Pst Emmanuel Ganza yasohoye indirimbo yakomoye ku buzima bw’abana bo ku muhanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 27 Ugushyingo 2020 saa 07:09
Yasuwe :
0 0

Umuramyi ubifatanya no kubwiriza ubutumwa bwiza, Pasiteri Emmanuel Amani Ganza ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashyize hanze indirimbo nshya yitwa “Watoto’’ ivuganira abana bo ku muhanda.

“Watoto” ni indirimbo Pasiteri Emmanuel Ganza yanditse mu 2010 ayikuye ku buzima bw’abana bo ku muhanda.

Uyu muhanzi avuga ko indirimbo ye yubakiye ku mibereho yihariye aba bana babaho ituma rimwe na rimwe bafatwa nk’abadafite agaciro.

Yagize ati “Indirimbo ‘Watoto’ nayanditse 2010, nayikuye ku buzima abana bo ku muhanda banyuramo kandi bubagoye, barasuzugurwa, ntibitabwaho kabone nubwo hari ababuhitamo ariko abenshi bisanga ku muhanda kandi atari uko babihisemo ahubwo ari uko nta bushobozi abandi nta babyeyi ari imfubyi.”

Yakomeje ati “Ndibuka ko nanjye ubwanjye nkiri umwana muto si buri muntu wambonagamo uw’umumaro; yewe hari n’abandi banzi nkiri umwana bikanze kumva ko wa mwana wasuzugurwaga ariwe Imana yagiriye icyizere imuha guhagararira itorero rya House Of Grace International Church ku Isi.”

Pasiteri Emmanuel Ganza asobanura ko muri make indirimbo ye itanga ubutumwa bwibutsa abantu ko bakwiye kugirira urukundo abana bo ku muhanda.

Ati “Muri make iyi ndirimbo yigisha gukunda abana bose kimwe, babe abawe cyangwa bitwa za mayibobo, burya bashobora kuvamo abagabo bakomeye kabone n’ubwo nta bushobozi bafite ibintu birashakwa. Aba bana tubakunde cyane yewe n’abo ku muhanda ni abacu kandi bakeneye gukundwa.”

Pasiteri Emmanuel Amani Ganza yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akurira mu Rwanda no muri Kenya. Ni umuramyi ubikorana umutima ukunze kandi agakunda Imana ataryarya. Ni we watangije akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Itorero House of Grace International Church Worldwide rifite icyicaro muri Amerika.

Ni umuyobozi w’indirimbo akaba umuhanzi ubarizwa muri label ye bwite yitwa Grace Centre (GC) ibarizwa muri New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Pasiteri Emmanuel Amani Ganza yari aherutse gushyira hanze indirimbo zirimo ‘Uri Uwera’, ‘Ni wowe’ na ‘Amavi’ yanditse kera akiririmba muri Korali Impuhwe ibarizwa mu Itorero rya ADEPR mu Karere ka Rubavu.

-  Reba indirimbo “Watoto” ya Pst Emmanuel Ganza ivuga ku buzima bushaririye abana bo ku muhanda babamo

Pasiteri Emmanuel Ganza yasohoye indirimbo yakomoye ku buzima bw’abana bo ku muhanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .