Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (ONU), Ban Ki-moon hamwe n’abakuru b’ibihugu 21 bitabiriye imihango yo gufungura ku mugaragaro igikombe cy’Isi 2014 kiri kubera muri Brazil kuva tariki ya 12 Kamena kugera 13 Nyakanga 2014.
Ki-moon ari kumwe na Perezida w’u Burusiya Vladimir Poutine, chancelière w’u Budage Angela Merkel, igikomangoma cya Monaco, Albert n’abandi nk’uwa Chili, Equateur na Angola.
Kubera amatora ateganyijwe muri Brazil mu Ukwakira 2014, Perezida Dilma Rousseff (…)
Home > Keywords > Worldcup > Worldcup_slide
Worldcup_slide
Articles
-
Ban Ki-moon n’abaperezida 21 bari mu mihango ifungura igikombe cy’Isi
12 June 2014, by Mathias Hitimana -
Ghana na Portugal byasezerewe, u Budage na USA muri 1/8
26 June 2014, by Mathias HitimanaNubwo u Budage bwari bwatsinze Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) igitego 1-0, Ghana yatsinzwe na Portugal ibitego 2-1 ibura itike ya 1/8 cy’irangiza, u Budage bukomezanya na USA.
Ghana yagiye gukina na Portugal nyuma y’aho umutoza Kwesi Appiah yirukanye Sulley Muntari na Kevin-Prince Boateng mu mwiherero kubera imyitwarire mibi.
Ku munota wa 31, Miguel Veloso yateye umupira mu rubuga rwa Ghana, John Boye yitsinda igitego barinda bajya mu kiruhuko nta mpinduka.
Bagarutse mu kibuga, (…) -
U Budage bwandagaje Brazil butsinda 7-1, intsinzi ngari muri 1/2 cy’igikombe cy’Isi
9 July 2014, by Mathias HitimanaU Budage bwatsinze Brazil ibitego 7-1 bukatisha itike y’umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi aho buzahura n’izatsinda hagati ya Argentina n’u Buholandi kuri iki Cyumweru, tariki ya 13 Nyakanga 2014 kuri Estádio Maracanã.
Mbere y’uko umukino utangira abakinnyi ba Brazil bari bitwaje umwenda wa Neymar, mugenzi wabo wavunitse agahita ava mu gikombe cy’Isi.
Maicon yasimbuye Dani Alves, Bernard ajya mu mwanya wa Neymar naho Dante asimbura kapiteni Thiago Silva.
Thomas Müller yatsinze igitego (…) -
U Bufaransa bwasezereye Nigeria bushobora guhura n’u Budage muri 1/4
30 June 2014, by Mathias HitimanaU Bufaransa bwabonye itike ya ¼ cy’irangiza ku gitego cy’umutwe cyatsinzwe na Paul Pogba mbere y’uko Joseph Yobo yitsinda icya kabiri, u Bufansa buzahura n’itsinda hagati y’u Budage na Algeria.
Umukino ugitangira Emmanuel Emenike yatsinze igitego cyanzwe kuko yari yaraririye, byakurikiwe n’ishoti rikomeye ryakuwemo n’umunyezamu Vicent Enyama.
Bavuye mu karuhuko, Blaise Matuidi yakoreye ikosa Ogenyi Onazi byatumye asimbuzwa ndetse akaba ashobora kumara ibyumweru bine hanze, uyu (…) -
Brazil yakiriye igikombe yatashye amaramasa, Abaholandi batwara umwanya wa 3
13 July 2014, by Mathias HitimanaNyuma yo kunyagirwa n’u Budage 7-1, Brazil yakiriye igikombe cy’Isi 2014 yifuzaga guhanagura amarira abakunzi bayo, yatsinzwe n’u Buholandi ibitego 3-0 bwegukana umwanya wa gatatu.
U Buholandi bwinjije igitego cya mbere ku munota wa 3 nyuma y’ikosa Thiago Silva yakoreye Arjen Robben, umusifuzi wo muri Algeria, Djamel Haïmoudi atanga penaliti yatsinzwe na Robin Van Persie.
Ku munota wa 17, myugariro wa Brazil David Luiz yagaruye nabi umupira mu rubuga rw’umunyezamu we, ufatwa na Daley (…) -
U Buholandi buzahura na Costa Rica muri ¼
30 June 2014, by Mathias HitimanaU Buholandi bwatsinze Mexique ibitego 2-1 byo mu minota ya nyuma buzahura muri ¼ na Costa Rica yasezereye u Bugereki kuri penaliti 5-3 nyuma yo kunganya igitego 1-1.
U Buholande 2-1 Mexique
Ku munota wa 9, byabaye ngombwa ko umutoza w’u Buholandi, Luis Van Gaal asimbuza Nigel de Jong wari uvunitse hinjira Bruno Martins Indi.
Giovanni Dos Santos yatsindiye Mexique igitego ku munota wa 48 w’igice cya kabiri ku mupira watakajwe na Daley Blind, aterera ishoti muri metero 30. Mexique (…) -
Ubutumwa bwa Papa Francis burasomwa mu mihango yo gufungura igikombe cy’Isi
12 June 2014Nta butumwa bw’umunyapolitiki cyangwa ijambo rya Perezidante wa Brazil, Dilma Rousseff buri busomwe mu muhango wo gufungura igikombe cy’Isi uretse ubutumwa bwa Papa Francis ko hadakwiye kubaho ivangura.
Radio Vatican yatambukije ubu butumwa buri mu gi Portugais yavuze ko uretse kwishima, iyi mikino yaba ihuriro n’umwanya wo gukundana no gusenyera umugozi umwe.
Ubu butumwa buvuga ko iyi mikino yaba inzira yo gusabana gutambutsa indangagaciro za kimuntu no kurushaho kubaka Isi nziza (…) -
Van Persie na Robben bafashije u Buholandi kwihimura kuri Espagne
13 June 2014, by Mathias HitimanaKapiteni w’u Buholande Robin Van Persie na Visi kapiteni we,Arjen Robben batsinze buri umwe ibitego 2 muri 5-1 batsinze Espagne bihimura ku ntsinzi y’igitego batsinzwe ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi mu 2010.
Iyi niyo ntsinzi ngari ibonetse muri iki gikombe kiri gukinwa ku nshuro ya 20 muri Brazil.
Espagne ifite iki gikombe yatwaye itsinze u Buholande igitego 1-0 mu 2010, yatsinze igitego cya mbere ku munota wa 27 kuri penaliti na Xabi Alonso ku ikosa ryari rikorewe rutahizamu Diego (…) -
Brazil ikomeje muri 1/4 kuri penaliti
28 June 2014, by Mathias HitimanaBrazil yakomeje muri 1/4 cy’irangiza itsinze Chili kuri penaliti 3-2, umukino wari warangiye banganyije igitego 1-1 banakinnye iminota 30 y’inyongera, Brazil izahura n’itsinda hagati ya Colombia na Uruguay.
Brazil yabonye igitego ku munota wa 18 cyatsinzwe na David Luiz ku mupira watewe na Thiago Silva. Ni igitego cya mbere Luiz atsindiye igihugu cye.
Ku munota wa 38, Alexis Sánchez yishyuye ku mupira yaherejwe na Eduardo Vargas. Iki nicyo gitego cya mbere Brazil itsinzwe muri 1/8 (…) -
U Bufaransa bwasezerewe, u Budage butegereje Brazil cyangwa Colombia
4 July 2014, by Mathias HitimanaU Budage bwatsinze u Bufaransa igitego 1-0 cya Matts Hummels ku munota wa 13 busezerewa mu gikombe cy’Isi 2014, mu gihe muri ½ u Budage buzahura n’itsinda hagati ya Brazil na Colombia kuwa Kabiri.
Myugariro wa Borussia Dortumund, Matts Hummels utarakinnye umukino wa Algeria kubera imvune yatsinze igitego cy’umutwe, umupira yateranye myugariro wa Real Madrid Raphaël Varane. Niwo wari umupira wa mbere, Abadage bateye mu izamu rya Hugo Lloris, igitego cya mbere atsinzwe mu gice cya mbere muri (…)
IGIHE