Safi Mugisha ni umuhanzikazi w’Umunyarwanda ukorera umuziki muri Kenya ndetse akaba ari naho atuye.
Uyu muhanzikazi ufite ubuhanga budasanzwe mu mirimbire ndetse akaba n’umwe mu bigeze kuririmba muri Alarm Ministries, yashyize hanze indirimbo ye nshya kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Mutarama 2021.
Yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo ye yayikoze nyuma yo kureba uko Isi ihindagurika.
Yagize ati “Iyi ndirimbo nicaye ndeba Isi uko ihindagurika n’abantu ndabireba mbigereranya n’ururabo.”
“Uyu munsi uza ugasanga ururabo ruratoshye rusa neza warutaka mu ruganiriro rwawe abagusura bose bakarureba uko rusa neza ariko wazahanyura undi munsi ugasanga rwumye utarureba.”
Safi Mugisha avuga ko yabigereranyije n’Isi n’abantu b’uyu munsi aho usanga umuntu ari umutunzi cyangwa afite ibintu ariko ugasanga nta buzima bwiza afite.
Ati “Urugero afite ibitanda byiza, inzu nziza, imodoka n’amafaranga ariko afite uburwayi bwamurembeje adashobora no kuryama ku gitanda kubera ububabare yiryamira ku itapi, afite amafaranga, yaje kwivuza aho ashaka ariko ntawabasha kuvura uburwayi bwe.”
Indirimbo ‘Flower’ ya Safi Mugisha yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na KEMBO Music mu gihe amashusho yayo yakozwe na Hirwa Sincerite.
Safi Mugisha yaherukaga gushyira hanze indirimbo yitwa ’Yote Kwisha’ bishatse kuvuga ko ‘Byose byararangiye’, iboneka kuri channel ye ya YouTube.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!