Umuramyi Kagame Charles yasohoye indirimbo ikebura abasubizwa bagahita badamarara

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Kamena 2020 saa 01:26
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Kagame Charles ukorera umurimo w’ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo mu Itorero rya LifeHouse muri Australia yashyize hanze indirimbo nshya yise “Ntuzibagirwe”.

Indirimbo nshya Kagame Charles yasohoye ni iya gatatu ye ashyize hanze mu mezi arindwi amaze yinjiye mu muziki uhimbaza Imana,.

“Ntuzibagirwe” igizwe n’iminota itanu n’amasegonda ane, yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Producer Boris.

Ubutumwa buyirimo buvuga ku muntu wasubijwe ariko agasabwa ko nagera muri ayo masezerano atagomba kwibagirwa Imana yabikoze.

Kagame Charles yavuze ko yinjiye mu muziki ngo akorere Imana yivuye inyuma kandi n’umutima ukunze.

Yagize ati “Nahisemo gukora umuziki uhimbaza Imana kuko ari umuhigo nahigiye Imana nkiri muto ko nzayiririmbira, ngasakaza ubutumwa bwo kugira neza kwayo. Ni ibintu nkora nta nyungu runaka mbishakamo ahubwo bigamije kugarurira abantu benshi kuri Kirisitu.”

Kagame Charles ni umuramyi winjiye mu muziki yiyongera ku bandi basanzwe bawukorera hanze y’u Rwanda.

Uyu muhanzi ufatira icyitegererezo ku muramyi Israel Mbonyi, mu mishinga ye ya bugufi arateganya gutunganya amashusho y’indirimbo ze kugira ngo zikomeze kugera kuri benshi.

Kuva atangiye kuririmba, Kagame Charles amaze gusohora indirimbo eshatu zirimo “Ahindura ibihe” yatangiriyeho, “Tubagarure” na “Ntuzibagirwe” ari nayo nshya.

Umunyempano Kagame Charles ukorera ivugabutumwa muri Australia yasohoye indirimbo nshya yise “Ntuzibagirwe”

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .