Indege ya Kenya Airways yahagaze i Kigali igitaraganya kubera umugore utwite

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 13 Werurwe 2019 saa 01:19
Yasuwe :
0 0

Indege ya Kenya Airways yavaga i Nairobi yerekeza i Bamako muri Mali, hagaze igitaraganya ku kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, nyuma y’uko umugore utwite wari uyirimo yari agaragaje ko afite ikibazo.

Umwe mu bakozi bo ku Kibuga cy’Indege i Kanombe yabwiye IGIHE ko umugore utwite ari we "watumye iyo ndege ihagarara i Kigali, iramusiga, ibona gukomeza."

Umuyobozi wa Kenya Airways mu Rwanda, Stella Ndunge, yavuze ko iyo ndege yerekezaga i Bamako na Dakar, irimo umugore utwite ugiye iwabo muri Senegal.

Ati "Yaje kugaragaza ibise, duhita dusaba ko indege ihagarara ku Kibuga cy’Indege cya Kigali, ni uko twageze i Kigali. Ariko tuhageze umugore yahise ajyanwa kwa muganga, indege yo ihita ikomeza ijya i Dakar na Bamako."

Kenya Airways ivuga ko iyo ibintu nk’ibyo bibaye, icya mbere aba ari ukugeza umugenzi kwa muganga ubundi bakamenyesha umuryango we. Uyu mugore yerekezaga iwabo muri Senegal aturutse muri Angola.

Ubwo iyi nkuru yandikwaga uwo mugore yari ataribaruka, ndetse ngo bishobora ko igihe cyari kitaragera, ahubwo ari ibibazo byasembuwe n’ubutumburuke indege yari igezeho.

Uyu mugore yahise ajya kuvurirwa mu Bitaro Bikuru bya Gisirikare i Kanombe, muri metero nke uvuye ku kibuga cy’Indege.

Indege ya Kenya Airways yajyaga i Bamako yasabye guhagarara i Kigali kugira ngo umugore utwite wari uyirimo ahabwe ubufasha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .