Lucky de Christ uririmba muri Choeur International yinjiye mu muziki

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 26 Nzeri 2020 saa 12:18
Yasuwe :
0 0

Lucky de Christ usanzwe ari umuririmbyi ukomeye wa Choeur International et Ensemble Instrumental de Kigali, yatangiye gukora indirimbo ze bwite, nyuma yo kubona afite impano nyinshi mu muziki agomba kubyaza umusaruro.

Uyu mukobwa yabwiye IGIHE ko yafashe icyemezo cyo kwinjira mu muziki kuko yibonyemo impano akwiye kubyaza umusaruro.

Ati “Ubusanzwe ndi umuririmbyi nkaba n’umucuranzi, rero nabonye byaba byiza mbibyajije umusaruro nkaba umuhanzi ku giti cyanjye.”

Yavuze ko bitazabangamira umurimo wo kuririmba asanzwe akorera muri Choeur International, kuko azajya agerageza uburyo kimwe kitabangamira ikindi kandi agakomeza no gukora ibyo yari asanzwe akora muri iyi korali ikomeye muri Kiliziya Gatolika.

Uyu mukobwa yatangiriye ku ndirimbo yise ‘Igitangaza’, yavuze ko ari indirimbo ishima Imana. Ati “Ni indirimbo ishima Imana ku byiza yangiriye mu buzima. Ishingiye ku nkuru mpamo y’ubuzima bwanjye.”

Yakomeje agira ati “Nayanditse nsenga kandi nibuka ineza y’Imana mu buzima bwanjye. Imana ni igitangaza kandi ibyo ukora mu buzima bwanjye n’ibitangaza.”

Iyi ndirimbo nshya y’uyu mukobwa yakozwe na Emmy Pro muri Universal Records, uri no mu batunganya indirimbo bagezweho mu baririmbyi bo muri Kiliziya Gatolika, n’amakorali yaho. Amashusho yo yakozwe na Kali Media.

Mu minshi ishize Lucky de Christ yafatanyije na Fabrice Kwizera basanzwe baririmbana basubiramo indirimbo ‘Nyame W’akwan Dooso’ yamamaye cyane muri Kiliziya Gatolika.

‘Nyame W’akwan Dooso’ iri mu ruruimi rwitwa Twi, ruri mu zikoreshwa muri Ghana. Iyi ndirimbo irimo ubutumwa bwo kubwira abantu ko Imana igira inzira nyinshi icishamo ibintu bityo abantu bakwiriye kugira ukwemera kugira ngo babashe kuzimenya. Iyi ndirimbo yakozwe kera n’umuhanzi wo muri Ghana witwa Afriyie.

Uyu mukobwa ufite gahunda yo gushyira hanze ibindi bihangano bye bitandukanye.

Ati “ Intego mfite mu muziki wanjye, ni iyo gukomeza ndirimba. Ngafasha mu gutanga ubutumwa bwiza mu bantu. Iyi ni intangiriro y’ibindi bintu byishi biza mu bihe bizaza. Nshaka ko abanyarwanda n’abandi bose bumva ubutumwa bwiza binyuze kuri njye.”

Yavuze ko ashaka kujya akora injyana nyinshi zitandukanye atazibanda kuri imwe, gusa kandi akagenda yibutsa abantu indirimbo nyinshi bibagiwe za kera. Arateganya gukora album. Ari no kwiga umuziki, yahereye kuri Guitar akazakomereza kuri Violin na Piano.

Lucky yaririmbye muri Good News Choir, ubu akaba ari umwe mu nkingi za mwamba mu baririmbyi ba Choeur International et Ensemble Instrumental de Kigali. Ubusanzwe yitwa Lise Mahirwe ariko mu muziki akoresha amazina ya Lucky de Christ.

Uyu mukobwa afite ijwi ryihariye rikundwa na benshi kubera ubuhanga bwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .