Vedaste N. Christian yasohoye amashusho y’Indirimbo ye "Uzi Gukunda" ifite amateka yihariye

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 28 Gashyantare 2021 saa 02:01
Yasuwe :
0 0

Umuramyi Niyondora Vedaste Christian uzwi nka Vedaste N. Christian yasohoye amashusho y’indirimbo ye "Uzi gukunda" yakunzwe na benshi, avuga ko ayitezeho gukomeza guhembura imitima y’abakiristo.

Indirimbo "Uzi gukunda" ni yo ya mbere Vedaste N. Christian yasohoye nk’umuhanzi ku giti cye. Yavuze ko yakiriwe neza n’abantu bayumvise, yakoze ku mitima y’abatari bake, hari n’abagiye bahamya ko yabafashije kuruhuka ibyari bibaremereye.

Umuhanzi Vedaste N. Christian yavuze ko iyi ndirimbo yayihimbye ari mu nzira agenda yibuka inshuti ze yagiye atakaza bivuye ku makosa ye cyangwa yazo, yibuka uko bahuye ntacyo bibasabye ariko kugumana bikabananira, asanga abantu bahora babeshyana urukundo Yesu ari we ukunda byuzuye.

Yagize ati "Mbihuza n’ukuntu Yesu byamugoye kuturonka kugeza aho amena amaraso akabambwa akanapfa, ndeba amafuti tugira n’ukuntu tumuhemukira akaba akitwita inshuti nta na gahunda afite yo gutana natwe. Mu by’ukuri Yesu twamubereye babi mu rukundo ariko nta gahunda ya gatanya yagize”

"Nguko uko numvise indirimbo imanutse nshyira telefoni ku munwa ngenda mfata amajwi [recording] amarira ashoka nisanga hagati muri kaburimbo ndi kuririmba imodoka zahagaze meze nk’uwasaze."

Ubwo yari akiva mu muhanda icyo gihe ngo yahise ahura n’umuntu w’inshuti ye, ni we wahise amufata ukuboko ngo bajye muri studio gukora iyo ndirimbo aramubwira ati "Ibi bintu ubitse si ibyawe."

Icyo gihe ngo nta n’amafaranga bari bafite bombi bagize amahirwe producer abemerera kuyibakorera ku buntu (yakozwe na Higiro Bruce), urugendo rwo kuyikora kugeza irangiye narwo ngo ntirwari rworoshye kuko byamusabaga kugenda n’amaguru ajya kuri studio.

Ati "Navaga aho ntuye (i Murambi mu Gatenga) nkajya kuri Studio Kibagabaga n’amaguru, kandi twakoraga nijoro producer avuye mu kazi. Nageraga mu rugo bwenda gucya, ariko mbiziranyeho na madamu gusa, abandi narabibahishaga."

Christian yavuze ko n’ubwo iyi ndirimbo yayikoze mu bihe bitamworoheye, ariko ngo yamubereye umugisha cyane, yatumye yunguka inshuti nyinshi, ndetse inamubera ikiraro cyo gutuma ahita akomerezaho akora n’izindi zitandukanye.

Uretse aya mashusho y’iyi ndirimbo Vedaste N. Christian asohoye, arateganya gukomeza gukora izindi ndirimbo nshya ndetse no gusohora amashusho ya zimwe harimo n’iza kera.

Vedaste N. Christian yavuze ko indirimbo 'Uzi Gukunda' ifite amateka kuko yayikoze mu bihe bimukomereye
Umuhanzi Vedaste N. Christian yavuze ko iyi ndirimbo yayihimbye ari mu nzira agenda yibuka inshuti ze yagiye atakaza bivuye ku makosa ye cyangwa yazo
Yavuze ko indirimbo ye yakiriwe neza n'abantu bayumvise

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .