Kanuma Jean Damascène yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Nkurya Munsi’

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 31 Gicurasi 2020 saa 06:52
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Kanuma Jean Damascène uri mu bahanzi bafite igikundiro mu muziki wo kuramya no guhimbaza, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Nkurya Munsi’.

Indirimbo nshya ya Kanuma Jean Damascène yayise ‘Nkurya Munsi’ yubakiye ku butumwa buganisha kuri Pantekote, Umunsi abarokore bizera ko ariwo Umwuka Wera yamanukiyeho Intumwa.

Mu gitero cya mbere agira ati “Urya munsi wa Pantekote, bose bari hamwe mu mwanya umwe, bahuje imitima n’uko umuriro ubatungura umeze nk’umuyaga uhuha cyane wuzura inzu bari bicayemo.”

Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo Kanuma asaba Imana ko yongera kohereza Umwuka Wera kuko wafasha mu kongera ububyutse mu itorero ryayo.

Kanuma Jean Damascène yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo ye nshya yayihimbye agamije gukumbuza abantu igihe Umwuka w’Uwiteka yamanukiraga intumwa.

Ati “Ni ndirimbo itwibutsa igihe Umwuka Wera yamanukiraga itorero rya mbere arizo Ntumwa za Yesu. Igitekerezo cyo kuyikora cyanjemo umunsi nabonaga itorero riri guca mu miraba.”

Kanuma yavutse yisanga mu muryango w’abaramyi. Yanditse indirimbo ya mbere mu 2005 ayishyira hanze mu 2012. Afite album ebyiri amaze gukora zo mu buryo bw’amajwi.

Umuhanzi Kanuma Jean Damascène yamenyekanye mu ndirimbo yise ‘Araje’, ‘Simba Wa Yuda’ n’izindi nyinshi.

Izina rye rirazwi cyane kuko asanzwe ari Umuyobozi w’Indirimbo muri Asaph Music International, ibarizwa mu Itorero Zion Temple Celebration Center iyoborwa na Apôtre Dr Paul Gitwaza.

Kanuma Jean Damascène yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Nkurya Munsi’ ivuga kuri Pantekote
Kanuma yamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Araje’, ‘Simba Wa Yuda’ n’izindi
Kanuma yavukiye mu muryango uramya Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .