Umuhanzi Gabby Kamanzi yasohoye indirimbo “Emmanuel’’ iri kuri album izasohoka mu 2021

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Ukuboza 2020 saa 10:04
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi uri mu bafite izina mu bahimbaza Imana, Gabby Kamanzi, yasohoye indirimbo yise ‘‘Emmanuel’’ izaba iri kuri album ateganya gusohora mu 2021.

‘‘Emmanuel’’ ni indirimbo igizwe n’iminota itanu n’amasegonda umunani. Amajwi yayo yakozwe na Producer Ndikumukiza Sam muri River Studio, naho amashusho yakozwe na Producer Raheem Bob Chris.

Gabby Kamanzi avuga ko indirimbo ye ikubiyemo ubutumwa bushishikariza abantu gusabana n’Imana no kutiheba.

Yakomeje ati “Muri iyi ndirimbo ndashaka kwibutsa abantu ko imana iri kumwe na bo, ibyo banyuramo byose n’Imana ibaba hafi idahinduka kandi ko yiteguye kumva amasengesheho; ni Imana izakomeza kubana nabo. Icyo nabwira abantu ni uko buri muntu wese yizere Yesu tumuture ibituremereye n’ibitubabaza, ari hafi yacu.’’

Gabby Kamanzi yaherukaga gukora indirimbo ‘‘Mu mutima’’ yakoranye n’umuhanzi w’Umugande witwa Holy Keane Amooti.

Iyi ndirimbo yakunzwe n’abatari bake kimwe na Emmanuel ye nshya, zizagaragara kuri albumu ye ya kabiri ateganya gushyira hanze umwaka utaha, nyuma ya “Ungirira neza” yagiye hanze muri Werurwe 2013.

Gabby Irene Kamanzi ni umuhanzi ufite igikundiro mu Rwanda no mu Karere biturutse ku buhanga bwe mu ijwi no kuyobora abandi mu kuramya no guhimbaza Imana.

Indirimbo zatumbagije igikundiro cye zirimo “Amahoro’’, “Wowe’’, “Arankunda’’ n’izindi.

Uyu muhanzikazi wakuriye mu muryango uhimbaza Imana, aherutse gutangira gahunda y’ubujyanama ku bantu bakunda kuririmba kandi bafite impano yabyo aho asigaye agaragara ku rubuga rwe rwa youtube rwitwa ‘‘Gabby Kamanzi’’ abigisha mu byerekeranye n’imiririmbire ‘‘Vocal Coaching’’, bijyana no gufata umwanya wo kuramya ‘‘Live Worship’’.

Gabby Kamanzi yasohoye indirimbo nshya yise ‘‘Emmanuel’’ isubizamo abantu ibyiringiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .