Irimbere ari mu bahanzi bahimbaza Imana bahagaze neza mu muziki wo muri iki gihe.
Mu ndirimbo ye nshya yise ‘Ntuhemuka’, hari aho aririmba ati “Ushimwe Mwami, uhimbazwe, wowe uhambaye, wowe uhebuje. Ntuhemuka, ntujya uhemuka, urizerwa. Ijambo wavuze urarisohoza. Ntuhemuka ndabihamya. ”
Uyu muhanzi yabwiye IGIHE ko yanditse iyi ndirimbo ashaka gushimangira ko Uwiteka year.
Yagize ati “Ntuhemuka ni indirimbo nanditse nshaka guhamya ukwizerwa kw’Imana. Kwa kundi uba mu bihe byo gutekereza ku hazaza ukumva ufite ubwoba nyuma ukibuka ibyo Imana yagutambukije ukibuka uko yabaye iyo kwizerwa ugahita uzamura ijwi uti Ntuhemuka.”
Akomeza avuga ko gukora icyaha ari ‘uguhemukira uwakubambiwe ariko ku bw’urukundo rwe ntabwo we yaduhemukira’.
Christian Irimbere ni umwe mu bahanzi bahagaze neza muri iki gihe mu muziki wo kuramya Imana. Yamamaye cyane mu ndirimbo zirimo ‘Ni Umugabo’, ‘Obrigado’ na ‘Ndi hano’ yakunzwe na benshi ndetse ikaba imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 440.
Uyu muramyi ni umukirisitu wo muri Evangelical Restoration Church Masoro riyobowe na Apôtre Ndagijimana Joshua Masasu. Anabarizwa mu itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana rya Shekinah Worship Team.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!