Misigaro Gentil yerekanye umukunzi we mu gitaramo yakoreye i Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 11 Werurwe 2019 saa 12:24
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi w’ibihangano binyura abihebeye indirimbo zihimbaza Imana, Gentil Misigaro, yakoreye igitaramo cy’amateka i Kigali, yanerekaniyemo umukunzi we Mugiraneza Rhoda bitegura kurushinga.

Iki gitaramo yise ‘Hari Imbaraga Rwanda Tour’ cyabaye ku mugoroba wo ku wa 10 Werurwe 2019, ni cyo cyasoje ibyo yakoreye mu bice bitandukanye by’Isi birimo na Canada, ari naho atuye kuva mu 2004.

Cyabereye muri Kigali Conference & Exhibition Village [Camp Kigali] ahateraniye ibihumbi by’abakirisitu, abahanzi, abavugabutumwa n’abakunda umuziki uhimbaza Imana bo mu mpande zose z’u Rwanda. Cyahuriyemo abaramyi bafite ibigwi mu Rwanda, ndetse benshi batashye bahembuwe n’ubutumwa bwo mu ndirimbo bwagitangiwemo.

Ahagana saa kumi nibwo Itsinda ribyina rya Shining Stars ryo muri Restoration Church i Masoro ryatangije igitaramo, rikorerwa mu ngata na Alarm Minisitries imaze kuba ubukombe mu muziki uhimbaza Imana, itangira kwinjiza abantu mu mwuka wo kuramya.

Benshi mu bitabiriye iki gitaramo bari mu bihe byo kwegerana n’Uwiteka kugeza ku munota wa nyuma, ubwo umurishyo uhumuza igitaramo wakubitwaga ahagana saa tatu n’igice.

Gentil Misigaro wari umutumirwa mukuru yaririmbye mu byiciro bibiri bikuru, birimo icyo yakurikiyemo Alarm Ministries, Bosco Nshuti na Shekinah Worship Team mbere yo kwakira Uwimana Aimé, Evan Jarrell na Misigaro Adrien.

Uyu musore uri mu bakorera umuziki hanze y’u Rwanda bakunzwe, yaririmbye izakunzwe cyane nka ‘Umbereye maso’ yafatanyije na Ndatabaye Nice, ‘Hano ku Isi’ n’izindi.

Yasozaga buri yose akakirizwa amashyi menshi ndetse indirimbo ze yafatanyaga n’abitabiriye igitaramo kuziririmba imigemo yose, nk’ikimenyetso cy’urukundo bamufitiye no gucengerwa n’ubutumwa Imana yamunyujijemo.

Uyu muhanzi uvuka mu muryango w’abatambyi, yafatanyije na mushiki we kuririmba zimwe mu ndirimbo ziva imuzi ubuhamya n’amashimwe ku burinzi bw’Imana ku buzima bwabo.

Misigaro ni we wahaye ikaze Uwimana waririmbye indirimbo zirimo ‘Urakwiriye gushimwa’ na ‘My Deliverer’ icuranze muri Reggae, zanyuze benshi. Yakurikiwe n’Umunyamerika Evan Jarell wakuriwe ingofero nyuma yo kuririmba Ikinyarwanda gitomoye mu ndirimbo ebyiri zirimo iyo yakoranye na Adrien Misigaro.

Uyu Adrien wataramiye mu Rwanda ku wa 23 Nyakanga 2017 akanyura benshi, yongeye kwishimirwa mu ndirimbo nka ‘Umuntu usanzwe’, ‘Nzagerayo’ na ‘Ntacyo nzaba’ yakoranye na Meddy.

Agisoza yatumiye mubyara we Misigaro Gentil ahagana saa mbiri zibura iminota ine, baririmbana izirimo ‘Yesu ndiye Dereva’, ‘Hano ku Isi’, ‘Buri munsi’ n’izindi.

Misigaro yerekanye ‘urubavu’ rwe

Uwari uyoboye igitaramo yaje guhamagara Me Rushikama Justin wavuze ko agiye kumena ibanga yabikijwe na Misigaro Gentil. Yahise asaba ababishinzwe kuzimya amatara, Misigaro ajya kureba umukunzi we, Mugiraneza Rhoda, bazamuka imbere y’imbaga bafatanye agatoki ku kandi.

Amatara yongeye kwaka bageze imbere, barishimirwa cyane ndetse uyu muryamyi atanga ubutumire bw’ikaze mu bukwe bwabo.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE yavuze ko yerekanye umukunzi we mu gukomeza gusangira ibyiza n’abakunzi be.

Ati “Tugiye kurushinga vuba mu cyumweru gitaha, twumvaga ko ari ngombwa kubibwira abantu badukunda. Akenshi hari igihe bakwifuriza ibyiza na we ukifuza gusangira na bo ibyo bihe.’’

Yakomeje avuga ko ababifashe nk’ubutumwa butari bukwiye gutangirwa mu gitaramo ko “Nanjye bantunguye, baje kunyongorera ko bagiye kumena ibanga. Niba hari abo byabangamiye bihangane kuko intego yabyo yari nziza.’’

