Ngoga Emile uba muri Amerika yasohoye indirimbo “Ndemeye” ikebura ababaswe n’ingeso mbi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Nyakanga 2020 saa 08:21
Yasuwe :
0 0

Umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ngoga Emile yinjiye mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana, ahita asohora iya mbere yise ‘Ndemeye’ igaruka ku buzima bw’ababaswe n’ingeso mbi.

Mu ndirimbo ‘Ndemeye’ y’uyu muhanzi aririmbamo ubutumwa bwa gikirisitu ahamagarira abantu babaswe n’ingeso mbi kuzireka.

Iyo ndirimbo yasohokanye n’amashusho agaragaza Ngoga anywa itabi ndetse n’inzoga, ku buryo agaragara nk’uwasinze.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Ngoga Emile yavuze ko mu busanzwe atanywa inzoga cyangwa itabi, ahubwo yabikoresheje nk’imfashanyigisho kugira ngo ubutumwa bwe bubashe kugera kuri benshi.

Yagize ati “Njyewe ntabwo nywa inzoga, ahubwo ibigaragara mu mashusho y’indirimbo yanjye ni uburyo nashakaga gutanga ubutumwa kuri benedata babaswe n’ibisindisha, mbahamagarira ko bakwiye kubireka bagasanga Umwami Yesu”.

Yavuze ko mu gufata ariya mashusho, Producer Damyxon wayoboye iyo ndirimbo agendeye ku butumwa buyirimo, yamusabye ko bakoresha ibindi binyobwa bijya gusa nk’inzoga kugira ngo ubutumwa ashaka gutanga butambuke neza.

Umuhanzi Ngoga Emile urimo kwiga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatangiye kuririmba mu 2010 akiba mu Rwanda, akaba atangiye gushyira ibihangano bye hanze uyu mwaka.

Yavuze ko umurimo we wo guhimbaza Imana awutangiye kandi ko azawukomeza ndetse akazarushaho kwibanda ku ndirimbo zihamagarira abantu kuva mu ngeso mbi.

Indirimbo ‘Ndemeye’ ya Ngoga Emile mu buryo bw’amajwi yakozwe na Producer Boris, Amashusho ayoborwa na Damyxon, atunganywa na Fayzo Pro.

Ngoga Emile yifashishije ibisa n'inzoga n'itabi mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo ye, ngo abashe guhindura ababaswe n'ingeso zirimo ubusinzi
Ngoga yavuze ko nubwo yifashishije ibisa n'inzoga, mu busanzwe atanywa inzoga
Ngoga Emile ari kumwe na bamwe mu bamufashije mu mashusho y'indirimbo ye
Umuhanzi Ngoga Emile yatangaje ko agiye gukomeza gukora indirimbo zo guhimbaza Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .