Umuramyi Rwibutso Emma yasohoye indirimbo nshya “Igihe Uzazira” isubizamo abantu kwizera

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 6 Ugushyingo 2020 saa 10:00
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi uririmba indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana, Karangwa Rwibutso Emmanuel uzwi nka Rwibutso Emma, yasohoye indirimbo nshya yise “Igihe Uzazira”, ikubiyemo ubutumwa buhumuriza abantu bukabasubizamo kwizera Imana.

Rwibutso yavuze ko iyi ndirimbo yayanditse ubwo ibihe bya Guma Murugo byari bitangiye. Igitekerezo cyo kuyandika yagikuye ku buhamya bw’inshuti ye, yamubwiye ukuntu yari iri mu rungabangabo biyigoye, maze isaba Imana ko ibyo yari ari kunyuramo bitatuma ayishidikanya.

Ibyo ngo byatumye yumva yakwandika indirimbo, agasangiza n’abandi batandukanye ubwo butumwa bw’inkomezi, ababa bari mu bihe bigoye na bo ntibashidikanye ku Mana.

Yagize ati “Iyi ndirimbo nayihimbye numva nshaka guhumuriza abantu mbabwira ko amajwi twumva adukanga cyangwa adutera ubwoba tudakwiye kuyitaho ahubwo uko dusanzwe tuzi Imana bitume tutayiyoberwa.”

Indirimbo “Igihe Uzazira” yiganjemo ubutumwa bw’inkomezi ku bagenzi bajya mu ijuru ndetse ituma abantu bagarurira Imana icyizere n’ubwo baba baca mu bikomeye.

Hari nk’aho igira iti “Nsanzwe nzi yuko uri Imana yanjye, nsanzwe nzi yuko unkunda cyane, nsanzwe nzi yuko utabara abantu bawe, nsanzwe nzi yuko utazandeka, n’ubwo nakena nkaburara, nkambara ubusa, ibibi bigasimburana mu buzima bwanjye, namenye neza ko igihe uzazira, uzakora ibirenze ibyo nibwira.”

Igihe Uzazira ni indirimbo ya kabiri, Rwibutso asohoye ari wenyine, ikaba yasohokanye n’amashusho, byombi byatunganyijwe na producer Hyacinthe, umwe mu batunganya indirimbo zihimbaza Imana uri kuzamuka neza.

Rwibutso yavuze ko uretse iyi ndirimbo “Igihe Uzazira”, agiye gushyira imbaraga mu gukomeza gukora n’izindi nyinshi kugira ngo ubutumwa Imana yamushyize ku mutima abusangize n’abandi abinyujije mu ndirimbo.

-  Reba hano, indirimbo “Igihe Uzazira”

Umuramyi Rwibutso Emma yasohoye indirimbo nshya “Igihe Uzazira” isubizamo abantu kwizera
Uyu muhanzi ari mu banyempano bazamukanye ingoga mu muziki uhimbaza Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .