Korali Ukuboko kw’Iburyo yasohoye indirimbo iri mu njyana itamenyerewe muri ADEPR

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 28 Kanama 2020 saa 10:32
Yasuwe :
0 0

Korali Ukuboko kw’Iburyo ikorera umurimo w’ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo muri Paruwasi ya ADEPR Gatenga, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Hashimwe Yesu’’ yaririmbwe mu njyana itamenyerewe mu itorero ibarizwamo.

“Hashimwe Yesu’’ ni indirimbo ikubiyemo amashimwe yo gusingiza Yesu wacunguye itorero akarikura mu mubare w’abarimbuka. Igaruka kandi ku buryo Umukiza yiyegereje abantu ubwo yemeraga gusiga ubwiza yari afite mu Ijuru akamanuka mu Isi gucungura abantu.

Umwihariko w’iyi ndirimbo ni injyana icuranzemo, abenshi bita classic, itamenyerewe cyane muri ADEPR cyane ko ikunze gukoreshwa muri korali zo muri Kiliziya Gatolika.

Perezida wa Korali Ukuboko kw’Iburyo, Kwizera Seth, yabwiye IGIHE ko bahisemo gukora indirimbo mu njyana ya classic mu kwegera abakunzi benshi b’ibihangano bihimbaza Imana.

Iyi korali isanzwe ikora indirimbo zihuta cyane. Yamamaye cyane mu ndirimbo zirimo “Ikidendezi”, “Ibyiringiro by’ubuzima”, “Kuro”, “Imitima”, “Nafurahiya”, “Imirimo”, ‘‘Si ku Kidendezi gusa” n’izindi.

Kwizera avuga ko injyana nshya bayiifashishije ngo bagenere abakunzi ba korali indirimbo ihimbitse bitandukanye n’imiririmbire y’amakorali yo muri ADEPR cyane ko umuntu aryoherwa iyo avangiwe indyo.

Ati “Si byiza guhora duha abakunzi bacu indirimbo zihuta gusa cyangwa izihimbitse mu njyana twasanze mu itorero tukirijyamo. Tugomba kujya tubaha n’izihimbitse mu njyana zitamenyerewe kuko burya abantu bakunda ibitandukanye.’’

Yakomeje ati “Twe aha twatekereje gukora indirimbo ku buryo n’umuntu ukunda indirimbo zo muri Gatolika nayo yayumva ikamunyura. Kuki se abantu bakumva ko amakorali y’abaporoso ataririmba mu majwi ajyanye n’amanota nkaya atuje yubuhanga? Ntitwahora dusimbuka gusa!”

Korali Ukuboko kw’Iburyo yo mu Gatenga yasohoye indirimbo iri mu njyana itamenyerewe muri ADEPR

Mu gutegura iyi ndirimbo, Korali Ukuboko kw’Iburyo yatojwe na Mubogora Désiré, umwe mu babigize umwuga ubimenyereye mu Rwanda.

Uyu mutoza wize umuziki mu Ishuri ryo ku Nyundo akaba anaririmba muri True Promises ni we uri gufasha iyi korali muri iyi minsi mu guhanga ibihangano bishya kandi bifite ubuhanga budasanzwe; abifatanya n’abandi batoza isanganywe b’abahanga nka Aimable, Ndagiro na Claudine (Koko).

Indirimbo “Hashimwe Yesu’’ iri mu zafatiwe mu gitaramo cy’imbaturamugabo cyabereye muri Dove Hotel ku Gisozi ku wa 1 Ukuboza 2019, Korali Ukuboko kw’Iburyo yamurikiyemo album yayo ya gatatu yise ‘‘Ikidendezi’’.

Indirimbo zagifatiwemo ziri gutunganywa mu buryo bw’amajwi na Producer Bob naho amashusho akanononsorwa na Producer Fleury. Zizaba ziri kuri album ya kane, iyi korali izamurika mu 2021.

Korali Ukuboko kw’Iburyo ni imwe mu zikomeye mu muziki waririmbiwe Imana mu Rwanda no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Yatangiye umurimo w’ivugabutumwa ry’indirimbo mu 1989 ari iy’Abana b’Ishuri ryo ku Cyumweru.

Mu 1998 yatangiye kwihimbira indirimbo, inahabwa izina n’ubuyobozi bw’Itorero rya ADEPR Gatenga yitwa Ukuboko kw’Iburyo (rifite igisobanuro muri Zaburi 118:15-17).

Korali Ukuboko kw’Iburyo igizwe n’abaririmbyi basaga 120 n’itsinda ry’inshuti zayo rihuriwemo n’abantu barenga 5000 babarizwa mu bihugu bitandukanye.

-  Reba indirimbo “Hashimwe Yesu” ya Korali Ukuboko kw’Iburyo

Mubogora Désiré (imbere) wize mu Ishuri ryo ku Nyundo ni we utoza umuziki Korali Ukuboko kw’Iburyo yo mu Gatenga
Korali Ukuboko kw’Iburyo imaze imyaka isaga 30 ikora ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo kuko yashinzwe mu mwaka wa 1989
Korali Ukuboko kw’Iburyo ifite abaririmbyi b'abahanga. Izwi mu ndirimbo zirimo nka “Ikidendezi” yanitiriye album, “Ibyiringiro by’ubuzima”, “Kuro”, “Imitima”, “Nafurahiya”, “Imirimo”, ‘‘Si ku Kidendezi gusa” n’izindi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .