Maroc yafashe umwanzuro wo gusubira mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) nyuma y’imyaka 32 yivanyemo, ndetse uwo mwanzuro w’amateka witezwe ko uzatangarizwa mu nama ya 27 ya AU iteraniye i Kigali.
Home > Keywords > Subdomains > ausummitslide
ausummitslide
Articles
-
Uruzinduko rwa Kagame rwashimangiye ukugaruka kwa Maroc muri AU nyuma y’imyaka 32
15 July 2016, by Philbert Girinema -
Ban Ki Moon ategerejwe i Kigali
14 July 2016, by Philbert GirinemaUmunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Ban Ki Moon ategerejwe mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu, aho azagirana ibiganiro n’abayobozi batandukanye bitabiriye inama ya 27 ya AU iri kubera i Kigali.
-
Mu gutangiza inama ya AU, Nkosazana yasobanuye ikizatuma Afurika igera aheza
10 July 2016, by Philbert GirinemaKu nshuro ya mbere mu mateka u Rwanda rwakiriye inama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yitezweho gukomeza gushimangira gahunda yo kwishakamo ibisubizo kwa Afurika, Agenda 2063, hashyirwa imbere kwishyira hamwe kw’ibihugu, koroshya urujya n’uruza no guteza imbere uburenganzira bw’abagore, nk’imwe mu nkingi z’iterambere rirambye.
-
Perezida Kagame yaganiriye na Idris Déby ku myiteguro y’inama ya AU
22 June 2016, by Philbert GirinemaPerezida Paul Kagame yakiriye Perezida Idris Déby Itno wa Tchad usanzwe ari n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, wari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe.
-
Perezida Kagame yakiriye Dr Dlamini wanyuzwe n’aho imyiteguro y’inama ya AU igeze
16 June 2016, by Philbert GirinemaPerezida Paul Kagame yakiriye Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, Dr Dlamini Zuma, wagaragarijwe aho u Rwanda rugeze rwitegura inama ya 27 y’Abakuru b’ibihugu bigize uwo muryango.
-
Perezida Kagame yafunguye Kigali Convention Centre ayita intsinzi y’Abanyarwanda
8 July 2016, by Philbert GirinemaPerezida Kagame yavuze ko kuzura kw’inyubako ya Kigali Convention Centre, bisobanuye intsinzi y’Abanyarwanda kuko bananiwe kenshi kuyuzuza kubera ubushobozi buke ariko ntibacike intege bikarangira bayuzuje.
-
Perezida Robert Mugabe yabimburiye abandi bakuru b’ibihugu bitabiriye inama ya AU
14 July 2016, by Ferdinand ManiraguhaPerezida wa Zimbabwe Robert Mugabe yasesekaye i Kigali aho aje kwitabira inama ya 27 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe iri kubera mu Rwanda. Niwe Mukuru w’Igihugu wa mbere mu bazitabira iyo nama ugeze mu Rwanda, mu bagera kuri 35 barimo Bashir wa Sudani bemeje ko bazayitabira.
-
Sobanukirwa bimwe mu by’ingenzi bizaranga inama ya 27 ya AU iri kubera i Kigali
11 July 2016, by Philbert GirinemaMuri iyi minsi Kigali yahindutse Umurwa Mukuru wa Afurika; abakuru b’ibihugu 35, aba za guverinoma n’intumwa zitandukanye z’ibihugu 54 bigize uyu mugabane bari kubarizwa mu Rwanda.
-
Uko abakuru b’ibihugu bitabiriye inama ya AU bagiye bakirwa bakigera i Kigali (Amafoto)
17 July 2016, by Philbert GirinemaAbakuru b’ibihugu 31,ba visi perezida ,ba Minisitiri w’Intebe, ababungirije n’abahoze ari abakuru b’ibihugu bamaze kugera i Kigali aho bitabiriye Inama ya 27 ya AU izahuza abakuru b’Ibihugu n’abandi ku wa 17 na 18 Nyakanga 2016.
-
Imbere y’abaperezida ba Afurika, Mahmoud Abbas wa Palestine yikomye bikomeye Israel
18 July 2016, by Philbert GirinemaPerezida wa Palestine Mahmoud Abbas yasabye abakuru b’ibihugu bya Afurika gukora ibishoboka mu guharanira irangizwa ry’ubukoloni mu gihugu cye, ibintu bimaze gutuma abaturage be benshi bafungwa abandi bagahunga babitewe na Israel.
IGIHE