Misigaro na Mugiraneza bazarushinga ku wa 16 Werurwe 2019. Umuhango wo gusaba no gukwa uzabera kuri Heaven Garden ku i Rebero ari naho abatumiwe bazakirirwa nyuma yo gusezerana imbere y’Imana muri New Life Bible Church ku Kicukiro.

Uyu muhanzi yashyize akadomo ku gitaramo aririmba indirimbo ye iri mu zamamaye cyane yitwa ‘Biratungana’, yayikurikije akanozangendo ka ‘Hari Imbaraga’ yafatanyije na Adrien Misigaro.

Misigaro Gentil yavuze ko yanyuzwe n’igitaramo kuko ngo yari akumbuye gutaramana n’abantu b’Imana batifata, bayitambira kandi banezerewe.

Yagize ati “Ndanezerewe kuko abantu bagize ibihe byiza, bitabiriye kandi baryohewe. Iki gitaramo cyanyongeyemo imbaraga mu muziki wanjye.’’

Aba bahanzi bari bafite itsinda ry'abakobwa b'amajwi anyura amatwi babafashaga kuririmba
Abahanzi Israel Mbonyi na Phanny Wibabara banyuzwe no kwitabira iki gitaramo
Abitabiriye iki gitaramo batashye banyuzwe
Adrien Misigaro na mubyara we Gentil Misigaro bahuriye mu gitaramo gikomeye i Kigali
Adrien Misigaro yongeye kwerekwa urukundo mu ndirimbo ze zakunzwe cyane
Evan Jarrel yafatanyije na Misigaro Gentil bashimisha abitabiriye 'Hari Imbaraga Tour'
Evan wagaragaje ubuhanga budasanzwe yabwiye IGIHE ko yishimiye kubona Abanyarwanda bamara amasaha arenga atanu bataramiye Imana
Gentil Misigaro ari mu b'imbere mu bahanzi bakorera hanze y'u Rwanda umuziki uhimbaza Imana
Gentil Misigaro yahishuye ko yigishijwe gucuranga n'umubyeyi we
Gentil Misigaro yataramiye ibihumbi by'abakirisitu bateraniye mu ihema rya Kigali Conference and Exhibition Village hazwi nka Camp Kigali
Imitima ya benshi yahembutse
Issa Pro ukorera muri Daystar Records ari mu bacuranzi bagaragaye mu gitaramo cya Gentil Misigaro
Iyamuremye Serge wanditse izina muri 'Arampagije' na we ntiyahatanzwe
Misigaro yerekanye umukunzi we imbere y'imbaga
Misigaro Adrien yaririmbye 'Ntacyo nzaba' benshi barafashwa
Misigaro Gentil yeretse abitabiriye igitaramo yakoreye i Kigali umukunzi we, Mugiraneza Rhoda bitegura kurushinga
Misigaro Gentil yishimiye uko Abanyarwanda baramya Imana nta kwifata
Gwebawaya Ronnie watangije ikiganiro cya RTV Sunday Live yari ahari
Ibumoso hari King James na Bizimana Patient bitabiriye igitaramo
Iki gitaramo cyitabiriwe n'abantu benshi baturutse mu bice bitandukanye by'igihugu
Tonzi ari mu bahanzi bitabiriye iki gitaramo
Umuhanzi Evan Jarrel ukomoka muri Amerika yaririmbye indirimbo zirimo iyo yanditse mu Kinyarwanda
Umuhanzikazi Gahongayire Aline yari afite akanyamuneza
Umukunzi wa Misigaro, Mugiraneza Rhoda, yanyuzagamo agatambira Imana. Yitabiriye iki gitaramo nyuma y'amasaha make akorewe ibirori bya 'Bridal Shower' bimusezera mu bukumi
Umuyobozi wa Evangelical Restoration church (ERC), Apôtre Ndagijimana Joshua Masasu n’umufasha we Pasiteri Lydia Masasu bitabiriye iki gitaramo
Mugabo C. John uheruka gusohora indirimbo yise “Wambereye Mwiza” yifatanyije n'umuhanzi mugenzi we
Nshuti Bosco (wambaye ishati itukura) ari mu bahanzi batumiwe mu gitaramo
Patient Bizimana yafashijwe cyane. Agaragiwe na King James (ibumoso) na Nkomezi Prosper uri mu bahanzi bahimbaza Imana bazamukanye ingoga
Source of Melody Band ni yo yafashije Misigaro Gentil gucuranga no guhuza amajwi
Uyu muhanzi wakoreye igitaramo cy'amateka mu Rwanda mu 2017, yaririmbye anyurwa n'urukundo yeretswe
Uyu muhanzi yakoze igitaramo nyuma y'iminsi 10 ageze mu Rwanda
Yacuranze akoresheje amenyo mu ndirimbo ifite ubutumwa bwo kwihanganisha abababaye
Yafashijwe, amarira amuzenga mu maso
Yagaragaje ubuhanga bwe mu gucuranga gitari

Kureba andi mafoto kanda hano

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .