00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huawei yashyize ku isoko telefone ifite ‘operating system’ nshya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 November 2024 saa 02:30
Yasuwe :

Uruganda rwo mu Bushinwa rukora ibikoresho by’ikoranabuhanga, Huawei rwashyize ku isoko telefone ya ‘Mate70’ ifite umwihariko wo gukoresha porogaramu y’ibanze (operating system) nshya.

Iyi telefone yamuritswe ku mugaragaro kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Ugushyingo 2024. Iri mu byiciro bitatu birimo Mate 70, Mate 70 Pro, 70 Pro+. Hamuritswe kandi Mate X6 ifite umwihariko wo gukunjwa.

Izi telefone zifite umwihariko wo kuba arizo za mbere za Huawei zikoresha ‘operating system’ nshya izwi nka HarmonyOS NEXT. Izisanzwe zikoresha HarmonyOS.

Itandukaniro ry’iyi operating system nshya n’iya mbere, ni uko iyi yo yakozwe hagendewe ku mwimerere wa Huawei, mu gihe iya mbere yashingiraga cyane kuri Android.

Mate 70 ishyizwe ku isoko ikurikira Mate 60 yamuritswe mu 2023, ifite umwihariko wo gukoresha ‘chips’ zakorewe ijana ku ijana mu Bushinwa. Gusa kuri iyi telefone ntihigeze hatangazwa ‘chips’ zayikoze aho zavuye.

Ku isoko biteganyijwe ko Mate 70 izaba igura 759$, mu gihe Mate 70 Pro+ izagura 1170$.

Huawei ni kimwe mu bigo by’Abashinwa bikomeje gutera imbere nubwo cyahuye cyane n’ibihano bya Amerika byanatumye telefone zacyo zihagarika gukoresha Android.

Huawei yashyize ku isoko telefone ifite ‘operating system’ nshya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .