Korali Yesu Araje yo mu Badiventisiti yakuye urujijo ku ndirimbo itaravuzweho rumwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Kanama 2020 saa 09:00
Yasuwe :
0 0

Korali Yesu Araje yo mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Ndacyari Njyewe’ ikubiyemo ubutumwa bugusha ku guhumuriza abantu ko nubwo hari ibibagoye hari Imana ica inzira.

‘Ndacyari Njyewe’ ni indirimbo igizwe n’iminota ine n’amasegonda 59, ikijya hanze abantu batandukanye bayitanzeho ibitekerezo bitandukanye bitewe n’amagambo ayigize.

Iyi ndirimbo yahimbwe, ikanatunganywa mu bihe bya Coronavirus, hari abahuza ubutumwa buyirimo ni gutunga agatoki abashumba bihungije inshingano zo kuba hafi abayoboke mu gihe kigoye cya gahunda ya Guma mu rugo.

Korali Yesu Araje yanditse iyi ndirimbo mu kwerekana ko nubwo abantu banyuze mu bihe bikomeye ariko hari Imana ishobora byose, ihindura ibyananiranye.

Mu gitero cya mbere hari aho bavuga bati “Nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti ‘burira umukumbi wanjye uhanze amaso ibitari ngombwa bantega amatwi bumve ijwi ryanjye. Dore abungeri bahangayikishijwe n’ibura ry’ubwatsi, intama na zo zifite inzara n’umwuma zirarya zitoraguye zikanywa amazi y’ibiroha hari n’izacumbagiraga zararambaraye, dore ihumure ndacyari Imana yanyu.’”

Umuyobozi wa Korali Yesu Araje, Muhayimana Elisa Claude [Elsa Cruz], yabwiye IGIHE ko indirimbo ‘Ndacyari Njyewe’ itagamije kunenga icyiciro cy’abantu runaka.

Yakomeje ati “Twibutsaga abantu ko nubwo turi mu bihe bikomeye intama z’Imana ziriho kandi nubwo yaba imwe, Imana izatanga ingabo nyinshi ku bwayo ikindi kandi Imana yacu ntihindurwa n’ibihe uko byamera kose izahora yitwa Imana.’’

Muri iyi ndirimbo, Korali Yesu Araje inatanga ubutumwa bw’ihumure mu ijwi rigira riti “Birashoboka ko insengero zose zafungwa: Abantu ntibabe bakiva mu nzu. Birashoboka ko ibyorezo n’intambara byakoreka Isi: Ndacyari Imana byose biri mu kiganza cyanjye. Birashoboka ko ibyaha aribyo wabona mu maso hawe: Abantu b’Imana bariho ntimugire ubwoba.”

Korali Yesu Araje imaze imyaka igera kuri irindwi ivuga ubutumwa bunyuze mu ndirimbo.

Iyi korali yatangijwe n’abasore batatu gusa kugeza ubu umwe ni we uyisigayemo. Yatangiye ari itsinda (group) ribarizwa ku Gisozi. Nyuma yo gucika intege kw’amatsinda mu Badiventisiti, abayigize bayihinduye Korali, kuri ubu ibarizwa ku Itorero rya LMS Kamukina (Kacyiru Merdien).

Korali Yesu Araje ubu igizwe n’umusore umwe witwa Sekanyana Samuel n’abagabo batatu barimo Elisa Claude Muhayimana [Elsa Cluz], Nsengimana Amiel na Mudagani Pilote.

Korali Yesu Araje ifite indirimbo zirenga 150 zirimo n’izandikwa zigenewe ibikorwa bitandukanye zigahita zirangira ntizongere gukoreshwa. Izigera kuri 50 ni zo zanyujijwe muri studio, aho zikubiye mu mizingo itanu y’indirimbo z’amajwi n’ine y’amashusho.

Korali Yesu Araje yo mu Badiventisiti yasohoye indirimbo nshya ikubiyemo ubutumwa buhumuriza abantu bari mu bibazo
Korali Yesu Araje imaze imyaka igera kuri irindwi ivuga ubutumwa bunyuze mu ndirimbo
Yesu Araje iri muri korali zikunzwe mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .