Binyuze mu gitaramo ’Christmas Celebration at Kigali Arena’, abaramyi bayobowe na Patient Bizimana, Aimé Uwimana na Gaby Kamanzi basangiye Noheli n’abaturarwanda ndetse n’abakunzi b’ibihangano byaririmbiwe Imana.
Iki gitaramo cyanyuze kuri Televiziyo Rwanda cyabereye muri Kigali Arena hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.
Abagikurikiranye banyuzwe nubwo batashoboye gutaramana n’abahanzi bakunda imbonankubone.
Patient Bizimana ni we watanze ikaze muri iki gitaramo cyabaye mu ijoro rya Noheli. Yanzitse aririmba ibihangano bye bihembura benshi, akanyuzamo akanaririmba indirimbo zo mu gitabo zigusha ku munsi ugaruka ku ivuka rya Yesu, uwo Isi yaboneyeho umucyo.
Uyu muhanzi ufite igikundiro kuva hambere yaririmbye indirimbo zirimo “Yesu yavukiye i Betelehemu’’ yo mu Gitabo na ‘Reçois l’adoration’, ayiherekesha n’ize zizwi mu matwi ya benshi nka “Iyo Neza’’ yasohoye mu 2012, “Ubwo Buntu’’ n’izindi zatumbagije igikundiro cye.
Patient Bizimana umenyerewe cyane mu gutegura ibitaramo byagutse bya "Easter Celebration’ bigamije kwizihiza Pasika, yashimye abakurikiye iki gitaramo anagaraza ko yanyuzwe cyane.
THANK U SO MUCH FOR WATCHING #RwOT Thank u @kigali_arena for the opportunity,@visitrwanda_now @RCB & @rbarwanda
Again Merry Christmas y’all
Blessings pic.twitter.com/KU3aGVk1v4— Patient Bizimana (@PatientBizimana) December 25, 2020
Uyu muhanzi yakorewe mu ngata na Gaby Irene Kamanzi, umwe mu bahanzikazi bubashywe mu gihugu.
Gaby Kamanzi yinjiriye ku ndirimbo “Silent night”, ‘Ungirira neza’’ yasohotse muri Gashyantare 2013 ikazamura izina rye. Yanifashishije izindi zirimo ‘Neema ya Golgotha’, igaruka ku mbabazi z’i Golgotha.
Mu gusoza yahaye ikaze Aimé Uwimana wanzikanye indirimbo ye ‘Mwami Ushyizwe Hejuru’ iri mu njyana ya Reggae. Uyu muhanzi uri mu bakuze bamaze igihe mu muziki yanaririmbye “Urakwiriye gushimwa’’ mu buryo bwanyuze benshi.
‘Christmas Celebration at Kigali Arena’ yateguwe mu ruhererekane rw’ibikorwa byiswe ‘[email protected]’ bigamije kongera kubyutsa urwego rw’ubukerarugendo bushingiye ku nama, imyidagaduro n’amamurikagurisha (MICE) rwagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19.
Iyi gahunda yateguwe na Kigali Arena ifatanyije n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) n’Ikigo gishinzwe iterambere ry’Ubukerarugendo bushingiye ku Nama, imyidagaduro n’amamurikagurisha (RCB).
LIVE: CHRISTMAS GOSPEL CONCERT https://t.co/uKBksS9xFz
— Rwanda Broadcasting Agency (RBA) (@rbarwanda) December 25, 2020












TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!