Umuvugabutumwa wo muri ADEPR yinjiranye mu muziki indirimbo iri mu njyana ya Hip Hop

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 5 Kamena 2020 saa 11:34
Yasuwe :
0 0

Tuyishimire Diogène uri mu bavugabutumwa bakunzwe mu Itorero rya ADEPR kubera amagambo y’ubuhanga akoresha mu nyigisho ze, yinjiye mu muziki uhimbaza Imana, ashyira hanze indirimbo ya mbere yise “Byanteye ubwoba”.

Izina rya Tuyishimire Diogène rirazwi cyane ariko rikunzwe by’umwihariko muri ADEPR. Yamamaye cyane mu nyigisho avugamo uko Yesu afite imbaraga zidasanzwe, akamusanisha n’ibintu byose.

Agira ati “Nta kintu adasa nacyo. Mu bana yabaye umwana w’Imana, mu bagabo aba umugabo w’abapfakazi, mu bapapa aba se w’imfubyi, mu biti aba umuzabibu w’ukuri mwe [abakirisitu] muri amashami…’’

Uyu muvugabutumwa yakuranye inzozi zo kuzaba umuhanzi ariko wibanda ku butumwa bufitiye akamaro sosiyete Nyarwanda.

Tuyishimire yakuze yiyumvamo cyane Hip hop ndetse indirimbo ye ya mbere yise ‘‘Byanteye ubwoba’’ icuranze muri iyo njyana.

Aganira na IGIHE Tuyishimire yavuze ko gusohora indirimbo ari inzozi ze zabaye impamo. Ati ‘‘Nakuze nifuza kuba umuhanzi, igihe nyacyo cy’Imana nasanze ari iki ngo nsohore indirimbo yanjye ya mbere.’’

Mu ndirimbo ye avuga ko nubwo Isi irushya abantu ariko Imana izahindura byose bishya, akongera ati “Mu buzima nubwo tubabazwa ariko Imana izaduha guhozwa.’’

Yakomeje ati “Nashatse kugaragaza ko nubwo mu Isi umuntu ashobora kunyura mu buzima bukomeye ariko hari Imana ibuyobora; ubuzima bukomeye bugahinduka ubworoshye binyuze mu kwizera Imana.’’

“Byanteye ubwoba” ifite iminota itatu n’amasegonda 36 yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Trackslayer.

Tuyishimire yayiririmbye afatanyije na Dushimiyimana Emmanuel uzwi nka Manud na we ubarizwa muri ADEPR. Yiyongereye ku bandi bahanzi bake bo mu itorero rya ADEPR baririmba mu njyana ya Hip hop.

Yashimangiye ko gukora umuziki muri Hip hop bidakwiye gufatwa nabi mu gihe atanga ubutumwa butomoye.

Yagize ati ‘‘Ubusanzwe nta njyana iva ku Mana, zose nizo abantu bihangiye, ziva mu bwenge bwabo. Numva rero injyana atari ikibazo ahubwo ikibazo cyaba ubutumwa burimo.’’

Tuyishimire Diogène afite imyaka 27, ni umugabo wubatse, ufite umugore n’umwana umwe. Asengera mu Itorero rya ADEPR muri Paruwasi ya Jabana.

-  Indi nkuru wasoma: Yavutse ku witeguraga kuba Umubikira: Ubuhamya butangaje bwa Ev. Tuyishimire wo muri ADEPR

  • Umva indirimbo “Byanteye ubwoba” ya Tuyishimire Diogène na Manud
Tuyishimire Diogène (ibumoso) mu ndirimbo ye nshya yifashishije Dushimiyimana Emmanuel uzwi nka Manud basanzwe basengana muri ADEPR
Tuyishimire Diogène ukorera ivugabutumwa muri ADEPR yasohoye indirimbo iri mu njyana ya Hip hop

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .