Brazil, igihugu cyakiriye igikombe cy’Isi, yabonye itike ya ½ cy’irangiza nyuma yo gutsinda 2-1 Colombia, izahura n’u Budage kuwa Kabiri saa 22.00 kuri Estadio Mineirão.
Ku munota wa 7, kapiteni wa Brazil, Thiago Silva yahaye icyizere abafana bari mu rugo, atsinda igitego n’ivi utewe na Neymar. Iki nicyo gitego Brazil itsinze mu gikombe cy’Isi cyihuse kuva mu 2006, Ronaldo atsinda icyo ku munota wa 5 Ghana.
Mu gice cya mbere, Brazil yarushije Colombia gusatira, James Rodriguez wa (…)
Home > Keywords > Worldcup > Worldcup_homenews
Worldcup_homenews
Articles
-
Brazil yasezereye Colombia izahura n’u Budage
5 July 2014, by Mathias Hitimana -
Imisifurire ikibazo cya mbere ku mukino wa mbere w’igikombe cy’Isi
13 June 2014, by Mathias HitimanaMu gihe kuri uyu wa Gatanu hakinwa imikino itatu y’igikombe cy’Isi, ubanza wasize benshi bibaza ku misifurire y’Umuyapani Yuichi Nishimura kuri penaliti yahaye Brazil n’igitego cya Croatia cyanzwe.
Kanda hano wumve byinshi ku munsi ufungura igikombe cy’Isi 2014
Dejan Lovren wakoreye ikosa kuri Fred bikavamo penaliti yinjijwe na Neymar yavuze ko ari ikimwaro ku Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) no ku mupira w’amaguru muri rusange.
Yagize ati " Sinakoze kuri Fred, Isi yose (…) -
Shakira, Santana na Wyclef bararirimba hasozwa igikombe cy’Isi 2014
13 July 2014, by Mathias HitimanaMu gihe umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi uhuza u Budage na Argentina saa 21.00, urabanzirizwa n’ igitaramo cyo gushimira abakurikiye no gusoza iyi mikino kirimo abahanzi nka Shakira, Wyclef Jean na Carlos Santana.
Mbere y’umukino wa nyuma utangira, umucuranzi wa gitari wo muri Mexique, Carlos Santana, Umunya Haiti Wyclef Jean n’Umunya Brazil na Alexandre Pires barasubiramo imwe mu ndirimbo zaririmbiwe iki gikombe cy’Isi “We will find a way”.
Harakurikiraho, umuhanzi wo muri Colombia (…) -
Brazil: Abafana 85 ba Chili barasubizwa iwabo igitaraganya
20 June 2014, by Mathias HitimanaNyuma y’urugendo rw’iminsi 11 mu modoka, abafana ba Chili basimbutse uruzitiro rwa stade Maracana yakiriye umukino wabahuje na Espagne baninjira ku mbaraga mu cyumba cy’abanyamakuru, Polisi ya Brazil yatangaje ko 85 bagomba gusubira iwabo mu masaha 72.
Aba bafana ntibari bafite amatike yo kwinjira muri stade, bari bambaye amabara ya Chili bavuze ko bashatse aho bagura amatike bakahabura ndetse ngo ni ay’ayabonekaga yari ahenze cyane.
Umwe muri aba bafana yabwiye ibiro ntaramakuru, AFP, (…) -
U Budage bwatsinze Algeria mu gihe cy’inyongera buzahura n’u Bufaransa muri 1/4
1 July 2014, by Mathias HitimanaAlgeria, ikipe ya nyuma yari ihagarariye Afurika mu gikombe cy’Isi yasezerewe itsinzwe n’u Budage ibitego 2-1 mu gihe cy’inyongera, buzahura n’u Bufaransa muri ¼ kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 4 Nyakanga 2014 kuri stade Maracana.
Iminota 90 yarangiye amakipe yombi anganya 0-0 nubwo ku munota wa 17 Slimani yatsinze igitego cy’umutwe, umusifuzi akacyanga kuko yari yaraririye.
Hongereweho iminota 30 y’inyongera, Andre Schürrle atsinda igitego ku munota wa 92 aherejwe na Thomas Müller wari (…) -
Penaliti yo ku munota wa nyuma ibujije itike Côte d’Ivoire, umutoza aregura
25 June 2014, by Mathias HitimanaNyuma yo kwishyura igitego cyo mu gice cya mbere na Wilfred Bony, Côte d’Ivoire yatsinzwe penaliti ku munota wa gatatu w’inyongera Abagereki bakomeza muri 1/8 naho umutoza Sabri Lamouchi aregura.
Côte d’Ivoire yasabwaga kunganya n’u Bugereki mu gihe Colombia yaba itsinze u Buyapani.
Mbere yo kujya kuruhuka, Tiote yatakaje umupira maze Andreas Samaris atsinda igitego ku munota wa 42. Samaris yabaye umusimbura wa 22 utsinze igitego muri iyi mikino mu gihe icyo mu 2006 cyarangiye hatsinze (…) -
Luis Suarez yatsinze u Bwongereza, ihurizo kubona itike ya 1/8
19 June 2014, by Mathias HitimanaIbitego bibiri bya rutahizamu wa Liverpool, Luis Suarez yatsinze Abongereza kuri kimwe cya Wayne Rooney bishobora gutuma basezererwa mu matsinda baherukaga mu 1958.
Luis Suarez utarakinnye ubwo Costa Rica yabatsindaga 3-1 kubera imvune yo mu ivi yagiriwe icyizere n’umutoza Oscar Tabarez afatanya na Edinson Cavani gushaka ibitego.
Ku munota wa 39 ku mupira yahawe na Cavani Suarez yanyeganyeje inshundura za Joe Hart, bajya kuruhukana amanota atatu mbere yo gukina ku mukino usoza itsinda (…) -
Balotelli yasabye ko nibatsinda Costa Rica aza gusomwa n’umwamikazi w’u Bwongereza
20 June 2014, by Mathias HitimanaMu gihe itike ya 1/8 y’u Bwongereza iri mu maboko y’u Butaliyani bugomba gutsinda imikino yose busigaranye, rutahizamu wabwo, Mario Balotelli yasabye ko nibatsinda Costa Rica yaza guhabwa umugisha n’umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II, akamusoma ku itama.
Nyuma y’aho Uruguay itsindiye u Bwongereza, kuri Twitter Balotelli yagize ati “Niba dutsinze Costa Rica, ndashaka ko umwamikazi w’u Bwongereza ansoma, birumvikana ku itama.”
Kugira ngo u Bwongereza bubone itike ya 1/8 ni uko u (…) -
Ghana yaguye miswi n’u Budage, Klose na Gyan besa imihigo
22 June 2014, by Mathias HitimanaGhana iracyafite icyizere cyo gukomeza muri 1/8 nyuma yo kunganya n’u Budage 2-2, Miloskave Klose aba rutahizamu w’igikombe cy’Isi naho Asamoah Gyana aba uwa Afurika.
Ghana yari yatsinzwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) ku mukino ubanza yasabwaga kudakora ikosa muri uyu mukino w’u Budage bwanyagiye Portugal ibitego 4-0.
Ku munota wa 51, Mario Götze ku mupira yateye n’umutwe yaherejwe na Tomas Müller afungura amazamu ya Ghana. Mu mikino itatu aheruka gukinira u Budage yatsinze (…) -
Espagne yasezerewe rugikubita noneho yabonye intsinzi
23 June 2014, by Mathias HitimanaNi umukino wahuje amakipe yamaze gusezererwa mu gikombe cy’Isi yo mu itsinda B,Espagne, ikipe ya mbere, ku rutonde rw’Ishyirahamwe mpuzamahanga rwo muri Gicurasi na Australia ya nyuma (64) ku makipe 32 yitabiriye igikombe cy’Isi.
Ku munota wa 36, David Villa wakinaga umukino wa nyuma mu ikipe y’igihugu yatsinze igitego cya mbere Australia. Ni igitego cya mbere gitsindishijwe agatsintsino mu gikombe cy’Isi nyuma y’icy’Umunya Autriche, Pezzey mu 1982.
Mu mikino 97 yakiniye Espagne (…)
IGIHE