Impuruza ya ICGLR ku kibazo cy’u Rwanda n’u Burundi yamaganiwe kure

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Ukuboza 2018 saa 10:13
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Nduhungirehe Olivier yamaganye impuruza y’inama Mpuzamahanga y’Akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) ku kibazo cy’umubano w’u Rwanda n’u Burundi.

Kuwa Gatatu tariki 12 Ukuboza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ICGLR, Zachary Muburi-Muita yavuze ko kwangirika k’umubano w’ibihugu byombi bibahangayikishije, asaba imiryango mpuzamahanga ubufasha mu kuzahura uwo mubano, nk’uko Ikinyamakuru Iwacu Burundi cyabyanditse.

Yagize ati “Uwo mubano uramutse ari mwiza byose byagenda neza ariko iyo ubaye mubi n’ibindi birangirika [...] Turasaba ibihugu binyamuryango byacu, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’Umuryango w’Abibumbye gukora ibishoboka byose mu kuzahura umubano w’u Burundi n’u Rwanda.”

Amb Nduhungirehe yasubije kuri iyo mpuruza ya ICGLR abinyujije kuri twitter. Yavuze ko ICGLR itakabaye isaba ubuhuza kuko nayo yananiwe gukemura ibyo yiyemeje birimo no kwambura intwaro abarwanyi ba FDLR bari mu mashyamba ya Congo.

Yagize ati “Ndashaka kwibutsa ICGLR ifite icyicaro i Bujumbura ko yananiwe gukemura ibibazo biri mu Burundi kandi yananiwe gushyira mu bikorwa imyanzuro ihuriweho na SADC yo mu 2014, yo kwambura intwaro FDLR bityo rero iby’umubano w’u Rwanda ntibikwiye kuba urwitwazo.”

Nduhungirehe aheruka kubwira IGIHE ko u Rwanda ruri gusuzuma umwanya warwo muri ICGLR ku buryo rushobora no kwivanamo, nyuma y’uko uyu muryango unaniwe kurandura FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

ICGLR yashyizweho mu 2006 nyuma y’ubusabe bw’imiryango mpuzamahanga irimo uw’abibumbye. Yahawe inshingano zo guhuza, kugenzura no korohereza ishyirwa mu bikorwa ry’ibijyanye n’amahoro n’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari. Gusa muri ibyo byose ngo ntakiragerwaho.

Ukuzamba k’umubano w’u Rwanda n’u Burundi kwatangiye mu 2015 ubwo Perezida Pierre Nkurunziza yatangazaga ko aziyamamariza manda ya gatatu. Mu Burundi hatangiye imvururu, icyo gihugu gishinja u Rwanda gushyigikira abagihungabanyiriza umutekano, n’u Rwanda rugishinja kuba inyuma y’ibikorwa nk’ibyo.

Guhera mu 2015, hari abanyarwanda benshi bagiye bafungirwa mu Burundi, bagakorerwa iyicarubozo, ndetse hari n’abasizeyo ubuzima.

Kuri uyu wa Kane ubwo yatangizaga Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 16, Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwifuza umubano mwiza n’ibindi bihugu cyane cyane iby’abaturanyi, gusa avuga ko uwo mubano ukwiye kuba wungukira buri ruhande.

Yagize ati “Twese tugomba kuba tuvuga rumwe tunakora bimwe kuko buri wese mu kwihuza kw’ibihugu ni mpa nguhe, ntabwo byaba ngo mpereza njye nkwime. Ntabwo wajya aho ngo wemerere ibikorwa bihungabanya umutekano w’abandi bishingire ku butaka bwawe, ngo ukoreshe ubusugire bw’igihugu cyawe uhungabanya ubw’abandi, iyo si imibanire.”

Perezida Kagame yasabye abanyarwanda kubanza gukemura ibibazo byabo bwite mbere yo kujya gukemura ibyo bafitanye n’abandi. Yavuze ko iyo umuturanyi akomeje kuba mubi amaherezo ari we bigiraho ingaruka kurusha uwo abereye mubi.

Ubusabe bwa ICGLR bukurikira ibaruwa Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza aheruka kwandikira umuhuza mu bibazo by’icyo gihugu, Yoweri Museveni, amusaba ko hatumizwa inama yihariye y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, yiga ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi.

Ni ibaruwa ariko itarakiriwe neza, cyane ko u Burundi bwari bumaze kwanga kwitabira inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC, mu gihe abandi bayobozi bari bageze i Arusha aho yagombaga kubera, bigatuma isubikwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ICGLR, Zachary Muburi-Muita yavuze ko kwangirika k’umubano w’ibihugu byombi bibahangayikishije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza