Mbasha Peter wamenyekanye ku izina rya Mamba Designer, mu kiganiro twagiranye yavuze ko yakuze akunda kwambara neza no kujyana n’ibigezweho.
Akiri ku ntebe y’ishuri yatangiye kumva agomba kuba rwiyemezamirimo, kuva icyo gihe atangira kwizigamira amafaranga make ku yo yabonaga akiri muri kaminuza.
Yabanje gusaba akazi mu bigo bitandukanye nk’abandi ariko ayo mahirwe ntiyamusekera, agaruye agatima ku gishoro gito yizigamiye yerekeza mu bucuruzi bw’imyenda. Gusa ayo yari afite yabaye make yiyambaza ababyeyi ngo bamwongerere.
Reba ikiganiro twagiranye na Mamba Designer ku rugendo rwe rw’iterambere
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!