ntizishaka ko dutera imbere.’’

Yakomeje ati “Dufite peterori hano, ubwiza bw’igihugu, umutekano, iterambere, ariko hejuru ya byose hari umuyobozi mwiza cyane. Batekereza ko wenda baramutse bakuyeho umuyobozi mwiza igihugu cyazamo akaduruvayo.’’

Mu mvugo ye hari n’aho yavuze ku bashaka guhirika ubutegetsi ati “Ntabwo bazaza ubwabo, ariko baje byaba byiza cyane kuko turabiteguye. Ariko ntabwo bazaza. Bazajya boherereza amafaranga n’abantu nka bamwe duheruka gusubiza iwabo, ngo biyegereze urubyiruko kuko bafite abahagarariye hano kandi urubyiruko rworoshye gushukwa.”

Iri jambo ntiryakiriwe neza na bose kuko abasirikare ba UPDF babuzwa n’Itegeko Nshinga kujya mu mbwirwaruhame za politiki cyane cyane izifite icengezamatwara, gusa uburyo yayoboraga imvugo ye yumvikanishaga ko azi ibyo azi neza ko ari kurenga ku mategeko.

Ati “Nako mumbabarire. Nk’uko nabivuze, ntabwo nkwiye kuvuga politiki ariko kubera ko uyu ari umunsi w’ingabo, ndakeka ko nemerewe kuvuga ku byo mwakwita politiki. Icya kabiri nka jenerali, ntabwo nahisha ibintu birimo kuba.”

Umwe mu basesenguzi bakomeye waganiriye n’ikinyamakuru Virunga Post, yavuze ko bitumvikana uburyo umusirikare akoresha imvugo kandi azi neza ko arimo kwica amategeko.

Ati “Ni ikimenyetso cy’uburyo ubutegetsi bwa NRM budakurikiza amategeko.”

Yakomeje avuga ko kuba Jenerali bidakwiye kumuha uburenganzira buri hejuru y’amategeko ahubwo akwiye kubera abo akuriye icyitegererezo.

Imvugo ze zihishe byinshi

Amagambo ya Gen Nabasa ku bantu basubijwe iwab, agusha ku Rwanda kuko kuva mu ntangiriro za Gashyantare 2019, Uganda yakajije umurego mu gufata no gufunga Abanyarwanda bari ku butaka bwayo kandi nta mpamvu zifatika.

Mu kwezi gishize inzego z’umutekano zataye muri yombi ndetse zirukana mu gihugu abantu batatu barimo Umunyarwandakazi Annie Tabura wari Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubucuruzi n’Ikwirakwizabikorwa muri MTN Uganda, Umufaransa Olivier Prentout wari ushinzwe Imenyekanishabikorwa n’Umutaliyanikazi Elsa Muzzolini wari ushinzwe Serivisi z’imari zitangirwa kuri telefoni.

Itangazo Polisi ya Uganda ryo ku wa 22 Mutarama 2019 rigira riti “Byadufashije kuburizamo iyo migambi yabo yo guhungabanya umutekano w’igihugu.”

Nyamara ntibaburanishijwe mu gihe ibyaha bagerekwaho bikomeye, hakibazwa uburyo umuntu yakekwaho ibyaha bibangamiye umutekano w’igihugu, akoherezwa iwabo atagejejwe imbere y’urukiko hari ibimenyetso.

Abo bakozi ba MTN Uganda bahutajwe mu gihe kandi Guverinoma ya Uganda n’iki kigo bari mu biganiro ku kucyongerera amasezerano yo gukorera muri icyo gihugu kuko imyaka 20 cyari cyarahawe yarangiye mu Ukwakira umwaka ushize.

Ku ikubitiro leta yacyakaga miliyoni $100 mu myaka 10, biza birangira hemeranyijwe miliyoni $58. Ni ibintu byarakaje cyane Perezida Museveni ndetse yandikira komisiyo ibishinzwe (UCC), ko yababajwe n‘uburyo MTN Uganda yaciwe miliyoni nke.

Ibitangazamakuru bimwe muri Uganda byakwirakwije ko abirukanwe mu gihugu bakoragna ibirimo kuneka binyuze mu gukwirakwiza amafaranga.

Abasesenguzi baca amarenga ko Uganda yifitemo intambara ubwayo, aho abaturage benshi batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Museveni, ku buryo yaba ishaka kugaragaza ko ibibazo ifite biva ahandi kandi biri imbere mu gihugu.

Ni mu gihe mu mvugo ye, Gen Nabasa yasabaga ababyeyi “guha abana babo ingero za leta zananiwe kubera intambara, kugira ngo bumve akamaro ko gusigasira amahoro.”

Guverinoma ya Uganda imaze iminsi ku gitutu guhera ubwo inzego z’umutekano zataga muri yombi Depite Bobi Wine zikamukorera iyicarubozo hafi kumumugaza; bamwe mu bayoboke be bakicwa barashwe. Byiyongera ku kurebana ay’ingwe hagati y’ubutegetsi na Kizza Besigye buhora bufata bukamutoteza.

Umwe mu baturage ba Uganda yavuze ko “Nta mbaraga zo hanze zizakuraho ubutegetsi, buzakurwaho n’ibikorwa byabwo bibi no kudakorana n’abaturage.’’

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Nduhungirehe Olivier, yasubije ku magambo ya Gen Nabasa abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, ko umugambi uzwi ucurirwa muri Uganda ari uwa Kayumba Nyamwasa.

Yagize ati ‘‘Abantu bazwi bakora ubukangurambaga mu rubyiruko rwa Uganda ni abo muri RNC ya Kayumba Nyamwasa. Abayobozi bayo bava mu bice bitandukanye by’Isi bakarindirwa umutekano na ISO [Urwego rw’Umutekano w’Imbere mu gihugu].’’

Mu gihe Uganda ikomeje kwirukana abanyarwanda no kubatoteza, u Rwanda rwakomeje gushinja icyo gihugu kuba inyuma y’imigambi y’abashaka kuruhungabanyiriza umutekano.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza