00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyaka 21 irashize Al Qaeda isogose umutima wa Amerika: Urujijo, kuyobya uburari, ubutiriganya n’igihu ku byabaye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 September 2022 saa 04:46
Yasuwe :

Ku munsi nk’uyu w’itariki 11 Nzeri mu mwaka wa 2001, ahagana saa Mbili n’igice za mu gitondo ku isaha ya New York [saa munani n’igice i Kigali] hagaragaye indege iri kugendera hasi cyane bidasanzwe, yataye inzira zimenyerewe, isatira imiturirwa iganje muri uyu mujyi.

Bamwe babanje gukeka ko umupilote wari utwaye Boeing 767-223ER yari iturutse Boston yibeshye, ntibabibonamo ikintu kidasanzwe. Ibyari ibyuya byaje guhinduka amaraso ubwo ku isaha ya saa Mbili n’iminota 46 [Saa munani n’iminota 46 ku isaha ya Kigali] iyo ndege yakonkobokaga mu kirere igenda nk’iya Gatera, ikiroha mu muturirwa wa ruguru (North Tower) w’inyubako z’impanga zari zizwi nka World Trade Center, ikibatsi cy’umuriro gitangira kwaka, induru ziravuga!

Mu gihe benshi bakibaza ibiri kuba, bamwe bakeka ko habaye impanuka, saa Tatu n’iminota itatu, indi ndege ya Boeing 767-200 yari iturutse muri Leta ya New Jersey na yo yafashe inzira yerekeza kuri World Trade Center yarimo yaka umuriro, igonga igice cyo hepfo cyizwi nka South Tower nacyo kiragurumana. Hashize iminota 30 indi Boeing 757 yiroshye ku nyubako ikoreramo Minisiteri y’Ingabo ya Amerika (Pentagon).

Ibisasu byari mu ndege byatumye aho zagonze hahinduka umuyonga

Bikimara kuba, aha benshi bahise babyibwira ko Amerika iri kugabwaho ibitero mu isura nshya. Muri icyo gihe kitageze ku isaha, Abanyamerika bagera ku 3000 bahasize ubuzima, inkomere ziba nyinshi.

Ni umunsi wahinduye isura y’iterabwoba mu Isi, ritangira kurwanywa mu bundi buryo, biba kandi n’intangiriro y’iterabwoba rivuguruye havuka indi mitwe nka ISIS, Al Shabab, Boko Haram n’indi.

Amerika yarakangutse yikingira ibindi bitero by’iterabwoba nk’ibyo ariko byabaye intandaro y’akandi gahinda mu bindi bihugu byose hirya no hino ku Isi, aho imitwe y’iterabwoba yagize ibirindiro n’ibikorwa bikomeye ku buryo bigoye Guverinoma nyinshi guhangana nabyo.

Ibitero byo mu 2001 bikimara kuba, Umutwe w’Iterabwoba wa Al Qaeda waje ku rutonde rwa mbere rw’abahigwa, imitwe y’abari bawuyoboye nka Osama Bin Laden ishyirirwaho akayabo k’amadolari ku muntu uzababona baba ari bazima cyangwa bapfuye.

Amerika yagize umujinya watumye itangiza intambara muri Afghanistan ikuraho Leta y’Abatalibani, igihugu yashinjaga gufasha Osama Bin Laden. Intambara yakomereje muri Iraq, Saddam Hussein ahirikwa ku butegetsi ashinjwa kugira intwaro kirimbuzi no kubana neza n’imitwe y’iterabwoba, ngo hato atazayihereza ibyo bisasu ikamara abantu.

Imiturirwa ya World Trade Center yasigaye ari amatongo

Nubwo Amerika yafashe ingamba zikarishye zo guhangana n’iterabwoba guhera ku wa 11 Nzeri 2001, ibyabaye uwo munsi nabyo biracyarimo urujijo kuko benshi batumva uburyo igihugu cya mbere gifite ubutasi bukomeye, kikagira ingabo zikomeye n’ubukungu, cyatunguwe ku munota wa nyuma abantu 3000 bagapfa nta butabazi.

Hari amakuru yagiye ajya hanze ariko Amerika yagiye igendera kure agaragaza uruhare rwa bamwe mu bari bayoboye icyo gihugu, inshuti zacyo n’abandi bagize uburangare cyangwa se babikoze nkana, kugeza ku munota wa nyuma ubwo igitero cyagabwaga.

Amerika yanze gufata Osama ku bushake

Guhera mu 1996, Osama Bin Laden yashyizwe ku rutonde rw’abantu bashakishwaga na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’imyaka umunani ashinze Umutwe wa Al Qaeda, akigamba ku mugaragaro ko azihimura kuri Amerika.

Amerika yashyize miliyoni 25 z’amadolari ku mutwe wa Osama Bin Laden zagombaga guhabwa umuntu wese uzamuzana ari muzima cyangwa yapfuye.

Nyamara mu kwezi kwa Gatanu 1996, umwe mu bayobozi bakuru muri Sudani, yahaye amakuru Ambasade ya Amerika muri icyo gihugu, ayimenyesha ko Osama n’umuryango we bari muri icyo gihugu cya Afurika. Yababwiye ko ari mu myiteguro yo gufata indege akahava akajya muri Afghanistan.

Nk’uko bisanzwe, Ambasade ya Amerika yahise igeza amakuru ku babishinzwe ari bo FBI na CIA, inzego z’ubutasi zikomeye ku Isi. Igisubizo ambasade yahawe ni uko nta bimenyetso bihagije ifite byatuma itanga itegeko ryo guta muri yombi Osama.

Osama n’umuryango we bahise bafata indege yerekeza muri Afghanistan, baciye muri Qatar. Muri icyo gihugu bagombaga kuhahagarara kugira ngo indege yongerwemo amavuta. Barahageze Qatar na yo imenyesha Amerika ko wa muntu bashakaga ahageze, birumvikana ko bari bategereje icyo bakora.

Mu gitabo Umunyamakuru w’Umufaransa, Eric Laurent yise "La Face cachée du 11 Septembre", avuga ko Amerika yasubije itinze, Osama yamaze kuva muri Qatar.

Muri Kamena 2001 mbere y’amezi atatu ngo igitero cyo muri Amerika kibe, Osama Bin Laden yagiye kurwarira mu bitaro by’Abanyamerika i Dubai.

Eric Laurent avuga ko umuryango we wahamusuye, ibikomangoma bibiri bya Arabie Saoudite bikamusura ndetse n’uwari ushinzwe umunara wa CIA i Dubai bagahura. Byose byarangiye adafashwe kandi ari ku rutonde rw’abashakishwa.

Inzego z’umutekano zari zaraburiwe mbere

Ibitero by’i New York na Washington DC, byagabwe guhera saa Mbili z’igitondo. Hari hashize iminsi inzego z’ubutasi zitanga amakuru ko Amerika ishobora guhura n’akaga.

Nyuma y'iminota mike indege ya mbere igonze World Trade Center, iya kabiri na yo yahise yinjira mu minota 20

Eric Laurent avuga ko Minisiteri y’Ingabo ya Amerika yari imaze iminsi na yo ihabwa impuruza z’uko hashobora kugabwa ibitero ariko ntigire icyo ikora.

Ati “Mu gitondo cya tariki 11 Nzeri, Ikigo gishinzwe Ubutasi bwa Amerika cyahamagaye abasirikare bakuru bashinzwe kugenzura iminara y’ubutasi bwa Amerika hirya no hino ku Isi , bababwira ko hari igitero cy’indege gishobora kuza kugabwa ku cyicaro cyabo gikuru.”

Ubwo ibyihebe byari bimaze gushimuta indege z’abagenzi zasenye World Trade Center, Ikigo Norad gishinzwe kurinda Ikirere cya Amerika cyohereje indege zishinzwe gutanga ubutabazi bwihuse ariko ngo zaguye ku bibuga biri kure y’aho ibitero byabereye. Ikindi, izo ndege ngo zagenderaga ku muvuduko wa kilometero 900 ku isaha kandi zifite ubushobozi bwo kugendera ku muvuduko wa kilometero 2000 ku isaha.

Imyirondoro itari yo y’abagabye ibitero

Hashize iminsi itatu gusa igitero kibaye, Urwego rw’Ubugenzacyaha bwa Amerika (FBI) rwashyize hanze amazina 19 n’indi myirondoro y’abakekwaho uruhare mu gushimuta indege zagabye igitero.

Hashize iminsi 17 igitero kibaye, hasohowe amafoto y’abakekwaho uruhare muri icyo gitero. Ni ibintu byatunguye benshi kuko ubusanzwe iperereza ry’igikorwa nk’icyo ritwara igihe.

Nyuma yo gushyira hanze ayo mazina 19 hutihuti, byagaragaye ko hari ayatanzwe atari yo, ahubwo ari ay’abandi bantu kandi badafite aho bahuriye n’ibitero.

Hari nk’abantu bo mu Misiri, Maroc, Tunisia, Arabie Saoudite n’abandi bavuze ko bibonye ku mafoto yatanzwe nk’abagabye igitero, nyamara bataranakandagira muri Amerika.

Nyuma y'iminsi itatu igitero kibaye, imyirondoro y'abakigizemo uruhare yashyizwe hanze

Jesse Ventura wahoze ari Guverineri wa Minnesota na we yabinenze agira ati “Nari gukora iperereza ryimbitse nkamenya icyabaye kuri iyo tariki. Bishoboka bite ko mu mwanya muto bahise bamenya abakoze biriya? Niba twari tubazi se kuki batabahagaritswe batarabikora? Bishoboka gute ko Leta ya Bush yagiye yirengagiza amakuru y’inzego z’ubutasi yagiye ihabwa? Bisa nk’aho babyirengagije kuko bashaka ko biba.”

Uwayoboye iperereza yari aziranye n’abashinjwa uruhare mu bitero

Ibitero bimaze kuba, Amerika yashyizeho Komisiyo idasanzwe ishinzwe iperereza no kugaragaza abihishe inyuma y’ibyo bitero. Thomas Kean wahoze ari Guverineri wa New Jersey ni we wahawe kuyiyobora.

Kean yahoze ari Umuyobozi w’Ikigo gicuruza Peteroli cyitwa Amerada Hess. Ni ikigo cyigeze gusinya amasezerano na Sosiyete yo muri Arabie Saoudite icukura peteroli yitwa Delta Oil iyobowe na bamwe mu bagize umuryango w’ibwami bwo muri Arabie Saoudite.

Thomas Kean yayoboye Komisiyo ishinzwe Iperereza ku byabaye tariki 11 Nzeri 2001 nyamara hari bamwe mu nshuti ze bikekwa ko zabigizemo uruhare

Iyo sosiyete yo muri Arabie Saoudite yari irimo abantu babiri bo mu muryango w’ibwami muri icyo gihugu kandi bakaba inshuti za hafi za Thomas Kean. Nyuma byaje kugaragara ko amazina yabo ari mu yatunzwe agatoki nk’abagize uruhare ngo igitero cya ku wa 11 Nzeri gishoboke.

Amakuru amaze kumenyekana Amerika ntiyigeze imusimbuza kugira ngo ataba yabangamira iperereza, ahubwo yakomeje akazi.

Umuryango wa Osama bin Laden wemerewe kuva muri Amerika

Ibitero bikimara kuba, ikirere cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyahise gifungwa. Indege zari zemerewe kukigendamo ni iza gisirikare gusa, bivuze ko nta za gisivile zitwaye abagenzi zari zemerewe kuhava cyangwa kuhagwa.

Nyamara umunyamakuru Eric Laurent avuga ko kuri uwo munsi hari abantu basaga 140 bo mu muryango wa Bin Laden ndetse n’umuryango w’ibwami muri Arabie Saoudite bemerewe kuva ku butaka bwa Amerika.

Ati “Yego rwose, muri abo bantu 140 hari harimo Umunya-Arabie Saoudite akaba umuhungu w’igikomangoma Salman kandi Salman yari murumuna w’umwami wa Arabie Saoudite. Uwo muhungu w’igikomangoma Salman unayobora ikigo gikomeye gifite ibitangazamakuru bikomeye muri icyo gihugu, uwo munsi yari i Lexington muri Kentucky.”

Abanyamerika bageze aho bata muri yombi Abu Zubaydah wari icyegera cya Osama Bin Laden, bamufatiye muri Pakistan. Mu bibazo yahaswe, yaje kugaragaza nimero z’abamutumye abasaba kubahamagara. Bamaze kuzihamagara basanze izo nimero ari z’igikomangoma cya Arabie Saoudite.

Zubaydah yavuze ko hari n’ibindi bikomangoma byo muri Arabie Saoudite byagize uruhare muri icyo gitero bigitera inkunga, kandi ko bari bazi aho ibitero bizabera n’igihe bizahabera.

Abu Zubaydah wari wungirije Osama Bin Laden yatanze amakuru y'ababafashije gutegura ibitero ariko arenzwa ingohe

Umunyamakuru w’Umunyamerika Gerald Posner agaragaza ko mu batunzwe agatoki harimo igikomangoma Ahmed Bin Salman, igikomangoma Sultan Bin Fayçal Bin Saoud n’igikomangoma Fahd Bin Turki Bin Saoud Al Kabir. Mu bashinjwa kugira uruhare kandi muri icyo gitero harimo n’uwari umugaba w’ingabo w’igisirikare cya Pakistan, Marechall Mushaf Ali Mir.

Impfu zidasobanutse z’abaketsweho uruhare

Zubaydah amaze gushyira hanze amakuru y’ibikomangoma bya Arabia Saoudite n’abandi baba baragize uruhare mu bitero, abatunzwe agatoki batangiye gupfa urusorongo mu buryo budasobanutse.

Urugero, muri Nyakanga 2002, Igikomangoma Ahmed Bin Salman yishwe no guhagarara k’umutima. Bukeye bwaho, mubyara we Sultan bin Faisal wari ugiye kumushyingura yakoze impanuka y’imodoka arapfa.

Nyuma y’icyumweru uwa gatatu na we uvugwa mu bitero, Igikomangoma Fahd Bin Turki Bin Saoud Al Kabir yaguye mu bilometero 70 uvuye i Riyadh yishwe n’umwuma mu butayu.

Mu kwezi kwa gatatu 2003, Maréchal Ali Mir wahoze ari Umugaba w’ingabo za Pakistan, umugore we n’abo mu muryango we 15 baguye mu mpanuka y’indege mu Ntara ya Kohat mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’igihugu, kandi Mir na we yashyirwaga mu majwi nk’umwe mu bafashije Al Qaeda gupanga ibitero byo muri Amerika.

Mir wahoze ari Umugaba Mukuru w'Ingabo za Pakistan ni umwe mu bashyizwe mu majwi ku bufasha ubwo hategurwaga igitero. Yapfuye bitunguranye mu 2003

Amakuru y’uruhare rwa bamwe mu bagize ubwami bwa Arabie Saoudite amaze kujya hanze, Leta ya George Bush yasohoye itangazo ibyamagana, ivuga ko ari ibinyoma bigamije kuyishwanisha n’ibihugu by’inshuti.

Hari ibimenyetso byagizwe ibanga

Mu Ukuboza 2001, ingabo zidasanzwe z’Umuryango w’Ubutabarane wa NATO, zasatse ibiro by’Umuryango w’Abagiraneza ufite inkomoko muri Arabie Saoudite wakoreraga muri Bosnia, witwa The Saudi High Commission for Aid to Bosnia.

Mu nyubako z’uwo muryango basanzemo amafoto y’imiturirwa wa World Trade Center yasenywe n’ibitero byo ku wa 11 Nzeri 2001.

Bahasanze kandi amafoto ya Ambasade za Amerika muri Kenya no muri Tanzania zagabweho ibitero mu 1998, ikarita ya Washington igaragaza ahantu hari inyubako zikoreramo ibigo bya Leta n’ibindi.

Igitangaje, umwe mu bari bayoboye uwo muryango muri Bosnia, yagiye avugana kenshi na Osama Bin Laden kuri telefone, akavugana na Abu Zubaydah wari umwungirije.

Uyu muryango basanganye aya makuru yose, washinzwe na Salman Bin Abdul-Aziz, wari Igikomangoma mu Bwami bwa Arabie Saoudite. Nubwo ibyo bimenyetso byari bihagije ngo hakomeze iperereza hamenyekane aho bihuriye n’ibitero, byarangiriye aho nta gikozwe.

John O’Neill wahoze ayobora Ishami rishinzwe kurwanya Iterabwoba muri FBI i New York, na we yigeze gutangira iperereza ku Muryango World Assembly of Muslim Youth by’umwihariko mu bikorwa byawo muri Amerika.

Uwo muryango mu bayobozi bawo hari harimo abavandimwe babiri ba Osama Bin Laden ari bo Abdullah Bin Laden wari ushinzwe Imari y’uwo muryango na Omar bin Laden.

O'Neil yatangaje ko yasabwe guhagarika iperereza ku Muryango World Assembly of Muslim Youth wayoborwaga n'abarimo abavandimwe ba Osama

Ibyihebe byayobereje indege mu miturirwa ya World Trade Center no muri Pentagone, byari bimaze iminsi bituye mu gace ka Falls Church, kari gatuyemo abo bavandimwe ba Osama.

Nyuma y’uko George W Bush atangiye kuyobora Amerika, John O’Neill yasabwe guhagarika iyo dosiye. Hari abanyamakuru b’inkuru zicukumbuye b’ikinyamakuru gishamikiye kuri BBC bigeze kubikoraho ubushakashatsi, basanga iyo dosiye yarashyinguwe igirwa ibanga.

Nyuma y’ibitero byo ku wa 11 Nzeri 2001 Amerika yahagaritse ku butaka bwayo ibikorwa by’imiryango 39 itegamiye kuri Leta yakekwagaho kugira uruhare muri ibyo bitero, nyamara World Assembly of Muslim Youth ntiyigeze ihagarikwa.

Umwe mu bakekwa yakoranye na FBI na CIA

Ku rutonde rw’abakekwaho gutera inkunga icyo gitero cy’iterabwoba, hagaragayeho umuherwe w’Umunya-Arabie Saoudite witwa Al Qadi. Uyu mugabo ni umucuruzi ukomeye w’amabuye y’agaciro.

Byaje kugaragara ko sosiyete ye y’ikoranabuhanga, yigeze gukorana ubucuruzi bukomeye n’ibigo bishinzwe Ubutasi muri Amerika.

Mu buryo budasobanutse, Arabia Saoudite yanze gukora iperereza kuri uwo muherwe n’abandi bakekwaho gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba birimo n’icya tariki 11 Nzeri 2001.

Mu 2002, hari abakozi ba FBI batangaje ko basabwe guhagarika iperereza ku birego bya bamwe mu bakekwaho uruhare mu bitero bya Al Qaeda. Mu maperereza bavuze yahagaze harimo na n’iya Al Qadi.

Byari amarira ku bafite ababo baguye muri iki gitero
Perezida Bush ubwo yasuraga ahagabwe ibitero, yijeje abaturage ko Amerika igiye kwihorera
Uyu munsi ni umwe mu mibi cyane Amerika yahuye na yo mu kinyejana cya 21
Imiturirwa ya World Trade Center yasenywe n'ibitero, abari bayirimo bahasiga ubuzima
Al Qadi ashinjwa kuba umwe mu bateye inkunga ibitero bya Al Qaeda, icyakora ntiyigeze abibazwa
Saddam Hussein ari mu bafashwe akekwaho intwaro kirimbuzi no gukorana n'imitwe y'iterabwoba
Ikarita igaragaza inzira indege zanyuzemo mbere yo kugongeshwa inyubako muri Amerika
Baba abari mu ndege n'abo zasanze mu nyubako za World Trade Center, harokotse ngerere
Indege zagonze imiturirwa ya World Trade Center zari zitezemo ibisasu byahise biturika
Ahari hahagaze imituririrwa y'akataraboneka i Manhattan uwo munsi hasigaye amatongo
Inzego z'umutekano zahuye n'akazi katoroshye. Uyu yari ari kuruhuka nyuma y'umwanya munini bari mu butabazi bw'ibanze
Iki gitero cyasize inkomere nyinshi
Byari agahinda n'amarira: Abashinzwe umutekano baha icyubahiro ibihumbi by'abaguye muri iki gitero
Bamwe banze gupfira imbere mu nzu, bakiroha hasi bahanutse ku magorofa yo hejuru
Indege za Leta zagerageje gutabara ariko ibyangirika byari byamaze kwangirika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .