Kizito Mihigo yataramiye abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda muri ‘Saint Valentin Nkirisitu’ (Amafoto)

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 17 Gashyantare 2019 saa 11:27
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Gatandatu umuhanzi Kizito Mihigo yataramiye abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (UR-CST) ryahoze ryitwa KIST, mu rwego rwo kwizihiza mu buryo bwa gikirisitu umunsi w’abakandana, witiriwe Saint Valentin.

Uyu munsi ubusanzwe wizihizwa tariki ya 14 Gashyantare buri mwaka. Muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, ku wa 16 Gashyantare nibwo hateguwe igitaramo cyo kwizihiza uyu munsi mu buryo bwa gikirisitu ‘Saint Valentin Nkirisitu’.

Ni igitaramo cyaranzwe n’indirimbo zihimbaza Imana zaririmbwe na Kizito Mihigo afatanyije na korali z’abanyeshuri nka Le Bon Berger, Justitia na Pastor Bonus.

Mu gitaramo cyatangiye ahagana saa saba z’amanywa, Kizito yaririmbye indirimbo "Ahari urukundo n’umubano" izwi cyane muri Kiriziya Gatolika, akomereza ku zindi ze zirimo "Aho kuguhomba yaguhombya" yasohoye akiva muri gereza, "Arc en ciel", "Inuma", indirimbo ye nshya yahimbiye Mutagatifu Tereza w’umwana Yezu n’izindi.

Abanyeshuri nabo baje kwakira Kizito Mihigo mu ndirimbo zaririmbwe na korali zabo nka “Ndagiwe n’umushumba mwiza”, “Nzashira agahinda ningera iwawe”, n’izindi, bashimisha cyane abari bitabiriye igitaramo.

Ni igitaramo cyitabiriwe n’abantu bagera kuri 1500 barimo abanyeshuri bo muri iryo shuri, abakiristu barituriye ndetse hagaragayemo n’abasilamu babyinaga indirimbo za gikristu z’uyu muhanzi.

Iki gitaramo kandi cyitabiriwe n’abihaye Imana batandukanye barimo Padiri Karamira Victor ushinzwe urubyiruko muri Paroisse Saint Michel ari nayo iri shuri ribarizwamo.

Umunsi wa Saint Valentin ukomoka kuri Padiri Valentin w’i Roma, ku ngoma y’umwami w’abami Claude, Roma yari mu ntambara maze afata icyemezo ko nta musirikari uzongera gushaka, kuko abamaze gushyingirwa bangaga kujya ku rugamba kubera imiryango yabo. Valentin we yakomeje gusezeranya rwihishwa abakundana, harimo n’abasore b’abasirikare.

Byaje kumenyekana ibukuru n’uko arafungwa, anyongwa tariki 14 Gashyantare, aza kugirwa umurinzi w’abakundana.

Iki gitaramo cyitabiriwe ku bwinshi
Abanyeshuri bafatanyije na Kizito kuririmba no kubyina
Banze gutaha badafashe urwibutso
Abihaye Imana batandukanye na bo bitabiriye
Kizito yaririmbye anacuranga indirimbo ye 'Aho kuguhomba yaguhombya'
Kizito Mihigo yataramiye muri iri shuri nyuma y'imyaka myinshi
Mihigo yifatanyije n'abanyeshuri mu kwizihiza Saint Valentin nkirisitu
Byari ibyishimo bikomeye muri iki gitaramo
Padiri ushinzwe Urubyiruko muri Paroise ya Saint Michel, Karamira Victor, nawe yari ahari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza