Jeff King yinjiranye amaraso mashya mu muziki wo kuramya Imana

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 Werurwe 2021 saa 03:27
Yasuwe :
0 0

Joseph Uwimana Maombi ukoresha amazina ya Jeff King mu muziki ni umwe mu bahanzi bashya baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, witezweho kuzamura uyu muziki akawugeza ku rundi rwego.

Uyu muhanzi utuye muri Texas yabwiye IGIHE ko ari gukora cyane kugira ngo abantu b’Imana bazahemburwe n’ubutumwa abitse ku mutima kimwe n’ubwo yamaze kubaha.

Yasabye Abanyarwanda bose kumushyigikira mu buryo bwose kugira ngo abashe kugera kure afashe isi kumva ubutumwa bwiza.

Ati “Imana niyo imfasha muri byose, Imana niyo inyobora, Imana niyo muyobozi wanjye kandi ndashaka ko isi yose yumva ko Imana ariyo byose muri ubu buzima dufite hano ku isi. Byansabye imbaraga nyinshi cyane kugira ngo mbashe kugera aho ndi ubu ariko nzi neza ko hari ahandi nkeneye kugera kandi nzabifashwamo n’abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.”

Yasabye abanyarwanda batandukanye bakunda umuziki cyane cyane uwo kuramya Imana gukomeza kumuha hafi no kumugira inama. Uyu muhanzi amaze gukora indirimbo zitandukanye zirimo ‘Tembea na Level Yako’ ndetse aheruka gushyira hanze iyo yise ‘Icyubahiro’.

Muri iyi ndirimbo nshya yifashishije ababyinnyi barimo na Karyuri
Uyu muhanzi amaze igihe gito atangiye umuziki
Jeff King amaraso mashya mu muziki wo kuramya Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .