Utinda apfukamye ni we utinda ahagaze- Patient Bizimana na Bigizi baririmbye ku mumaro w’amasengesho

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 16 Nyakanga 2020 saa 10:30
Yasuwe :
0 0

Abahanzi bahimbaza Imana Patient Bizimana na Bigizi Gentil bahuriye mu ndirimbo bise ‘Gusenga’ ibumbatiye ubutumwa bugaruka ku mumaro w’amasengesho mu buzima bw’umuntu wiyeguriye Uwiteka.

Amagambo agize indirimbo ‘Gusenga’ agusha ku kwerekana ko gusenga ari urufunguzo rwa byose ku bizera Imana.

Iyi ndirimbo ifite iminota itatu n’amasegonda 19 yasohotse mu buryo bw’amajwi aherekejwe n’amagambo ayigize, ibizwi nka ‘video lyrics.’ Yakozwe na Knoxbeat.

Mu magambo ayigize Bigizi aba aririmba ati ‘‘Gusenga ni byiza mu buzima, imisozi irariduka inkike zikagwa. Iminyururu iracika dayimoni agahunga. Amarembo yari yarafunzwe igafunguka.’’

Patient Bizimana yungamo avuga ati ‘‘Burya utinda apfukamye, ni nawe uzatinda ahagaze. Nutinda ku mavi, uzahavana amavuta.’’

Abahanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Bigizi Gentil na Patient Bizimana bahuje imbaraga bakorana indirimbo bise ’Gusenga’ yanamaze kujya hanze iri kumwe n’amashusho.

Patient Bizimana yakoranye indirimbo na Bigizi Gentil nyuma y’iminsi mike ashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ‘‘Ikimenyetso’’ yaririmbye mu myaka ibiri ishize.

Uyu muhanzi uri mu bafite igikundiro mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana azwi mu ndirimbo zirimo ‘‘Ubwo Buntu’’, ‘‘Menye Neza’’, ‘‘Ikimenyetso’’, ‘‘Ijambo rya Nyuma’’, ‘‘Amagambo yanjye’’ n’izindi.

Bigizi Gentil bafatanyije mu ndirimbo "Gusenga’’ we yamenyekanye mu bihangano bitandukanye birimo ‘‘Imvugo y’iwe", “Tujyane”, “Umugoroba”, “Impundu” n’izindi.

Umva indirimbo nshya ya Patient Bizimana na Bigizi Gentil

Patient Bizimana aheruka gushyira hanze amashusho y’indirimbo “Ikimenyetso”

Bigizi Gentil yamenyekanye mu bihangano bitandukanye birimo ‘‘Imvugo y’iwe"
Patient Bizimana ari mu bahanzi bahagaze neza mu muziki uhimbaza Imana ubimazemo igihe kirekire

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .