Inkurunziza Family Choir yo mu Badiventisiti iri gukora kuri album nshya izamurika yizihiza imyaka 20

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 Gicurasi 2020 saa 09:58
Yasuwe :
0 0

Korali Inkurunziza Family ikorera ivugabutumwa mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, igeze kure imyiteguro ya album yayo nshya y’amajwi n’amashusho.

Iyi album iri gutegurwa izaba ari iya gatandatu Korali Inkurunziza Family izamurikira abakunzi bayo mu kwizihiza imyaka 20 imaze mu murimo w’ivugabutumwa mu ndirimbo.

Korali Inkurunziza Family ni imwe mu zifite ibigwi mu zikorera umurimo w’Imana mu Itorero ry’Abadiventisiti ndetse abayizi bayishyira muri eshanu ziza ku myanya ya mbere mu zikunzwe.

Ifite ibihangano byagiye binyura benshi mu myaka yo hambere birimo nk’indirimbo yitwa ‘Zenguruka Yeriko’, ‘Yobu’ na ‘Dusabwe kimwe’.

Album yayo nshya izaba igizwe n’indirimbo icumi harimo nka ‘Abazacungurwa’, ‘Dushime Imana’, ‘Uri Imana’, ‘Kora neza’, ‘Igitambo’, ‘Ndishimye’ n’izindi.

Niyomwungeri Aron ushinzwe Imenyekanishamakuru muri Korali Inkurunziza Family, yabwiye IGIHE ko batangiye urugendo rushya rwo kumurikira abakunzi babo indirimbo ziri kuri album nshya.

Ati “Ubu twatangiye urugendo rushya rwo kumurikira abakunzi bacu indirimbo ziri kuri album tuzamurika muri uyu mwaka nihatagira igihinduka. Zimwe mu ndirimbo ziriho ziri mu ndimi z’amahanga kuko umurimo w’Imana tuwukorera no mu karere. Ni korali ikunzwe cyane muri Tanzania, RDC, Kenya, Uganda n’i Burundi.”

Indirimbo ya mbere iri kuri iyi album yagiye hanze yitwa ‘Kora neza’ ishishikariza abantu gukorera Imana kandi bagashyira imbere gusenga; yakurikiwe n’izindi zirimo ‘Bazaririmba’ na ‘Ndishimye’.

Korali Inkurunziza Family yatangiye umurimo w’Imana mu 1999. Imaze gusohora album 10 z’amajwi n’eshanu z’amashusho zirimo ‘Umunsi w’urubanza’, ‘Byose birarangiye’, ‘Tunaombwa kumujua Mungu’, ‘Mubwire yesu’ na ‘Nimekumbuka’.

Korali Inkurunziza Family ibarizwa mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi igeze kure imyiteguro ya album yayo nshya
Iyi iri mu za mbere zikundwa na benshi zo mu Badiventisiti b'Umunsi wa Karindwi
Korali Inkurunziza Family yatangiye umurimo w’Imana mu 1999

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .