Pastor Christopher Ndayisenga yashyize hanze y’indirimbo nshya yise “Africa”

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Nyakanga 2020 saa 09:00
Yasuwe :
0 0

Pastor Ndayisenga Christopher ufite ubuhanga mu gucuranga Saxophone yashyize hanze indirimbo nshya yise “Africa” iratabariza umugabane nyuma y’ibibazo bitandukanye wahuye nabyo n’ibyo ugifite.

Ndayisenga ni umuhanzi akaba n’Umushumba wungirije umugore we Apôtre Sarah Muhongerwa Speciose ku buyobozi bw’Itorero Inkunge y’Amahoro “Arc of Peace Church.”

Igitekerezo cyo kwandika indirimbo ivuga kuri ‘Africa’, Pastor Ndayisenga yakigize nyuma yo kwitegereza ibibazo umugabane wa Afurika ufite.

Umwanditsi yibanze cyane ngaruka z’icyorezo cya COVID-19 kimaze gutwara ubuzima bwa benshi ndetse cyatumye ibikorwa bitandukanye bihagarikwa, ibindi ibindi biracumbagira. Ibi byiyongera ku bibazo bisanzwe biranga uyu mugababane.

Agira ati “Mana Tabara Africa.”

Pastor Ndayisenga Christopher yavuze ko indirimbo nshya yayikoze mu rwego rwo kwibutsa abizera bose gufata umwanya w’umwihariko bagasengera umugabane wa Afurika kubera ko wugarijwe n’ibibazo, inzara , indwara zirimo n’ibyorezo nka COVID-19 , Ebola n’ibindi.

Ati ‘‘Birakwiye ko abakirisitu bakwiye kongera gushyira hamwe bagasenga ku bw’Umugabane wa Afurika.’’

Uyu muhanzi ari muri bake mu bakora muzika barayize by’umwihariko akaba azwi nk’umwe mu bahanga mu gucuranga umwirongi wa kizungu (Saxophone).

Pastor Ndayisenga yatangiye muzika akiri muto kuko yabihuzaga n’impano yari afite yo kuririmba. Ahagana mu 1988 ni bwo yatangiye kujya abyinira mu mugongo w’umubyeyi we, bigaragariza nyina ko umwana we afite impano idasazwe.

Mu buhamya bwe avuga ko yatangiye kumenya neza ko yifitemo impano yo kuririmba ari mu kigero cy’imyaka irindwi y’amavuko.

Avuga uko yinjiye mu muziki, yagize ati ‘‘Ndibuka ko najyaga ndyama nkarota indirimbo nkabyuka nkayiririmba, nkashaka abantu bakamfasha kuyandika kuko nari ntaramenya neza kwandika.”

Mu 1994, Pastor Ndayisenga Christopher, yabarizwaga mu Karere ka Musanze aho yakoreraga umurimo w’Imana muri Korali yitwaga “Komeza ubutumwa” yo mu itorero rya ADEPR nyuma aza kuyivamo mu 1995 yerekeza mu yindi Korali yitwa “Intumwa” yo mu Karere ka Musanze, iyo korali akaba ari nayo yatangiriyemo gucuranga kuko yabikundaga cyane.

Iyi Korali yaje kumubonamo impano yo gucuranga, nyuma yaho nibwo bahise bamushyira ku rutonde rw’abagombaga kwiga umuziki.

Yakomeje ati ‘‘Icyo gihe ni bwo natangiye kwiga neza umuziki navuga ko impano yanjye yatangiriye aho kwaguka ntangira guhimba no gucuranga kuko, ndi no mu bantu ba mbere bahimbiye korali Intumwa indirimbo."

Ahagana mu 2000 nibwo Pastor Christopher yatangiye kuririmba ku giti cye. Ni urugendo rwamuhaye imbaraga zo kwerekeza mu ishuri rya muzika, ari naho yigiye Saxophone yari amaze kubona ko cyatinywe na benshi.’’

Uyu muhanzi yagiye agaragara mu bitaramo bitandukanye yaba ibyo mu Rwanda no hirya no hino ku Mugabane wa Afurika bihugu birimo Kenya, Uganda, Burundi n’ahandi.

Pastor Ndayisenga Christopher afite intego yo gushinga ishuri rya muzika no gukora studio ya Gospel igezweho.

Pastor Christopher Ndayisenga yashyize hanze y’indirimbo nshya yise “Africa”
Pastor Christopher Ndayisenga ni umuhanga mu gucuranga Saxophone
Ndayisenga ni umuhanzi akaba n’Umushumba wungirije umugore we Apôtre Sarah Muhongerwa Speciose ku buyobozi bw’Itorero Inkunge y’Amahoro “Arc of Peace Church”

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .