Prosper Nkomezi ugezweho mu muziki uramya Imana yashyize hanze indirimbo y’amashimwe

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 14 Kanama 2020 saa 08:49
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi uri mu bazamukanye imbaraga mu muziki uhimbaza Imana, Prosper Nkomezi wamamaye mu ndirimbo ‘‘Ibasha Gukora’’ yashyize hanze inshya ivuga ku gukora kw’Imana yise ‘‘Wanyujuje Indirimbo’’.

Indirimbo nshya ya Prosper Nkomezi yasohokanye n’amashusho yayo, ifite iminota ine n’amasegonda arindwi.

Prosper Nkomezi yabwiye IGIHE ko ari indirimbo yakoze ashaka gushimira Imana ku byo yagiye imukorera.

Yagize ati “Ni indirimbo y’amashimwe, nayihimbye ndi muri uwo mwuka. Ni indirimbo nakoze nshima Imana. Igitekerezo cyo kuyikora cyaje ndi gusenga.”

Uyu muhanzi watangiye asengera mu Itorero rya ADEPR ubu abarizwa muri Zion Temple ya Apôtre Dr Paul Gitwaza, yabatirijwemo mu 2013.

Nkomezi w’imyaka 25 yatangiye umuziki mu buryo by’uwabigize umwuga mu 2017. Kuva icyo gihe amaze kugwiza igikundiro mu bakunzi b’ibihangano byaririmbiwe Uwiteka.

Mu myaka itatu gusa amaze mu muziki, Nkomezi amaze gukora indirimbo zinyuranye zahembuye imitima ya benshi zirimo ‘‘Ibasha gukora’’, ‘‘Humura ‘’, ‘‘Singitinya’’, ‘‘Sinzahwema yamenyekanye nka “Amamara’’, ‘‘Urarinzwe’’’, ‘‘Nzayivuga’’ n’izindi.

Prosper Nkomezi ugezweho mu muziki uramya Imana yashyize hanze indirimbo y’amashimwe yise ‘‘Wanyujuje Indirimbo’’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .