00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwajyanywe Iwawa kugororwa byarangiye ahabonye akazi: Ubuhamya bwa Nizeyimana Omar

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 March 2025 saa 11:13
Yasuwe :

Nizeyimana Omar ni umusore w’imyaka 30 warangije inyigisho zitangirwa ku kirwa cya Iwawa mu 2022. Mu gihe abandi bari bishimiye ko barangije inyigisho basubiye iwabo, we yasigayeyo atari uko yitwaye nabi ahubwo ari uko atari afite umuntu umwakira. Uwo munsi yari mu gahinda yibaza aho ataha byamushobeye.

Icyo gihe ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe igororamuco NRS bwamwemereye ko asigarayo mu gihe abandi bari batashye, anahabwa akazi mu mirimo yo kubaka icumbi ry’abarimu n’ibyumba by’amashuri.

Tariki 5 Werurwe 2025, ubwo hasozwaga ikindi cyiciro cyahamusanze, Umuyobozi wa NRS, Mufulukye Fred yaramuhamagaye amushimira bagenzi n’abayobozi barimo na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Mugenzi Patrice.

Mufulukye yavuze uyu musore yagize uruhare mu gutuma amafaranga NRS ikoresha mu kwita ku banyeshuri ba Iwawa barwara bakajya kuvurirwa mu Bitaro bya Gisenyi agabanuka. Yaragabanyutse ava kuri miliyoni 7 Frw, agera ku bihumbi 500 Frw ku kwezi.

Ati “Imyaka ibiri, yabanye natwe mu bitaro bya Gisenyi, dukora igikoni cyacu, amafaranga twakoreshaga mu kwezi ava kuri miliyoni zisaga 7 Frw, agera ku bihumbi 500 Frw. Omar niho yabaga, niwe wabatekeraga. Nagira ngo mushimire ariko nanamubwire, iby’uko adafite umuryango abyibagirwe. Ubu afite umuryango wa NRS. Ubu tugiye kumugumana muri twe nk’umukozi ajye anabihemberwa.”

Uyu musore w’imyaka 30, kubera kutagira umuryango yagize ibyago byo kutabona indangamuntu. NRS yamwijeje ko igiye kugendana nawe mu rugendo rwo gushaka indangamuntu.

Inkuru ya Omar

Mu kiganiro na Kura, Nizeyimana Omar yavuze ko atazi se. Nyina yapfuye afite imyaka irindwi, amusigira umukobwa witwa Clarisse, agize imyaka 12 uwo mukobwa aramusiga yigira muri Uganda.

Ku myaka 12, Omar yatangiye gukora isuku muri Saloon yogosha, bageraho bamushinga gushyira umuriro muri telefoni, banamwigisha kogosha, ari nako kazi yakoraga, kugera umunsi afatirwa mu mukwabu wo gufata abanywa urumogi kuko nawe yarunywaga.

Mu matariki ya vuba y’ingenzi mu buzima bwa Nizeyimana Omar harimo tariki 28 Ukuboza 2021, umunsi yafatiwe Nyarutarama mu mukwabu wo gufata abacuruza n’abanywa urumogi.

Tariki 5 Werurwe 2022, umunsi yagejejwe Iwawa, tariki 15 Gashyantare 2023, umunsi abo batangiranye inyigisho batashye agasigara na tariki 5 Werurwe 2025, Umunsi NRS yamwakiriye nk’umwana wayo ikanatangariza mu ruhame ko imuhaye akazi.

Ati “Mu mutima wanjye ndumva nishimye cyane, nshimira na mwarimu wanjye Museka wangiriye icyizere kuko mbere y’uko ikigo kimbera umubyeyi we yamumbereye mbere.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .