Mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko iyi ndirimbo igamije ishimwe no kongera kwibutsa abantu ko Kirisitu utanga agakiza akiri kumwe nabo.
Ati “Abantu dushobora guca muri byinshi tukibaza niba koko Imana iri muri twe, bikaba byadutera kujya kure ariko ndibutsa abera ko Yesu we watumenye mbere y’uko tuba n’urusoro mu nda.”
“Ni nabyo ndirimba ngo we wankunze kuva kera Isi utarayirema, ubwo ari umugambi wawe vuga ndakora, rero bakundwa niba Yesu ari muri mwe azayobora intambwe zanyu ntimutinye ahubwo muharanire kugira inyota yo gukora ibyo yifuza.”
Indirimbo ‘Yesu muri Njye’, yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Cmert Keys mu gihe amashusho yayo yakozwe n’abitwa Datonation.
Uyu musore avuga ko abifashijwemo n’Imana umwaka wa 2021, azawuharira ibikorwa byo kuririmba Yesu no kurushaho gufasha benshi kumugarukira.
Rushimisha ni umuhanzi Nyarwanda utuye mu Mujyi wa Dallas wo muri Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho akorera ibikorwa bya muzika yo kuramya no guhimbaza Imana.
Uyu musore uvuka mu muryango w’abana batanu akaba ari uwa kane, yavukiye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo aho bita Mirimba. Yakuriye mu Rwanda mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu ndetse yabaye no muri Kigali.
Mu 2010 ni bwo yanditse indirimbo ye ya mbere ariko atinda kuyishyira hanze. Yinjiye mu muziki mu buryo bweruye ku itike y’umuhanzi Romulus Rushimisha bakoranye indirimbo ‘Shimwa Mwami’.
Sam Rushimisha amaze gukora indirimbo zitandukanye zirimo ‘Shimwa Mwami’, ‘Ntibikingora’, ‘Inshuti nyanshuti’, ‘Nayagaciro’, ‘Ubutunzi’ n’izindi.
Reba indirimbo ‘Yesu muri njye’


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!