The Bright Five Singers yashyize hanze indirimbo yo gufasha abantu kwizihiza umunsi mukuru wa Pantekote

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 31 Gicurasi 2020 saa 12:34
Yasuwe :
0 0

Itsinda ry’abaririmbyi rizwi nka The Bright 5 Singers, ribarizwa muri Kiliziya Gatolika muri Paroisse Cathédrale Saint Michel mu Mujyi wa Kigali, ryakoze inganzo rishyira hanze indirimbo ifasha abantu kwizihiza umunsi mukuru wa Pantekote.

Kuri uyu wa 31 Gicurasi 2020 muri Kiliziya Gatolika n’andi madini yemera Yezu barazirikana igihe Yezu Kristu yasubiraga mu Ijuru maze akaboherereza Roho Mutagatifu.

Mu kuzirikana uyu munsi no gufasha abakirisitu kuwizihiza, abaririmbyi ba The Bright 5 Singers bahimbye indirimbo yitwa ‘Roho, ngwino utumurikire’ ijyanye n’uwo munsi kugira ngo bafashe abakristu bose kuzirikana ibanga ryawo.

Iraguha Alain Marius uhagarariye The Bright 5 Singers yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo bashyize hanze irimo ubutumwa busaba roho w’Imana kumurikira abantu.

Ati “Irimo ubutumwa busaba Roho w’Imana kumurikira abantu kugira ngo babashe gukorera Imana badategwa, kuko muri iyi minsi benshi bacitse intege.”

Itsinda rya The Bright Five Singers ryatangiye gukora ubutumwa mu 2015 ku itariki 15 Ukwakira ariko abarigize bose bari basanzwe ari abaririmbyi dore ko benshi muri bo bize muri Seminari zitandukanye. Barangije amashuri yisumbuye, bane muri bo bahuriye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Huye (NUR) muri korali yitwa Le Bon Berger.

Ubwo habaga amahugurwa yari yateguwe na Choeur International et Ensemble Instrumental de Kigali agenewe abaririmbyi mu 2011 igatumira umugabo w’umuhanga muri muzika wo muri Cameroun witwa Jean Jacques Gregoire Belobo, niwe wabateye iyo nyota yo kurushaho gukunda umuziki, ariko anabasigira ubumenyi ari nabwo bifashishije mu kuzamura imiririmbire yabo. Nyuma y’aho basoreje amashuri nibwo bihuje bakora iri tsinda.

Bakunda gukora ibitaramo bitandukanye biteguriye cyangwa se batumiwemo. Iri tsinda ryanashyize hanze Album ya mbere yitwa ‘Musabe Muzahabwa’. Yagiye hanze kuwa 15, Ukwakira 2017. Bafite izindi zirimo iyitwa "Uhoraho", "Sangwa Mariya", "Dusingize Imana" n’izindi.

Indirimbo nshya yakozwe mu buryo bw’amajwi na Emmy Pro usanzwe akora indirimbo iz’abaririmbyi bo muri kiliziya Gatolika naho amashusho atunganywa na Gaga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .