Umuhanzi Danny Mutabazi yasohoye indirimbo ’Ikamba’ ikangurira abantu kuba maso

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Werurwe 2021 saa 07:47
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi w’umunyempano uri mu bafite igikundiro mu muziki uhimbaza Imana, Danny Mutabazi, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Ikamba’ yasohokanye n’amashusho yayo.

Iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bubwira amahanga yose ko hari Isi nshya abizeye Uwiteka bazabamo ariko bakwiye kwitegura.

Danny Mutabazi hari aho aririmba agira ati “Azampanagura amarira naririye mu icumbi maze anyambike ikamba ry’ubugingo. Nimwenyegeze igicaniro kuko tugiye gutaha muri gakondo mugume mu ihema ry’Ibonaniro kuko ariho tubonera imbaraga zizatwambutsa.’’

Uyu muhanzi yabwiye IGIHE ko mu ndirimbo ye nshya yashatse gusangiza abagenzi iby’urugendo rubari imbere no kubibutsa icyo bagomba gukora ngo barusoze amahoro.

Yagize ati “Ubutumwa burimo ni ukubwira abantu ubwiza tuzabamo nyuma y’urugendo rwo mu Isi mbakangurira kuba maso no kwitegura neza kugira ngo Yesu azasange biteguye.’’

Yavuze ko afite ishimwe rikomeye ku bantu bamuba hafi mu gushyigikira umuhamagaro we wo kuririmba.

Yakomeje ati “Icyo nabwira abakunda ubutumwa bw’ibihangano Imana inyuzamo ni uko mbahishiye byinshi kandi byiza.’’

Indirimbo ‘Ikamba’ yatunganyijwe na Bruce & Boris mu buryo bw’amajwi mu gihe amashusho yayo yakozwe na Sabey Gilbert.

Umuramyi ubivanga n’ivugabutumwa mu Itorero rya Pantekote mu Rwanda [ADEPR], Paruwasi ya Gasave, Danny Mutabazi, yatangiye umuziki nk’umuhanzi wigenga mu 2015, amaze gushyira hanze indirimbo nyinshi kuva atangiye umuziki.

Indirimbo yitwa ‘Calvary’ ni yo yazamuye izina rye mu ruhando rw’abakunda umuziki uhimbaza Imana. Ibindi bihangano bye bizwi birimo “Ntiyasinziriye”, “Ntiwanyihakanye”, “Binkoze ku Mutima”, “Ufite uwo mwana”, “Amarira y’Ibyishimo”, “Saa Cyenda” n’izindi.

Danny Mutabazi yavukiye mu Murenge wa Gishali mu Karere ka Rwamagana ahitwa Nyarugari. Uyu musore w’imyaka 27 yatangiye kuririmba muri korali z’abana mu 2004.

-  Reba hano indirimbo nshya ya Danny Mutabazi yise

Umuhanzi Danny Mutabazi yasohoye indirimbo ’Ikamba’ ikangurira abantu kuba maso kugira ngo batazatungurwa
Uyu muhanzi ari mu banyempano bafite igikundiro mu bakunzi b'umuziki uhimbaza Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .