Gikundiro Chris ari mu bahanzi bakorera umuziki hanze y’u Rwanda; atuye muri Leta ya Queensland muri Australia. Ni umukirisitu muri Healing Church International.
Indirimbo ye nshya “Bucyanayandi’’, yayikuye muri Bibiliya mu Gitabo cya Yesaya 54: 17, hagira hati “Ariko nta ntwaro bacuriye kukurwanya izagira icyo igutwara, kandi ururimi rwose ruzaguhagurukira kukuburanya uzarutsinda. Ibyo ni byo murage w’abagaragu b’Uwiteka, kandi uko ni ko gukiranuka kwabo guturuka aho ndi.” Ni ko Uwiteka avuga.’’
Gikundiro Chris yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo ariyo izitirirwa album ye yitegura gusoza gutunganya bitarenze uyu mwaka.
Yakomeje ati “Nayanditse nyuma y’umuntu wanyegereye ambwira ibihe arimo anyuramo bigoye musubiza mubwira ijambo riri mu Gitabo cya Yesaya 54:17. Abantu bagucira akobo Imana ikagucira akanzu. Mu buzima, ni ingenzi kumenya ko uri mu Mana ntacyo azaba kuko arinzwe nayo.’’
Amashusho y’indirimbo “Bucyanayandi’’ yatunganyijwe na Dany Mugisha ukorera muri Rock Net Studio yo muri Australia mu gihe amajwi yayo yakozwe na Arnaud ukorera kwa BOB.
Gikundiro Chris yandika indirimbo yibanda ku butumwa burimo ubugusha ku kwereka abantu inzira y’agakiza no kubabwira ko hari Umwami wababambiwe.
Yagize ati “Intego yanjye ni ukubwira abantu uwo Yesu ari we no kubibutsa iby’ubugingo, guhumuriza abaremerewe n’ibibazo no kwibutsa abantu umumaro wo gutunga Yesu Kirisitu mu buzima bwabo.’’
Gikundiro Chris yatangiye kuririmba mu 2014, ari muri korali y’urusengero. Umwaka wa 2019 ni wo afata nk’intangiriro y’umuziki we nk’umuhanzi wigenga.
Uyu muhanzi amaze gushyira hanze indirimbo zirimo ‘Mperumutima’ yakoranye na Ndayisenga Esron uri mu baririmbyi bakomeye muri True Promises Ministries, ’Agakiza’, ‘Mwami we’ yakoranye na Gentil Misigaro na ‘Afite imbaraga’.
Umva indirimbo “Mwami we”, Chris Gikundiro yakoranye na Gentil Misigaro





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!