Light Of Christ Group yasohoye indirimbo ‘Ubuzima’, isaba abantu guhanga Imana ijisho

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Ukuboza 2020 saa 06:11
Yasuwe :
0 0

Itsinda rihuje abaririmbyi bava mu matorero atandukanye ya Gikirisitu mu Mujyi wa Kigali, Light Of Christ Group, ryasohoye amashusho y’indirimbo yaryo ryise ‘Ubuzima’, ikubiyemo ubutumwa buvuga ko ubuzima bw’abari mu Isi buzwi n’Imana.

‘Ubuzima’ ni indirimbo yandikanywe ubuhanga cyane cyane mu majwi ayigize ndetse n’ubutumwa buyikubiyemo, byose hamwe bikubaka imiririmbire yayo yumvikanisha impano yihariye y’abagize itsinda rya Light Of Christ.

Visi Perezida wa Light Of Christ Group, Tuyizere Emmanuel Smith, avuga ko iri tsinda rimaze imyaka icumi rikora ivugabutumwa mu buryo butandukanye gusa imbaraga nyinshi ryazishyize mu buryo bw’imiririmbire.

Kugeza ubu rimaze gukora ibikorwa byinshi aho buri mwaka rikora igitaramo cyagutse cyitwa "Be The Light" aho bakagaruka ku butumwa bushishikariza abantu kumurikira Isi mu bikorwa byabo.

Tuyizere avuga ko indirimbo nshya yitwa ‘Ubuzima’ ari iyasubiwemo (remix) bitewe nuko iya mbere itajyanaga n’ibyifuzo by’uko ubwo butumwa bwakumvikana neza.

Ati “Ni indirimbo nziza ifite ubutumwa bufasha buri wese kuko uyumvise ayiyumvamo kuko iravuga ubuzima bwacu twese. Nta muntu n’umwe uzi ubuzima bwe uko ejo buzaramuka, byose biri mu biganza by’Imana, twese tubayeho ku bwayo, waba wemera uyemera cyangwa utayemera icyo wamenya ni kimwe ni uko ubuzima bwawe utabwihaye iyabuguhaye rero ni yo izi n’uko buzarangira.”

Tuyizere Emmanuel Smith nk’uwakoze amashusho y’iyi ndirimbo yagize ati “Ni amashusho meza afite script nziza kuko ihuye n’ubutumwa twaririmbye. Turashima Imana ndetse n’abadufashije bose ngo tubashe kubusohoza.’’

Light Of Christ Group imaze imyaka 10 itangiye, ikaba ifite intego yo kuba rimwe mu matsinda ya gikirisitu akomeye, igafatanya n’abandi baramyi kubwiriza ubutumwa bwiza.

Iri tsinda rigizwe n’abakirisitu barenga 50 bo mu matorero atandukanye arimo EPR, ADEPR, Evangelical Restoration Church n’andi atandukanye. Rikorera umurimo w’Imana by’umwihariko muri EPR Paroisse-Kamuhoza.

Light Of Christ Group yasohoye indirimbo ‘Ubuzima’, isaba abantu guhanga Imana ijisho
Light Of Christ Group imaze imyaka 10 itangiye ivugabutumwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .